OIP-1.jpg

Indirimbo 10 zagufasha kwinjira muri wikendi

Nyuma y’iminsi y’akazi katoroshye karanze icyumweru, twabateguriye urutonde rw’indirimbo icumi zigezweho zagufasha kuruhuka no kurushaho kuryoherwa n’impera z’icyumweru.

Izi ndirimbo ni iz’abahanzi Nyarwanda bamaze kubaka izina ku ruhando mpuzamahanga, ndetse n’iz’abahanzi bo mu mahanga. Zikubiyemo izihimbaza Imana (Gospel) ndetse n’izubundi bwoko.

1.Sibyange

Ni indirimbo ya Yampano yasohotse ku itariki ya 14 Kanama 2024 ishyirwa ku mbuga nkoranyambaga ze. Iyi ndirimbo yanditswe kandi iririmbwa na Yampano ubwe, yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Kompressor, naho Bob Pro akora mixing na mastering. Yafatiwe muri Studio 1:55AM.

Sibyange ni indirimbo y’urukundo, aho Yampano aririmba ku rukundo rwe n’umukobwa witwa Sifa, akagaragaza amarangamutima y’urukundo rufite uburemere.

Indirimbo yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki nyarwanda, aho imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 4 kuri YouTube, ndetse yamaze ibyumweru 30 ku rutonde rw’indirimbo 100 zikunzwe cyane mu Rwanda.

Sibyange iraboneka ku mbuga zose zicururizwaho umuziki nka YouTube n’izindi.

2.Nyanja

Ni indirimbo ya Kevin Kade yasohotse ku itariki ya 22 Kanama 2025, ikaba iri mu njyana ya Afrobeats. Yanditswe na Kevin Kade, Element EleéeH, Junior Rumaga, na Bill Ruzima. Amajwi yatunganyijwe na Element EleéeH naho amashusho yafatiwe muri Leta ya Arizona, muri Amerika.

Kevin Kade yashimiye Jimmy Muyumbu mubyara we, wamuteye inkunga mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi ndirimbo.

3.Molela

Ni indirimbo ya Ross Kana yasohotse ku itariki ya 20 Kanama 2025, ikaba iri mu njyana ya Afrobeat. Iyi ndirimbo ifite iminota 3 n’amasegonda 57.

Molela ni indirimbo y’urukundo, aho Ross Kana aririmba ku rukundo rwinshi afitiye umukobwa. Amagambo nka Urenda kunsaza (molela, molela mama) agaragaza uburyo urukundo rw’uyu mukobwa rwamugizeho ingaruka zikomeye.

Indirimbo Molela iboneka ku mbuga zicururizwaho umuziki nka Apple Music, Audiomack, n’izindi nyinshi.

4.Wrong Places

Wrong Places ni indirimbo ya Joshua Baraka, umuhanzi w’Umunya Uganda yasohotse ku itariki ya 16 Gicurasi 2025. Yatunganyijwe na JAE5, umwe mu batunganya umuziki b’inararibonye.

Iyi ndirimbo iboneka ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki nka SoundCloud, Apple Music, na Bandcamp. Wrong Places imaze gukundwa n’abatari bake, bitewe n’ubutumwa bwayo bwimbitse ndetse n’amajwi meza ya Joshua Baraka.

5. Nzaguha Umugisha

Ni indirimbo ya Bruce Melodie yakwinjiza neza mu mpera z’icyumweru mu kuramya no guhimbaza Imana. 

Ikaba iri kuri album ya colorful generation iriho indirimbo 19 Yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Bruce Melodie ubwe, aho yasojwe na Prince Kiiiz, umenyerewe mu buhanga bwo gutunganya amajwi y’indirimbo z’abahanzi nyarwanda.

6.Tsunami

Ni indirimbo ya Run Up, imwe mu ndirimbo zayoboye igihe kinini ku rutonde rw’imbuga zicuruza umuziki, ndetse no mu ma Top 10 menshi y’ibitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda. 

Kugeza ubu, imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 6.2 kuri YouTube. 

Ni indirimbo yakunzwe no ku ruhando mpuzamahanga, ikaba yaragize uruhare runini mu kumenyekanisha uyu muhanzi ku rwego rwo hejuru.

7.With You

Ni indirimbo ya Davido afatanyije na Omah Lay, yasohotse ku itariki ya 18 Mata 2025, ikaba iri kuri album ye nshya yise 5ive.

Nubwo yasohotse hamwe n’izindi ndirimbo kuri iyo album, With You ni yo yaje gukundwa cyane, bituma irenza izindi mu kumenyekana no gukundwa ku mbuga zicururizwaho umuziki. 

Indirimbo yanditswe na Davido, Omah Lay, na Yung Alpha, itunganywa na Tempoe wo muri Nigeria. 

Yageze ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa TurnTable Top 100, ndetse no mu Bwongereza igera ku mwanya wa kane ku rutonde rwa UK Afrobeats Singles Chart.

8.Ala Vie

Ni indirimbo ya Nel Ngabo afatanyije na Platini, yasohotse kuri album bise Vabranium irimo indirimbo 8. 

Uyu munsi, aba bahanzi bari butaramire abakunzi babo mu gitaramo cyo kumva iyo album ku nshuro ya mbere (album listening party), kizabera muri Zaria Court. 

Ni igitaramo bazahuriramo n’abandi bahanzi barimo Zuba Ray na Butera Knowless.

9.Repete

Ni indirimbo ya General Mbenda afatanyije na Diez Dola. Yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Prince Kiiiz, ikaba ari yo ndirimbo ya mbere ya General Mbenda, usanzwe azwi mu kuvanga umuziki no kubyina. 

Iyi ndirimbo ni yo yamufunguriye inzira mu rugendo rushya rwo gukora umuziki nk’umuhanzi.

10.Dejavu

Ni indirimbo ya Kenny Sol yasohotse nyuma y’uko avuye muri 1:55 AM. Iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 1.4 kuri YouTube ye, kandi icurangwa ahantu henshi hatandukanye. 

Mu buryo bw’amajwi, yatunganyijwe na Element EleéeH.

Umwanditsi: Kabano Patrick

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads