Guverinoma ya Israel yemeye igice cya mbere cy’amasezerano y’agahenge mu ntambara ihanganyemo na Hamas muri Gaza, aho hateganyijwe guhagarika imirwano no gusubirana hagati y’impande zombi ku bijyanye n’ingwate n’imfungwa.
Guverinoma ya Israel yemeye icyiciro cya mbere cy’amasezerano ya gahange mu ntambara ihanganyemo na Hamas muri Gaza, azarangira hahagaritswe intambara ndetse hakabaho kurekurwa kw’imfungwa n’abagizwe ingwate.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Bwana Benjamin Netanyahu, yatangaje kuri X (Twitter) mu gitondo cyo ku wa Gatanu.
Ati: “Guverinoma imaze kwemeza uburyo bwo kurekura abantu bose bagizwe ingwate, yaba abakiri bazima cyangwa abapfuye.”
Mu ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano, ingabo za Israel zirahita zisubira inyuma zigere ku murongo uzisigira kugenzura 53% bya Gaza.
Ku rundi ruhande, umutwe wa Hamas uzasabwa kurekura abantu 20 bakiri bazima mu gihe cy’amasaha 72, hakurikiraho gushyikiriza Israel imirambo y’abantu 28.
Nyuma yaho, Israel izafungura Abanyapalestine basaga 1,950, barimo 250 bari bafunzwe burundu n’abandi 1,700 bakomoka muri Gaza, nk’uko byatangajwe na Palestine.
Aya masezerano anateganya ko amakamyo y’inkunga agera kuri 400 azajya yinjira muri Gaza buri munsi mu minsi itanu ya mbere, azanye ibiribwa, imiti n’amavuta yo gucanira Gaza.
Ibi bibaye nyuma y’igihe cy’inzara n’ubuzima bugoye abatuye Gaza babayemo, aho abasaga miliyoni ebyiri bamaze igihe bacumbitse mu mahema cyangwa mu bisigaramatongo by’imijyi yasenywe n’intambara, nk’uko Umuryango w’Abibumbye ubivuga.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku bufatanye n’ibihugu birimo Misiri, Qatar na Turukiya, byohereje abasirikare bagera kuri 200 mu rwego rwo gutangira ibikorwa byo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge, binyuze mu ngabo mpuzamahanga zizaba zigenzurwa n’ubuyobozi bwa gisirikare bwa Amerika mu Karere (US Central Command).
Abo basirikare ntibazinjira muri Gaza, ahubwo bazaba bafite inshingano zo gutanga raporo ku bijyanye n’uko amasezerano yubahirizwa, ndetse no gutegura uburyo ubufasha bwa muntu bugezwa ku babukeneye.
Abayobozi bo muri Amerika bavuga ko igihe iki gikorwa cyo guhererekanya imbohe n’imfungwa kizaba kirangiye, hateganywa gushyirwaho Ingabo Mpuzamahanga z’Amahoro, ariko impande zombi ntizirabyemeranyaho burundu.
Kwemezwa kw’aya masezerano kwaturutse mu nama y’abaminisitiri ya Israel yamaze amasaha menshi, ikitabirwa n’intumwa zidasanzwe za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zirimo Jared Kushner, umuhungu wa Donald Trump, na Steve Witkoff.
Nubwo ibi bigaragaza intambwe ya mbere y’ingenzi mu nzira y’amahoro, bikubiye mu gice kimwe gusa cy’iyo Trump yise gahunda y’amahoro igizwe n’ingingo 20, ibibazo bikomeye biracyariho: harimo icy’ukuntu Hamas izamburwa intwaro ndetse n’uko Gaza izayoborwa mu gihe kizaza.
Hamas yatangaje ko itazemera gushyira intwaro hasi kugeza igihe Leta y’Abanyapalestine izaba ishyizweho, mu gihe gahunda ya Trump ivuga ko Gaza izabanza kuyoborwa by’agateganyo n’ubutegetsi bwa tekinike, mbere yo kuyishyikiriza Ubuyobozi Bukuru bw’Abanyapalestine.
Aya masezerano yakiriwe n’ibyishimo mu bice bitandukanye. Mu mujyi wa Tel Aviv, ahazwi nka Hostages’ Square, abaturage bavuza akaruru bishimira itangazo ry’agahenge, baririmba bati: “Baratashye!” mu gihe ibishashi by’umuriro byagaragaraga mu kiriere.

Abaturage ba Israel na bo muri Gaza bakiranye ibyishimo agahenge
Na ho mu majyepfo ya Gaza, Hanaa Almadhoun, umubyeyi w’abana batatu wimuwe n’intambara, yabwiye BBC ati: “Numva nduhutse kandi mfite icyizere. Nizeye ko nzasubira mu rugo rwanjye mu majyaruguru.”
Intambara hagati ya Israel na Hamas yatangiye ku wa 7 Ukwakira 2023, nyuma y’ibitero bya Hamas byahitanye abantu 1,200 muri Israel, abandi 251 bagafatwa bugwate.
Kuva icyo gihe, ibikorwa bya gisirikare bya Israel byahitanye Abanyapalestine 67,194 muri Gaza, barimo abana 20,179, nk’uko bivugwa na Minisiteri y’’ubuzima ya Hamas ikorera muri Gaza.
Byongeye, abandi bantu 460 bapfuye bazize inzara, barimo 182 bishwe n’inzara y’indengakamere yemejwe mu mujyi wa Gaza muri Kanama n’impuguke zishyigikiwe na UN.
Umwanditsi: Niyomukiza Vivens











