OIP-1.jpg

Kabgayi: Abize mu Ishuri ry’Ukwemera biyemeje gusangiza bagenzi babo ibyo bungutse

Abakristu bo muri Paruwasi zose zo muri Diyosezi ya Kabgayi, barangije kuri iki Cyumweru amasomo y’ukwemera bari bamaze hafi amezi umunani bahererwa mu Ishuri ry’Ukwemera rya  Diyosezi, biyemeza kuzageza ubumenyi baryungukiyemo kuri bagenzi babo.

Iri shuri ryatangajwe ku mugaragaro na Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi ku wa 17 Kamena 2023, mu ijambo yabwiye abakristu amaze guhabwa inkoni y’ubushumba.

Icyakora, ryatangiye gutanga amasomo ku wa 6 Ukwakira 2024, hagamijwe guhugura abakristu mu buzima bwabo bw’ukwemera kugira ngo bakomeze gukura mu kwemera, ukwizera n’urukundo.

Padiri Dr. Prudence Bicamumpaka ni umwe mu batanze amasomo

Umuyobozi w’iri shuri Padiri Alexandre Uwizeye yavuze ko umwaka w’ishuri urangiye ariko ko ishuri rizahoraho.

Yagize ati: “Iri ni ishuri rihoraro, ntabwo wavuga ngo bararangije, kubera ko ukwemera ntawe ujya akuminuzamo, Tuzakomeza tubahugure.”

Yakomeje asobanura ko iri shuri rizakomereza mu ma Paruwasi hahugurwa ibyiciro binyuranye by’Abakristu, bahereye ku bafite inshingano zihariye muri Kiliziya, abayobozi b’amasantarali, abagize inama nkuru, abakatejisite, abayobozi b’imiryango ya Agisiyo Gatolika n’abandi.

Padiri Uwizeye asobanura ko intego y’iri shuri ari iy’uko “buri wese amenya neza Yezu yemeye, agakurikira ndetse akanamenya Kiliziya arimo n’ibindi bimufasha mu gukura kwe mu kwemera.”

Usibye iri shuri kandi, Padiri Uwizeye yahishuye ko bateganya no kwifashisha ibitangazamakuru bya Kiliziya, kugira ngo hajye hatangwa ibiganiro bigamije gutuma Abakristu bose bamenya uko bakomera mu kwemera kwabo.

Abakristu barangije amasomo muri iri shuri babwiye ICK news ibyo baryungukiyemo ndetse n’ibyo bagiye gukora kugira ngo babisangize bagenzi babo bo muri za Paruwasi zitandukanye.

Oswald Mutagatifu wo muri Paruwasi ya Byimana yavuze ko iri shuri ryamufashije gusobanukirwa ko ukwemera kuvugururwa bityo bikaba bigiye kumufasha kurushaho kwegera Imana.

Yagize ati: “Iri shuri ry’ukwemera ni umusanzu ukomeye wo kugira ngo koko twongere kugaruka, twongere gukomeza, twongere gushimangira imikorere y’umukristu, umusanzu we n’uruhare rwe mu kugira ngo Kiliziya ikomeze inzira yayo y’ibikorwa byiza bishimangira intego ya Yezu Kristu.”

Oswald Mutagatifu, Umukristu wo muri Paruwasi ya Byimana

Yongeyeho ko iri shuri rigiye kumufasha kumenya uko abana n’abandi ndetse akanageza ubumenyi yungutse ku bandi Bakristu bo muri Paruwasi aturukamo.

Françoise Musabyemariya ukomoka muri Paruwasi ya Kamonyi, yashimangiye ko hari byinshi yakoraga ariko atarabisobanukiwe neza, gusa ubu akaba agiye kujya abikora neza kubera ko abisobanukiwe.

Ati: “Hari ukuntu uririmba amahame y’ukwemera ariko utazi ibisobanuro byayo, ariko ubu twarabisobanukiwe, tumenya neza aho ukwemera kwacu gushingiye n’aho kwaturutse.”

Usibye ibyo kandi, ahamya ko yasobanukiwe Liturujiya ya Misa n’amasakaramentu kuruta ko yari abizi atarinjira muri Iri shuri.

 Ati: “Twamenye ko hari amasakaramentu aganisha ku mukiro w’iteka ndetse tunasobanukirwa n’umumaro wayo mu kubaka umuryango w’Imana na Kiliziya.’

Françoise Musabyemariya, Umukristu wo muri Paruwasi ya Kamonyi

Yongeyeho ati: “Ibyo twungutse, nitugera mu ma Paruwasi yacu, tuzavugana n’abasaseredoti batwohereje kugira ngo baduhe umurongo w’uko natwe twazabyigisha Abakristu bo muri Paruwasi yacu bityo nabo bazakorere Kiliziya bazi inkomoko yayo, bazi ko ari umubyeyi kandi bahamye Kristu bakorera.”

Jacques Ngirabatware uturuka muri Paruwasi ya Ruhango, avuga ko muri byinshi yasobanukiwe, birimo no kumenya inshingano z’Abalayiki muri Liturijiya.

Ati: “Nasobanukiwe uruhare rwa buri wese cyane cyane urw’Abalayiki muri Liturujiya, menya ko buri mu Kristu wese agomba kumenya uruhare rwe, mbese ntihagire uba ntibindeba.”

Kimwe na bangenzi be, Ngirabatware ahamya ko ibyo yungutse azabisangiza bagenzi be abifashijwemo n’abasaseredoti bo muri Paruwasi akomokamo.

Ati: “Tuzafatanya n’abasaseredoti bacu hanyuma turebere hamwe uburyo twazahugura Abakristu mu byiciro bitandukanye.”

Jacques Ngirabatware, Umukristu wo muri Paruwasi ya Ruhango

Ishuri ry’Ukwemera rya Diyosezi ya Kabgayi ni imwe mu nkingi ndwi z’iyogezabutumwa Musenyeri Ntivuguruzwa yimirije imbere kuva yahabwa inkoni y’ubushumba.

Amasomo yasojwe uyu munsi, yatangiye ahabwa Abakristu 62 baturutse muri Paruwasi zose zigize Diyosezi ya Kabgayi, aho buri imwe yari ihagarariwe n’abantu babiri. Icyakora Abakristu 61 nibo babashije kuyarangiza kubera ko umwe muri bo yitabye Imana.

Aba ba Kristu bahuguwe ku masomo icumi, ariyo: Kubaho tuyobowe na Kristu;  Amahame y’ingenzi y’ukwemera; Amasakramentu; Amateka ya Kiliziya; Tumenye Bibiliya; Iyogezabutumwa; Kiliziya, Umuryango w’Imana; Kumenya Bikira Mariya; n’Inyigisho ku madini n’amatorero.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads