OIP-1.jpg

Kamonyi: Ubuyobozi burizeza ko ishuri rya Nyabitare rizaba rifite amashanyarazi bitarenze Nzeri 2025

Ababyeyi batuye mu Mudugudu wa Remera, mu Kagari ka Remera, Umurenge wa Rukoma ho mu Karere ka Kamonyi, barishimira ko begerejwe Ishuri ribanza rya Nyabitare, ryatangiye gufasha abana babo kwiga hafi, gutsinda no kugabanya ubucucike mu mashuri bigamo.
Iri shuri ryatashywe mu kwezi kwa Mutarama muri uyu mwaka wa 2025, rikaba ryigwamo n’abana 400.
Kubwimana Rachel, utuye mu Mudugudu wa Remera, Umurenge wa Rukoma aho iri shuri riherereye, avuga ko kubegereza ishuri byagize akamaro kanini kuko hari ubwo imvura yagwaga bigatuma abana batabasha kujya ku ishuri.
Ati: “Umwana wanjye yakoreshaga iminota irenga 30 ajya ku ishuri, ariko ubu akora iminota itatu gusa. Hari ubwo imvura yagwaga, umwana ntabashe kujyayo, ariko ubu byaroroshye.”
Bizimana Félicien, uturiye iri shuri, nawe avuga ko bishimiye ko abana babo baruhutse urugendo rurerure bakoraga n’umunaniro mwinshi babaga bafite.
Ati: “Twari dufite ikibazo cy’uko abana bacu bagendaga ibirometero byinshi, bakicwa n’inzara mu nzira kandi bagataha bananiwe cyane. Ariko ubu bariga hafi y’iwabo. Turishimye. Ubu n’umwana muto w’imyaka itandatu wamwohereza kwiga ukumva usigaye ntakibazo ufite.”
Ineza Yassine Victoire, wiga kuri iri shuri, avuga ko aho yigaga mbere byamutwaraga byibura iminota 40 ava iwabo ajya ku ishuri, ariko ubu akoresha iminota itanu gusa agera ku ishuri.
Yagize ati: “Najyaga ngera ku ishuri ntinze, ariko ubu sinkirambirwa inzira ndende kuko nkoresha nk’iminota itanu gusa njya kwiga, kandi amasomo ntabwo akiducika nk’uko byagendaga mbere.”
Nubwo ababyeyi bavuga ibi, ubuyobozi bw’iri shuri nabwo bwemeza ko hari ibyo kwishimira, icyakora ko hakiri n’ibitaranoga. birimo nko kuba ibyumba by’mashuri bikiri bike, ndetse nta muriro w’amashanyarazi iri shuri rifite.
Agaruka kuri ibi , Mujawimana Alice, wungirije umuyobozi mukuru kuri iri shuri, yagize ati: “Ishuri rya Nyabitare ryakemuye ikibazo cy’ubucucike ndetse rinazamura imitsindire y’abana kuko batakinanizwa n’urugendo rurerure. Ni muri urwo rwego, bitewe n’uko abanyeshuri twakira bakiri benshi, twifuza ko ubuyobozi bwatwubakira ibindi byumba by’amashuri ndetse bukadufasha kubona umuriro w’amashanyarazi.”
Mujawimana akomeza avuga ko umuriro w’amashanyarazi ubonetse byafasha abarimu babo kwigisha abana mu buryo bugezweho bityo bagatsinda mu ishuri ku rwego rwo hejuru.
Ku ruhande rw’Akarere ka Kamonyi, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwanyirigira Josée, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Kabiri, tariki ya 29 Nyakanga 2025, yavuze ko hari byinshi bikorwa kugira ngo imyigire igende neza, ariko ku kijyanye n’umuriro, ikibazo kizaba cyakemutse mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka.
Ati: “Haracyari byinshi byo gukorwa kuri iri shuri, cyane ko rikiri rishya, kugira ngo imyigire y’abana igende neza. Harimo kubegereza ibikorwaremezo no kunoza ireme ry’uburezi. Naho ku bijyanye n’umuriro, turateganya ko iki kibazo kizaba cyakemutse bitarenze uku kwezi kwa Nzeri 2025.”

Uwanyirigira Josée, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Kamonyi

Kuri ubu, mu karere ka Kamonyi, habarurwa ibigo by’amashuri 176, muri byo ibigo 151 bigerwaho n’amashanyarazi naho ibigo bitagerwaho n’amashanyarazi ni 25, ni mu gihe Igipimo cy’abafite umuriro w’mashanyarazi muri aka karere kigeze kuri 85.7%.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads