OIP-1.jpg

Jeannette Kagame yasabye urubyiruko gushyira imbere kubaka urugo aho  gutegura ubukwe

None tariki ya 31 Kanama 2025 I Kigali muri Convention Centre, Madame Jeannette Kagame, Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yasabye urubyiruko rwitegura gushinga ingo gushyira imbere kubaka imiryango ikomeye aho gutakaza umwanya n’ubushobozi mu gutegura ibirori by’ubukwe.

Yabitangarije muri  Young Leaders Prayer Breakfast 2025, inama isanzwe iba buri mwaka igamije guhuza urubyiruko n’abayobozi mu isengesho n’ibiganiro biganisha ku  iterambere ry’igihugu.

Jeannette Kagame yavuze ko kenshi imiryango isenyuka biturutse ku kuba abantu bashyira imbaraga mu bukwe aho gushyira imbere gahunda yo kubaka urugo.

Ati: “Nimwitegereza neza, zimwe mu mpamvu zituma ingo zimwe na zimwe zisenyuka ni uko usanga bashyize imbaraga nyinshi mu gutegura ubukwe, ariko kubaka urugo byo bikabura. Mwamenya ko kubaka urugo ari byo by’ingenzi kuruta gushyira imbaraga zose mu bukwe.”

 Jeannette Kagame yagarutse ku ruhare rw’urubyiruko mu guhindura imyumvire, avuga ko imbaraga zarwo arizo u Rwanda rushingiyeho kugira ngo ruzabe igihugu gifite abaturage basobanutse.

 Ati: “Nk’urubyiruko ruri kuzana impinduka mu iterambere ry’igihugu, murasabwa kudufasha guhindura n’iyi myumvire yo gushyira imbere ibirori kurusha kubaka urugo. Mugomba kuba intangarugero, mu rugo no mu bindi bikorwa byose.”

Uretse ibyo kandi umufasha w’umukuru w’igihugu yasabye Imana kuyobora imiryango, kugira ngo abagabo n’abagore babe abunganizi b’ukuri, basangira imbaraga n’intege nke zabo mu rukundo no mu kwihanganirana.

Isengesho ry’urubyiruko muri uyu mwaka ryitabiriwe n’abasaga 600, barimo  n’abayobozi bo mu nzego nkuru z’igihugu.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads