OIP-1.jpg

Intama ziriyongera, Abashumba bakagabanuka

Ibiro ntaramakuru bya Leta ya Vatikani, Fides, biherutse gushyira ahagaragara ishusho rusange ya Kiliziya Gatolika hirya no hino ku isi aho imibare y’abayoboke yiyongereyeho miliyoni 15 hagati ya 2022 n’Ukuboza 2023.

Imibare igaragaza ishusho rusange y’ibyavuye mu ibarura kuri Kiliziya Gatolika yashyizwe ahagaragara mu rwego rwo guhimbaza Umunsi Mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa ku nshuro ya 99, umunsi wahimbajwe ku Cyumweru, tariki ya 19 Ukwakira 2025.

Imibare ya Fides igaragaza ko kuva muri 2023, abatuye isi biyongereye bakagera kuri miliyari 7.9. Uku kwiyongera kw’abatuye isi byanajyanye n’ubwiyongere bw’Abakristu Gatolika hirya no hino ku isi aho biyongereyeho miliyoni 15.881.000 ugereranyije ibarura ryaherukaga muri 2023.

Nubwo ubwiyongereye bugaragara ku migabane yose, Afurika niyo iza ku isonga kuko abayoboke ba Kiliziya biyongereho miliyoni 8.3, Amerika biyongeraho miliyoni 5.6, Aziya biyongeraho ibihumbi 954,000, Uburayi biyongeraho 740,000 mu gihe ku mugabane wa Oseyaniya abakiristu Gatolika biyongereyeho ibihumbi 210,000.

Uku kwiyongera kwatumye Abakristu Gatolika bagera kuri 17.8% by’abatuye Isi, aho biyongereyeho 0.1%.

Umubare w’Abihayimana ukomeje kugabanuka

Nubwo umubare w’Abepisikopi ku isi wiyongereyeho 77, ukagera ku 5,430, imibare igaragaza ko muri rusange, Abihayimana bakomeje kugabanuka. 

Nk’uko imibare ya Fides ibigaragaza, umubare w’abapadiri ku isi wakomeje kugabanuka. Mu 2023 bagabanutseho 734, hasigara 406.996.

Ku isi, imibare ya Fides igaragaza Abapadiri bagabanutseho 734 ugereranyije n’umwaka wabanje, hasigara Abapadiri 406.996.

Umugabane w’u Burayi niwo ukomeje kugaragaza igabanuka rikomeye ry’Abapadiri aho bagabanutseho abarenga ibihumbi 2000, muri Amerika hagabanukaho 800, mu gihe muri Oseyaniya hagabanutseho 44.

Icyakora muri Afurika na Aziya ho umubare wakomeje kwiyongera kuko muri Afurika Abapadiri biyongereyeho 1,451, mu gihe muri Aziya biyongereyeho 1,145.

Ukugabanuka kandi kugaragara mu miryango y’Abiyeguriye Imana aho nko mu Bafurere hagaragara igabanuka ry’abarenga 700, ubu bakaba basigaye ari ibihumbi 48,748 hirya no hino ku isi.

Muri iyi miryango, igabanuka rigaragara ku migabane yose uretse Afurika biyongereyeho 107.

Kimwe n’Abafurere, Ababikira nabo bakomeje kugabanuka uko imyaka ishira indi igataha. Ubu habarurwa Ababikira ibihumbi 589,423, bivuze ko bagabanutseho ibihumbi 9,805 ugereranyije n’ibarura riheruka.

Afurika na Aziya bikomeza kuza ku isonga mu kwiyongera kw’Ababikira aho muri Afurika biyongereyeho 1,804 mu gihe muri Aziya hiyongereyeho 46.

Uburayi ababikira bagabanutseho ibihumbi 7,338, Amerika bagabanukaho 4,066 mu gihe Oseyaniya bagabanutseho 251.

Abaseminari baragabanuka umwaka ku wundi

Fides igaragaza ko umubare w’abari mu Iseminari nkuru wagabanutseho 1986 aho bavuye ku bihumbi 108,481 mu ibarura ryabanje ukaba ugeze ku bihumbi 106,495.

Icyakora nk’uko bigaragara no mu bindi byiciro, Afurika yo yagize ubwiyongere bw’Abaseminari 383.

Abari mu Iseminari nto nabo bagabanutseho 140, bagera ku bihumbi 95,021. Afurika yagize ubwiyongere bw’Abaseminari bato 90 gusa. 

Uruhare rwa Kiliziya mu mibereho y’abatuye Isi

Mu burezi, Kiliziya Gatolika ifite ibigo hirya no hino ku isi aho ifite amashuri y’incuke arenga ibihumbi 74, akaba yigamo abana barenga miliyoni 7.6.

Amashuri abanza arenga ibihumbi 100, yigamo abarenga miliyoni 36, ayisumbuye arenga ibihumbi 52, akaba yigamo abarenga miliyoni 20, mu gihe abarenga miliyoni 7 bakaba bari mu mashuri makuru na kaminuza bya Kiliziya Gatolika hirya no hino ku isi.

Mu buzima, Kiliziya ifite ibitaro 5,377, amavuriro 13,895, ibigo byita ku bafite indwara zihariye nka ‘leper colonies’ 504, amazu y’abasaza, abarwayi ba burundu, n’abafite ubumuga agera ku bihumbi 15.566.

Kiliziya ifite kandi ibigo byita ku bana 10,858, ibigo byigisha ku mibanire y’ingo ibihumbi 10,827, ibigo by’uburezi n’isanamitima 3,147 n’ibindi bigo by’ubugiraneza, ibikorwa by’urukundo n’iterambere bigera ku bihumbi 5,184.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads