OIP-1.jpg

Kamonyi: Umuryango ukennye wijejwe ubufasha n’ubuyobozi

Kenshi na kenshi, abantu bibaza impamvu abana bo ku muhanda bakomeje kwiyongera. Bamwe bakanibaza ikibatera kujya muri ubwo buzima mu gihe bamwe baba bafite ababyeyi cyangwa imiryango ibarera. Nyamara akenshi ntawubegera ngo yumve ubuhamya bwabo ndetse amanuke ajye mu miryango yabo kugira ngo amenye impamvu nyazo zibahatira kwisanga muri ubu buzima busharira.

Iyi nkuru ishingiye ku buhamya bw’umwana witwa Iradukunda Eric, uri mu kigero cy’imyaka 16 utuye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Nyarubaka, Akagari ka Ruyanza, Umudugudu wa Kavumu, wahuye n’umunyamakuru wa ICK News i Muhanga. Nyuma yo kuganira na we, byagaragaye ko ikibazo cye gikomeye, biba ngombwa ko umuryango we usurwa kugira ngo hakorwe ubuvugizi.

Uko Iradukunda Eric yisanze ku muhanda
Iradukunda ni umwana wo mu Karere ka Kamonyi, akaba uwa gatatu mu bana batanu. Yigeze kwiga agera mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, ariko ntiyabashije gukomeza kubera ubukene. Abavandimwe be babiri baracyari ku ntebe y’ishuri, ariko nabo biga nabi kubera imibereho mibi babayemo.

Iradukunda Eric ari kumwe na murumuna we mu nzu batuyemo

Mu buhamya bwe, uyu musore avuga ko ababyeyi be bagurishije umurima bari bafite mu Murenge wa Rugendabari, Akagari ka Mpinga, ku mafaranga ibihumbi 800.000 Frw. Nyuma bagura undi ku bihumbi 700.000 Frw mu Murenge wa Nyarubaka, basigarana ibihumbi 100.000 Frw. Nyina yakuyemo ibihumbi 30 Frw agura ibyo guteka no kwifashisha mu rugo, hasigara ibihumbi 70.000 Frw.

Aya mafaranga yasigaye niyo yabaye intandaro y’amakimbirane hagati y’ababyeyi be.

Abisobanura agira ati: “Twabanaga na mama na papa, ariko ubuzima bwari bubi kuko twabaga mu manegeka. Byabaye ngombwa ko ababyeyi bagurisha aho twari dutuye bimukira ahandi hantu. Amafaranga twabonye papa yashatse kuyarya wenyine, bitera intonganya n’imirwano mu rugo.”

Nyina, Yadufashije Hilary, yemeza aya makimbirane, avuga ko bagerageje kubaka mu murima bari baguze, gusa ubuyobozi burabyanga bitewe naho uherereye. Ibyo byatumye amakimbirane akomeza kwiyongera mu muryango, umugabo ashaka gufata ya mafaranga ibihumbi 70.000 ngo ayanywere, ariko Yadufashije arabyanga.

Yadufashije Hilary utabariza abana be

Ati: “Narayamwimye ararakara arankubita, aransiga ndi intere.”

Ibyo ngo byatumye avunika umugongo, ajya ku karago amara igihe adakora. Abana babonye ko nyina nta bushobozi afite bwo kwivuza no kubagaburira, bigira inama yo kujya gusabiriza ku muhanda.

Ati: “Urumva narindi ku karago, umugongo waracitse, sinari nkibashije kujya gushakira abana ibibatunga, yewe nanjye nta bushobozi nari mfite bwo kwivuza. Nibwo rero uyu muhungu wanjye Eric yatangiye kujya ku muhanda gushakisha icyadutunga twese.”

Imibereho y’uyu muryango

Iyo usuye uyu muryango, uhasanga abana babayeho mu buzima bubi – bamwe bashonje, abandi badafite imyenda yo kwambara, ndetse hari n’abagaragaza indwara ziterwa no kubura intungamubiri.

Nubwo usanga bari kwita ku matungo magufi arimo inka n’inkoko, si ibyabo. Yadufashije avuga ko inzu batuyemo ndetse n’aya matungo babikesha umugiraneza wabibahaye by’igihe gito.

