Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 8 Werurwe 2025, abanyeshuri biga mu mashuri Gatolika ya Diyosezi ya Kabgayi bagaragaje ko biteguye gusigasira umuco Nyarwanda.
Ibi babigaragarije mu birori byabereye mu Ishuri ryisumbuye rya Sainte Marie Rene Kabgayi, aho abanyeshuri bo mu mashuri anyuranye agiri muri Diyosezi ya Kabgayi baserutse mu mbyino, imivugo, ibisakuzo, imikino njyarugamba, ibyivugo, amazina y’inka n’ibindi bigaragaza umuco Nyarwanda.

Insanganyamatsiko y’uyu munsi yagiraga iti ” Twige, Tunoze Ikinyarwanda ururimi ruduhuza”
Abanyeshuri bo kuri Sainte Elina Guerra bakinnye umukino bagaragaza ko mu bizamini by’akazi hakwiye kwiyongeramo icyo gusuzuma imivugire ikwiye y’ururimi rw’Ikinyarwanda.
Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi avuga ko kwimakaza umuco Nyarwanda bikwiye kuba intego y’abarezi, ababyeyi n’abayobozi kuko ari byo bizatuma abana nabo babigira umurage.
Ati “Ni byiza ko ibitaramo byimakaza umuco Nyarwanda bigaruka mu muryango. Bityo rero, ndasaba ababyeyi, abarezi n’abayobozi kwimakaza umuco wacu. Ibigo by’amashuri byite ku matsinda yimakaza umuco.”

Musenyeri Balthazar akomeza asaba abayobozi bafite mu nshingano ibijyanye n’umuco ko bakoraa uko bashoboye ikiguzi cy’ibikoresho ndangamateka kikagabanuka kuko bihenda.
Ati “Urugero, kuba ingoma ikoshwa ibihumbi mirongo inani 80,000 Frw cyangwa se umuguru umwe w’amayugi ukaba ukoshwa ibihumbi mirongo itanu 50,000Frw. Bisaba amikoro ahanitse.”
Yongeyeho ko na Minisiteri y’Uburezi ikwiye gutegura imfashanyigisho z’ururimi rw’Ikinyarwanda zihagije ku buryo buri munyeshuri yabasha gutunga igitabo kirimo imigani, ibisakuzo, ibisigo, imigani n’ibyivugo ku buryo bworoshye.
Jean-Claude Uwiringiyimana, Umuyobozi wungirije ushinzwe kubungabunga no guteza imbere ururimi n’umuco mu Nteko y’Umuco akaba ari we wari uhagarariye Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yahamije ko Ururimi rw’Ikinyarwanda rukomeje gutera imbere ndetse ko ruri no mu buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo ushaka kurwihuguraho atabura uburyo.
Ati “Ururimi rw’Ikinyarwanda narwo rwateye imbere nk’izindi ndimi ku buryo hari umuyoboro washyizweho mu ikoranabuhanga ku buryo umuntu yabasha kwigiraho ururimi rw’Ikinyarwanda. Aha twavuga nk’uburyo bw’ibiganiro bya ntibavuga bavuga binyuzwa kuri radiyo.”
Uwiringiyimana akomeza avuga ko hari n’urubuga ruboneka kuri murandasi rukubiyemo imigani, ibyivugo, insigamigani, ibisakuzo n’ibindi.
Ati “Ikinyarwanda gikwiye kutubera umwambaro utubereye twagakwiye gusohokana.”
Eric Bizimana, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu nawe yagaragaje ko Ikinyarwanda gikiwiye guhabwa umwanya ufatika muri gahunda za buri wese kuko ngo umusirimu ari Umunyarwanda uzi kuvuga adategwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda.
Ati “Kuvuga Ikinyarwanda uvangamo izindi ndimi nta busirimu burimo.”
Uyu munsi wari uhimbajwe ku nshuro ya mbere, washyizweho ku cyifuzo cya Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi.
Kuba uyu munsi wahuriranye n’Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore byatumye ibyamuritswe byose byakomoje ku gaciro n’uruhare umugore afite mu gutoza ababyiruko umuco n’imyitwarire ikwiriye kuranga umugore.














