Kaminuza ya Olabisi Onabanjo yo muri Nigeria yateje impaka nyuma y’uko hakwirakwiye amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abanyeshuri b’abakobwa bakorwaho kugira ngo harebwe niba bambaye amasutiya mbere yo kwemererwa kwinjira mu kizamini.
Muri iyo videwo, abakozi b’abagore bo muri Kaminuza ya Olabisi Onabanjo, iherereye mu Leta ya Ogun mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Nigeria, bagaragara bakorakora ku gituza cy’abanyeshuri b’abakobwa bari ku murongo bategereje kwinjira mu cyumba cy’ikizamini.
Kaminuza ntiragira icyo itangaza kuri iyo videwo, ariko umwe mu bayobozi b’abanyeshuri yayisobanuye avuga ko politike isaba kwambara isutiya ari igice cy’amabwiriza y’imyambarire yiyo kaminuza, agamije kubungabunga “ahantu hatarangwamo ibishobora guhungabanya imyitwarire myiza n’umutuzo.”
Ariko kandi, yemeye ko hakenewe izindi nzira zinoze zo gushyira mu bikorwa iyo politiki, nyuma y’uko yanenzwe bikomeye n’abantu batandukanye bayita iy’akera, irimo ivangura rishingiye ku gitsina ndetse inagereranywa n’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Umuyobozi mukuru mu itsinda riharanira uburenganzira bwa muntu “Human Rights Network” Haruna Ayagi yabwiye BBC ko abanyeshuri bashobora kurega kaminuza kubera kubangamira uburenganzira bwabo.
Yagize ati: “Gukorakora ku mubiri w’undi muntu nta burenganzira yaguhaye ni ukwica uburenganzira bwe kandi bishobora kukuviramo gukurikiranwa mu mategeko. Kaminuza irimo gukora amakosa ikuresheje ubu buryo mu kurwanya imyambarire itari myiza.”
Umwe mu banyeshuri utifuje ko izina rye ritangazwa yabwiye BBC ko iyo kaminuza ishyira mu bikorwa amategeko akomeye agenga imyitwarire, nubwo bwose idashingiye ku idini runaka.
Yongeyeho ko imyambaro yabo ihora isuzumwa buri gihe.
Avuga kuri izo mpaka, Perezida w’ishyirahamwe ry’abanyeshuri bo muri iyo kaminuza, Muizz Olatunji, yanditse kuri X ko kaminuza yashyizeho “politiki y’imyambarire igamije kubungabunga icyubahiro no kugabanya ibishobora guhungabanya umutuzo, isaba abanyeshuri kwambara imyambaro yoroheje kandi ijyanye n’indangagaciro za kaminuza.”
Yongeyeho ko iyo politiki atari nshya, kandi ishyirahamwe ry’abanyeshuri “ryagiranye ibiganiro na kaminuza kugira ngo harebwe izindi nzira zo guhangana n’imyambarire itari myiza, hagamijwe gushyira imbere kubahana no kwitwara neza hagati y’abanyeshuri n’abakozi ba kaminuza.”
Yanashyize ahagaragara amategeko y’imyambarire, asaba ko hatabaho kwambara imyenda “ishobora gutuma abagabo cyangwa abagore bibona ku banyeshuri mu buryo butari bwo.”
Iyi kaminuza yashinzwe mu 1982 yitwa Ogun State University ubwo Olabisi Onabanjo yari Guverineri w’Intara ya Ogun. Gusa mu 2001 yahinduye izina iramwitirirwa.













