Nyuma y’uko indirimbo ye “Vis à Vis” yashyizwe kuri The World Album, umushinga wamaze kugera ku rwego rwa for Your Consideration (FYC) muri GRAMMY Awards 2026, mu cyiciro cya Best Global Music Album.
Uyu mushinga wa The World Album watekerejwe n’Umunyamerika Bladoni Bleckwith, wari ugamije guhuriza hamwe abahanzi baturuka ku migabane yose y’Isi, mu rwego rwo kugaragaza ubumwe n’ubushobozi bw’umuziki nk’ururimi rusumba izindi. Iyi album ikubiyemo indirimbo zisaga 200, zanditswe mu ndimi 93 zitandukanye kandi ziri mu njyana 121, ikaba ifite uburebure bw’amasaha 12 yose.
Aganira na ICK News, Yago yasobanuye ko yisanze muri uyu mushinga nyuma y’uko abawutegura bumvise indirimbo ye “Vis à Vis”, bakayikunda maze bakamwandikira basaba ubufatanye.
Yagize Ati“Nyuma yo kumva indirimbo yanjye yitwa Vis à Vis, barayikunze maze baranyandikira bansaba gukorana nabo, ndabyemera kuko nanjye nabonye harimo inyungu.”
Yakomeje agira ati“Byaranshimishije cyane. Watekereza ko umuntu wakuriye mu Rwanda ari mu bahanzi batekerezwaho na Grammy Awards? Ni ibyishimo bitagira uko bisa. Imana yakoze ibikomeye”
Yago yavuze ko atari ubwa mbere agaragara kuri uyu mushinga, kuko mbere bari baramuhisemo binyuze mu ndirimbo ye “Ocean”.
Kuba indirimbo ye Vis à Vis yarashyizwe muri FYC ngo ni intambwe ikomeye ishobora gufungura amarembo mashya mu rugendo rwe rwa muzika no mu kumenyekanisha umuziki Nyarwanda.
Yago yaboneyeho gusaba Abanyarwanda kumushyigikira kuko nibaha umwanya ibihangano bye bazumvamo umwimerere.
Uyu mushinga wa The World Album wamaze gushyirwa muri Guinness World Records nk’umushinga wa mbere mu mateka uhuje abahanzi benshi batandukanye baturutse ku Isi hose.
Kuri ubu Yago asigaye atuye mu gihugu cya Uganda aho avuye mu Rwanda.
“Vis à Vis”, ni indirimbo yakozwe na Nessim, umwe mu batunganya amajwi bakomeye muri Uganda. Uretse Yago, hari n’abandi bahanzi baturuka mu Rwanda no mu Burundi barimo Drama T n’abandi, bashyizwe kuri The World Album.
Umwanditsi: Kabano Patrick