OIP-1.jpg

Indirimbo ‘Simuoni’ ya Harmonize na AY ishobora guhatana muri Grammy Awards

Harmonize na AY, abahanzi bakomeye mu muziki wo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, bageze ku ntambwe ikomeye mu rugendo rwo kwagura ibikorwa byabo ku rwego mpuzamahanga, babikesha indirimbo yabo yitwa ‘Simuoni’ yemerewe gusuzumwa mu irushanwa rikomeye rya Grammy Awards, mu cyiciro cya Best African Music Performance.

Iyi ndirimbo yamaze kwakirwa na Recording Academy, ikigo gitegura ibihembo bya Grammy, maze ishyikirizwa itsinda rishinzwe kuyisesengura no kuyishyira mu byiciro by’irushanwa.

Ubwo iyi nkuru yamenyekanaga, aba bahanzi bombi bagaragaje ibyishimo, bavuga ko ari intambwe ikomeye kuri bo, ku gihugu cyabo ndetse no ku muziki w’akarere muri rusange.

Harmonize, umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri Tanzania no muri Afurika, yagaragaje ko n’ubwo urugendo rukiri rurerure, bari mu nzira nziza.

Ati: “Ntibizaba uyu munsi cyangwa ejo, ariko turi hafi kuhagera! Dukomeze dushyiremo imbaraga! Nta kwishyira hejuru, nta magambo menshi, ahubwo dushyire imbere umuziki n’urukundo.”

AY, umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wa ‘Bongo Flava’, azwi cyane mu ndirimbo nka ‘Zigo’ yakoranye na Diamond Platnumz. Uretse ‘Simuoni’, AY yavuze ko n’indi ndirimbo ye yitwa ‘Wanga Neka’ yakoranye na Kanjiba na yo yemejwe ko izasuzumwa muri Grammy Awards.

AY yavuze ko ashimira Tashstam wabafashije gutanga izo ndirimbo ndetse yanashimiye Igloo, amubwira ko nakomeza gukora ibyo yakoze azashyira uruganda rw’umuziki ku rundi rwego.

Aya magambo yayanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, aho yagaragaje icyizere cyinshi ko iyi ntambwe ishobora gufungura imiryango mishya ku bahanzi bo muri aka karere. Yongeraho ko “igisigaye ni amasengesho, kugirango indirimbo zacu zigere mu cyiciro cya nyuma.”

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads