OIP-1.jpg

Kaminuza y’u Rwanda yashyize ku isoko ry’umurimo abarenga 9,500

Kuri uyu wa Gatanu, Kaminuza y’u Rwanda (UR) yashyize ku isoko ry’umurimo abarangije amasomo yabo bagera ku 9,529 barimo 36 bahawe impamyabumenyi z’ikirenga (PhD), mu muhango wabereye mu ishami ry’iyi kaminuza rya Huye.

Uyu muhango witabiriwe n’abanyeshuri, ababyeyi babo, abayobozi batandukanye, ndetse n’umushyitsi mukuru, Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, wari waje kubashyigikira no kubagezaho ubutumwa bw’impanuro.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yashimiye abahawe impamyabumenyi n’imiryango yabo, anabashishikariza gukoresha ubumenyi bahawe mu guteza imbere igihugu.

” Uyu munsi muhesheje ishema ababyeyi n’imiryango yanyu, kandi munahesheje ishema igihugu cyanyu cyabahaye amahirwe atumye mugera kuri uyu munsi. Mukwiye kurushaho kurangwa n’indangagaciro z’ubunyarwanda, gukunda igihugu no gukorera hamwe mu guteza imbere ibyagezweho.”

Dr. Justin Nsengiyumva, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda

Yakomeje yizeza ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gufatanya na Kaminuza y’u Rwanda mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi no guteza imbere ubushakashatsi.

Ati: “Murabizi neza ko Guverinoma y’u Rwanda ibahora hafi, kandi ndabizeza ko izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo inshingano ikomeye mufite yo kurerera igihugu mukomeze kuyuzuza uko bikwiye.”

Yashishikarije abasoje kwirinda imyitwarire mibi, abasaba kurangwa n’imico myiza, gukunda umurimo no guharanira ubunyamwuga.

Yongeyeho ati: “Mwirinde kandi imyitwarire idakwiye ndetse n’ingeso mbi zose zirimo ubusinzi, ubunebwe, kwiyandarika ndetse n’ibindi bibi byose, kuko bishobora gutuma mutagera ku nzozi zanyu.”

Muri uyu muhango, Umuyobozi w’Ikirenga wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Patricia  L. Campbell, yavuze ko kuri iyi nshuro abahawe impamyabumenyi bose bagomba guhindura umuryango Nyarwanda n’isi muri rusange, kandi bakaba abayobozi bimpinduka, bashyira mu bikorwa ibyo bize.

Ati: “Iki nicyo gihe cyanyu cyo gushyira mu bikorwa ibyo mwahawe mwiga.

Dr. Patricia L. Campbell, Umuyobozi w’Ikirenga wa UR

Kuva Kaminuza y’u Rwanda yahuzwa mu mwaka wa 2013, ni ku nshuro ya 11 ishyira ku isoko ry’umurimo abarangije amasomo mu byiciro bitandukanye, bikaba bigaragaza uruhare rwayo mu kubaka ubushobozi bw’Abanyarwanda binyuze mu burezi bufite ireme.

Umwanditsi: Niyomukiza Vivens

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads