Nyuma y’imyaka ibiri hashyizweho urwego rureberera Shampiyona y’u Rwanda (Rwanda Premier League), benshi bakavuga ko nta mpinduka zifatika ziraboneka, ubuyobozi bushya burimo Karangwa Jules bwijeje guhindura byinshi.
Tariki ya 6 Kanama 2025 nibwo byatangajwe ko Karangwa Jules agiye kuyobora Rwanda Premier League nka CEO, asimbuye Hadji Mudaheranwa. Icyo gihe yari avuye muri FERWAFA, aho yari umujyanama mu by’amategeko, nyuma y’imyaka mu itangazamakuru.
Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’Igihugu ku wa 10 Kanama 2025, Karangwa yagaragaje ingamba azifashisha mu kuzamura shampiyona y’u Rwanda, ahereye ku guhuza abaterankunga bigenga n’inkunga Leta itanga ku makipe.
Yagize ati ” Abanyamupira dukunda kwibaza impamvu tudafite abafatanyabikorwa benshi cyangwa abaterankunga ku makipe, ku rwego rwa League na Federasiyo. Ariko kenshi ntitwibaza impamvu abo bantu batadushaka.”
Uyu muyobozi avuga ko ku kigero cya 99% amakipe yacu afashwa na Leta, mu gihe uruhare rw’abikorera rukiri ruto. Yemeza ko kugira League nziza bisaba ko buri ruhande rwagira icyo rutanga.
Karangwa yagarutse ku kamaro k’imikino kuko ikurura abantu n’ibinyamakuru bikomeye.
Yakomeje agira ati “Ntabwo uzagira imikino myiza udafite abakinnyi beza. Ntabwo uzagira irushanwa rikurura abantu udafite imikino ikomeye cyangwa ngo televiziyo zikurwanire udafite imikino myiza. Uko dutegura imikino bigomba kurenga iminota 90, bigatuma abantu bayitabira.”
Yavuze ko imitegurire y’imikino izaba imwe mu byo yitayeho cyane, harimo ubunyamwuga mu basifuzi, abakomiseri, ibibuga, n’ibikorwa byiyongera ku mukino ubwawo kugira ngo ushimishe abafana.
Ku bijyanye n’imikoreshereze y’amafaranga, Karangwa yatangaje ko amafaranga azajya yinjira azasaranganywa ku makipe mu buryo bubiri: igice kingana kuri bose, n’ikindi gishingiye ku myitwarire y’ikipe.
“Bivuze ko buri kipe izajya ikina ifite icyo iharanira. Mu bushobozi buhari ndetse n’ubundi buteganywa kuzanwa, tuzajya tugabanya amafaranga hagendewe ku byo amakipe akora kugira ngo tubafashe mu mutungo wabo.”
Jules Karangwa yari amaze imyaka itandatu akorera mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda kuva mu 2019 aho yakoze imirimo itandukanye irimo kuba umujyanama mu by’amategeko, akaba kandi yarabaye Umunyamabanga Mukuru by’agateganyo mu gihe yari aherutse kugirwa umujyanama mu bya tekinike.
Umwanditsi: Uwimana Damien Hodari













