OIP-1.jpg

Ni iki cyihishe inyuma y’ubwiyongere bw’impanuka mu muhanda wa Kamonyi?

Mu minsi ishize, mu Karere ka Kamonyi hakomeje kugaragara impanuka za hato n’ahato, ibintu biteye impungenge abaturage n’abakoresha umuhanda munini uva i Kigali werekeza mu Ntara y’Amajyepfo.

Abo baturage ndetse n’abandi bakoresha uyu muhanda, bavuga ko impamvu nyamukuru y’izo mpanuka ari umuvuduko ukabije, uburangare bw’abashoferi n’abamotari, ndetse n’imiterere y’umuhanda.

Guhera ku Ruyenzi kugeza ku rugabano rwa Muhanga, ni hamwe mu hakunze kubera impanuka kenshi, zimwe zihitana ubuzima bw’abantu, abandi bagasigara ari ibisenzegeri.

Niyonzima Eric, umumotari ukorera i Kamonyi, avuga ko bamwe mu batwara ibinyabiziga bakora amakosa atuma abandi bakoresha umuhanda babura amahoro.

Agira ati: “Tuba dukora akazi kugira ngo tubone imibereho, ariko usanga hari abashoferi batitonda. Hari ugenda ukabona imodoka yihuta cyane, bigateza impungenge abandi bari gukoresha uyu muhanda. Polisi igerageza kudukangurira kwitonda mu muhanda, ariko bamwe ntibabyiteho.”

Mukamana Claudine, utuye muri aka karere, yavuze ko aka karere kasigaye ku isonga mu kugira impanuka nyinshi.

Ibi bishimangirwa na Mukamana Claudine utuye muri aka karere, usobanura ko Kamonyi abona muri iyi minsi kari ku isonga mu turere tuberamo impanuka nyinshyi, bityo agasaba ko inzego zibishinzwe za shyiraho ingamba zifatika zigamije kuzigabanya.

Ati: “Mu cyumweru kimwe gusa twabonye impanuka enye, zimwe zitwaye ubuzima bw’abantu. Turasaba Polisi gufata ingamba zifatika zo gukumira izi mpanuka.”

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu Muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yabwiye Ikigo k’Igihugu kitangazamakuru, RBA ko impanuka ziba hose mu gihugu, ariko yongeraho ko kubera imiterere y’umuhanda ujya mu Majyepfo, iyo zibaye ziba zikomeye cyane.

Yagize ati: “Ntabwo impanuka zibera mu Majyepfo gusa, ariko iyo habaye impanuka ikomeye nk’iyiherutse kubera ku Ruyenzi, abantu bahita bavuga ko ari ho hakunze kuba impanuka nyinshi.”

SP Kayigi yagaragaje ko Intara y’Amajyepfo yihariye 9% by’impanuka zo mu gihugu, mu gihe Umujyi wa Kigali wihariye 73% byazo, bityo ashimangira ko ugereranyije n’Umujyi wa Kigali, Intara y’Amajyepfo ikiri ku kigero gito ku mpanuka zibera mu muhanda.

Ni mugihe Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye ICK News ko impanuka ziri kugaragara muri Kamonyi ndetse no mu Ntara y’Amajyepfo muri rusange, zishingiye ahanini ku bwinshi bw’ibinyabiziga n’imiterere y’umuhanda.

Ati: “Intara yaci iri kugenda itera imbere cyane ku buryo n’ibinyabiziga bikoresha uyu muhanda wereza mu majyepfo byabaye byinshi, wakongeraho imiterere y’uyu muhanda, uzamuka ubundi ukamanuka ndetse ukagira n’amakoni menshi, ugasanga ibyo byose biri mubiteza impanuka.”

Yakomoje kandi ku modoka nini zitwara umucanga zo mu bwoko bwa Howo, zishyirwa mu majwi ko arizo nyirabayazana w’impanuka za hato n’ahato muri uyu muhanda,

Ati: “Izi modoka zitwara umucanga zivuye mu Majyepfo ni nyinshi cyane kubera ko iyi ntara ivamo umucanga mwinshi. Iyo uhujije ubwinshi bwazo n’imiterere y’umuhanda, usanga ari kimwe mu bitera impanuka.”

Mu rwego rwo kuganya izo mpanuka, Polisi ikomeje ubukangurambaga bwo gkuzikumira, aho nyuma ya gahunda ya “Gerayo Amahoro”, hashyizweho indi yo kuyunganira bise “Ndinda, Turindane, Tugereyo Amahoro.”

CIP Kamanzi asobanura ko ubu bukangurambaga bushya bureba abantu bose, yaba abatwara ibinyabiziga, abanyamaguru n’abandi bose bakoresha umuhanda.

Ati: “Abakoresha umuhanda twese tugomba kuba ijisho rya mugenzi wacu. Nitwirinda, tugomba no kurinda abandi. Niyo mpamvu dufite gahunda ya Turindane Tugereyo Amahoro.”

Izi mungenge z’abaturage zishingiye ku mpanuka ziheruka kubera muri uyu muhanda mu minsi ya vuba aha, harimo iyikomeye yabereye ku Ruyenzi ku wa 15 Ukwakira, aho ikamyo ya Howo yagonze izindi modoka eshanu abantu babiri bagahita bitaba Imana, naho abandi 11 bagakomereka, barimo babiri bakomeretse bikomeye.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads