Mu gihe benshi bari bamenyereye ko indangamuntu ihabwa umuntu ugejeje ku myaka 16, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu (NIDA) kiratangaza ko guhera muri Nyakanga 2025, kizatangira igerageza ryo gutanga irangamuntu nshya y’ikoranabuhanga izajya ihabwa abantu bose harimo n’abana b’impinja.
Iyi ndangamuntu nshya ni igice cy’ivugururwa rikomeye rigiye gukorwa mu rwego rwo kunoza uburyo bwo kumenya no gutanga serivisi zishingiye ku makuru y’irangamuntu, hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho kandi ryizewe.
Umuyobozi mukuru wa NIDA, Mukesha Josephine avuga ko iyi rangamuntu-koranabuhanga, izaba ikubiyemo amakuru bwite y’umuntu ndetse n’ibipimo ndangamiterere ye.
Umuyobozi Mukuru wa NIDA, Mukesha Josephine, yatangaje ko iyi ndangamuntu izaba iri mu buryo butatu butandukanye aribwo Ikarita ifatika ifite ‘QR Code’, isa n’isanzweho ariko ifite umutekano urushijeho, umubare ushobora gukoreshwa mu kwemeza umwirondoro w’umuntu ku rubuga rwa internet, ndetse n’Ikoranabuhanga rishingiye ku bipimo ndangamitere y’umuntu.
Agaruka ku itandukaniro ry’iyi rangamuntu nshya y’ikoranabuhanga n’isanzwe, Josephine yagize ati “Uyu munsi twatangaga irangamuntu ku bantu bafite imyaka cumi n’itandatu kuzamura, ariko kuri ino rangamuntu-koranabuhanga, tuzayitanga kuva ku muntu akivuka.”
Byitezwe ko ibyo bizafasha mu gucunga neza imibare y’abaturage, gufasha abana kubona serivisi za Leta hakiri kare, no gukumira ibibazo by’ubuziranenge bw’amakuru y’abaturage.
Avuga ko n’ibyiciro by’abantu bahabwa irangamuntu byaguwe, kuko isanzwe yajyaga ihabwa Umunyarwanda, umunyamahanga uzamara mu Rwanda igihe kirengeje amezi atandatu ndetse n’impunzi yahawe ubuhungiro.
Gusa iyi rangamuntu nshya izahabwa n’abandi bantu bari ku butaka bw’u Rwanda barimo: abana bavutse mu Rwanda, barimo n’abatoraguwe badafite ababyeyi; abimukira n’abanyamahanga bari mu gihugu ku gihe gito; n’abahawe ubuhungiro n’impunzi.
Itandukaniro rikomeye riri hagati y’iyi ndangamuntu nshya n’iyasanzwe, ni uko nta makuru agaragaraho y’igitsina, imyaka cyangwa ubwenegihugu. Ubusanzwe, indangamuntu y’u Rwanda yashoboraga kugaragaza niba uyifite ari umugabo cyangwa umugore, ndetse bikaba byanashingirwagaho mu kumumenya.
Mukesha ati: “Ubu turashaka ngo umubare w’irangamuntu ube udafite icyo usobanura kuri nyirayo. Uzaba ari umubare wahiswemo ntagishingiweho, udafite icyo uvuga kuri nyirayo, bityo bikarinda ibibazo bijyanye n’irondaruhu, irondabwoko cyangwa ivangura iryo ari ryo ryose.”
NIDA ivuga ko ibikorwa remezo byose bikenewe mu gutanga iyi ndangamuntu bimaze kugera kuri 90%. Ibikoresho byifashishwa mu gufata ibipimo ndangamiterere by’abantu (biometrics) biri kugera mu gihugu, ku buryo igerageza rya mbere rizatangira mu kwezi gutaha, mu gihekuzitanga ku mugaragaro bizatangira mu mwaka utaha.
Iyi ndangamuntu nshya izaba igikoresho gikomeye mu gutanga serivisi nk’ubuvuzi, uburezi, ubwisungane mu kwivuza, gufata umwenda muri banki, ndetse no mu gutora cyangwa kwitabira gahunda za Leta. Bizatuma umuntu umwe amenyekana mu buryo budashidikanywaho kandi hirindwe kwihinduranya amazina cyangwa gukoresha irangamuntu z’impimbano.