Yagize ati: “Aha dutuye si ahacu, ni umuntu wahaduhaye kugira ngo tuhacungire umutekano tunite ku matungo ye.”

Uyu mubyeyi yongeraho ko bahisemo kurarana n’aya matungo mu nzu kubera ubwoba bw’uko ashobora kwibwa bikabagiraho ingaruka.

Usengumuremyi Venutse, umugiraneza watije uyu muryango aho kuba, avuga ko yabikoze kubera impuhwe yagize.

Yagize ati: “Nabonye nta nzu bafite, ndabagoboka. Kubera ko umugabo wa Yadufashije yibera mu nzoga, sinteganya rwose kubaka iyi nzu. Ahubwo ndateganya kubaka ibiraro by’amatungo kugira ngo ntibakomeze kurarana n’ayo.”

Icyo uyu muryango usaba ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi
Nk’uko bigarukwaho na Yadufashije, umubyeyi w’aba bana, ngo bifuza ko ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwabafasha kubona aho kuba, gufasha abana gusubira mu ishuri, ubwisungane mu kwivuza ndetse n’ibiribwa.

Agira ati: “Turamutse tubonye bimwe muri ibi, natwe twava mu bukene tukiteza imbere.”

Ubuyobozi bwijeje gufasha umuryango wa Yadufashije
Bwana Minani Jean Paul, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka, yabwiye ICK News ko nk’ubuyobozi ikibazo kiri muri uyu muryango batari bakizi, gusa ko bagiye kugikurikirana kandi ko bazafashwa nk’uko bisanzwe bikorwa ku bandi batishoboye.

Ati: “Nkurikije amakuru umpaye, nibyo koko uwo muryango ufite ibibazo, natwe rero ntabwo twatuma umuturage wacu abaho nabi ku buryo byamugiraho ingaruka.

Bwana Minani Jean Paul, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka

Yakomeje agira ati: “Ni muri urwo rwego, binyuze muri gahunda ya ‘graduation’, tugira uburyo dufasha imiryango ikennye mu gihe cy’imyaka ibiri, aho hari abo tugabira inka, abo duha imirimo y’amaboko, amatungo magufi, kubaha inzu zo kubamo, ndetse n’abo dufasha kubona ubwisungane mu kwivuza, kwiga n’ibindi.”

Agaruka kuri uyu muryango by’umwihariko, Bwana Minani yavuze ko ubuyobozi buzakora ibishoboka byose bukabafasha, gusa nabo ubwabo babigizemo uruhare, kuko nta mwana w’Umunyarwanda ugomba gusigara atagiye mu ishuri cyangwa se ngo arware indwara zituruka ku mirire mibi.

Ati: “Mu busanzwe biratugora kumenya abantu bashya bimukiye mu murenge wacu iyo batibaruje ngo tubashyire muri sisitemu y’imiturire. Ariko nanone kuba tutabazi ntibyabuza ko dufasha abana kubona amahirwe yo kujya ku ishuri cyangwa kubona ibibatunga bakava mu murongo utukura.

“Ubwo rero turabasaba ko batwegera tukabongera ku rutonde rw’abo duteganya gufasha muri uyu mwaka kugira ngo nabo bahabwe amahirwe nk’ayo abandi baturage bacu batishoboye babona.”

Uretse ibi kandi, uyu muyobozi aboneraho no kugira inama abaturage bimukiye mu gace runaka kubanza kwibaruza ku buyobozi bw’ibanze kugira ngo nibanagira ikibazo gihite gikurikiranwa byihuse bitabanje gutwara igihe kinini.

Imibare igaragaza ko mu myaka ibiri ishize, ubwo ni ukuvuga mu 2023–2024 ndetse na 2024–2025, Umurenge wa Nyarubaka wafashije kwikura mu bukene abaturage 801. Naho mu myaka ibiri iri imbere, bakaba bateganya gufasha abandi baturage 1,138, ibyo bikazakorwa ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’Akarere n’abaterankunga batandukanye.

Inzu uyu muryango uraramo habamo n’amatungo

Umwanditsi: Igihozo Zaudjia

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads