OIP-1.jpg

Imirimo yo kubaka inyubako nshya ya ICK igeze kuri 50%

Ubuyobozi bw’Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) buratangaza ko imirimo yo kubaka inyubako nshya izajya yigirwamo n’abiga Ubuforomo n’Ububyaza igeze ku kigero cya 50%.

Uko inyubako igaragara kugeza ubu

Nk’uko bitangazwa na Padiri Dr. Jean Marie Vianney Samarwa, umuyobozi Wungirije Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri ICK, kwagura ibyumba by’amashuri muri ICK ni intego ngari y’iri shuri igamije gufasha abanyeshuri kwiga bisanzuye.

Ati: “Dufite intego yo kwagura muri ‘Campus ya St Elisabeth’ ndetse na hano kuri ‘Main Campus’. Gusa twahereye kuri St Elisabeth kuko hari hacyenewe ko hahinduka kugira ngo abahiga babashe kwiga bisanzuye kandi bigire ahantu heza hari ibikenewe byose.”

Nk’uko uyu muyobozi akomeza abivuga, ngo iyi nyubako nshya izajya yigirwamo n’abiga mu mashami y’Ubuforomo n’Ububyaza, izaba irimo amashuri, ibyumba by’inama zikoreshwa mu bijyanye n’ubuzima, ibyumba bya mudasobwa (Computer Lab), ibyumba byifashishwa mu bumenyingiro bw’amasomo y’ubuvuzi (Skills lab), n’ibindi bikoresho byose bigamije guteza imbere imyigire y’abanyeshuri.

Padiri Dr. Samarwa yakomeje ashima umuhate w’abanyeshuri ba ICK biga mu Ishami ry’ubuzima anaboneraho kubasaba kuzabyaza umusaruro ibikorwaremezo bashyirirwaho.

Padiri Dr. Jean Marie Vianney Samarwa, umuyobozi Wungirije Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri ICK

Ati:“Bariya bana ni abahanga cyane, biga bashyizemo umwete. Ni yo mpamvu tubasaba ko bakomeza kwiga neza, n’ibi bikorwa remezo bibafasha mu myigire yabo, bakarushaho kubibyaza umusaruro, batekereza ku hazaza habo, banatekereza ku cyo bagiye kumarira igihugu.”

Abanyeshuri biga mu Ishami ry’Ubuforomo n’Ububyaza muri ICK nabo bashima ubuyobozi bw’iri shuri ku bw’inyubako nshya ziri kubakwa, bavuga ko zizagabanya ubucucike mu byumba by’amashuri ku buryo bazarushaho kwiga neza.

Fabrice Kubwimana, wiga mu mwaka wa kabiri mu Ishami ry’Ububyaza ati: “Iyi nyubako izadufasha kwiga turi bacye mu ishuri ku buryo bizadufasha kwisanzura. Uretse ibyo kandi, hari igihe byadusabaga kujya kwigira ku cyicaro cya Kaminuza kubera ubuke bw’amashuri, ariko ubu icyo kibazo kizahita gikemuka. »

Fabrice Kubwimana, wiga mu mwaka wa kabiri mu Ishami ry’Ububyaza

Kubwimana akomeza avuga ko iyi nyubako niyuzura bizafasha abanyeshuri kurushaho kumenyana kuko bazaba bahurira hamwe.

Ati « Ubu hari bamwe tutabasha kubona kubera ko bari kwigira ahandi. Twizeye ko iyi nyubako nimara kuzura bizaba byoroshye kubonana no kurushaho kumenyana.”

Uwitwa Jean Baptiste Vuguziga, wiga Ububyaza mu mwaka wa kabiri, we yagize ati: “Nk’abanyeshuri, twishimiye kubona bazamura inyubako nini nk’iyi kuko hari amwe mu masomo twajyaga kwigira kuri ‘campus’ yo mu mujyi, gusa iyi nyubako nimara kuzura twizeye ko bitazongera kubaho kuko tuzajya tuyigira hano hose.”

Jean Baptiste Vuguziga, wiga Ububyaza mu mwaka wa kabiri muri ICK

Nk’uko bitangazwa na Eng Jean Paul Habanyagasani uyoboye imirimo yo kubaka iyi nyubako, ngo nta gihindutse imirimo yo kubaka iyi nyubako izarangirana n’uyu mwaka ku buryo umwaka utaha izaba yigirwamo.

Kugeza ubu, Iyi nyubako imaze guha akazi abarenga 300, ikazuzura itwaye miliyari imwe na miliyoni magana atanu z’amafaranga y’u Rwanda (1,500,000,000Frw).

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads