OIP-1.jpg

Ikoranabuhanga rishingiye kuri telefoni ryinjirije Afurika miliyali 220$ mu 2024

Raporo yasohowe n’Umuryango uharanira iterambere ry’ikoranabuhanga rishingiye kuri telephone, GSMA (Global System for Mobile Communications Association), yagaragaje ko ikoranabuhanga rishingiye kuri telephone ngendanwa ryagize uruhare rwa miliyari 220 $ mu musaruro mbumbe w’Afurika mu mwaka wa 2024, bingana na 7.7% by’umusaruro mbumbo wose w’uyu mugabane

Raporo yiswe ‘The Mobile Economy Africa 2025’, yatangarijwe i Kigali ku wa Kane, tariki ya 23 Ukwakira, igaragaza ko ikoranabuhanga rya telefoni ngendanwa rizagira uruhare rugera kuri miliyari 270 $ mu musaruro mbumbe w’Afurika bitarenze umwaka wa 2030.

GSMA ivuga ko ikoreshwa rya porogaramu z’ubwenge buhangano (AI), rizashyigikirwa n’ikwirakwizwa rya 4G na 5G, rishobora gukuba kabiri izamuka ry’ubukungu bwa Afurika bitarenze umwaka wa 2035, rigahindura mu buryo bugaragara imikorere y’ubucuruzi, serivisi za Leta, uburezi ndetse n’ubuvuzi.

Impuguke ziri i Kigali mu nama ya ‘Mobile World Congress’ zatangaje ko itumanaho rikoresheje telefoni ngendanwa ryabaye umusingi w’ingenzi w’ubukungu bugezweho bwa Afurika, kuko ryafashije mu kwagura ubukungu, kongera imirimo no guteza imbere udushya mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ubuvuzi, imari na serivisi zo gutwara ibicuruzwa.

Umuyobozi wa GSMA muri Afurika, Angela Wamola yagize ati: “Ikoranabuhanga rya telefoni ngendanwa ntirikiri gusa uburyo bwo guhuza abantu, ahubwo riri kurema ubukungu bushya. Iterambere rikurikiraho rizaterwa n’uburyo Afurika izashobora kwinjiza ubwenge buhangano (AI), ikoranabuhanga ry’imari (fintech) n’udushya muri telefoni ngendanwa, kugira ngo harandurwe icyuho cy’ikoranabuhanga.”

Hirya no hino ku mugabane wa Afurika, uburyo bwo kwishyurana hifashishijwe telefoni ngendanwa ibizwi nka ‘mobile money’ bwinjirije abantu miliyoni nyinshi mu bukungu, biciye mu kubagezaho serivisi z’imari z’ikoranabuhanga zirimo konti zibika amafaranga kuri telefoni, inguzanyo n’uburyo bwo kuzigama, bigafasha abaturage bari barasigaye inyuma mu bijyanye no gukorana n’amabanki.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame witabiriye inama yatangarijwemo iyi raporo, yashimangiye uruhare rw’ikoranabuhanga rishingiye kuri telefoni ryagize mu bukungu bwa Afurika ndetse yongeraho ko u Rwanda rwizera imbaraga z’ikoranabuhanga mu guhuza abaturage no kwimakaza iterambere.

Perezida Paul Kagame mu nama ya ‘Mobile World Congress’ yabereye i Kigali ku wa 23 Ukwakira 2025

Yagize ati: “Umuyoboro mugari ndetse na telefone zigezweho byabaye iby’ibanze by’ubuzima bwa buri munsi biteza imbere ubucuruzi, uburezi n’imari mu nzego zitandukanye. Mobile Money ni urugero rwiza.”

Impuguke mu rwego rw’itumanaho zagaragaje ko nubwo 90% by’Abanyafurika batuye mu duce dufite interineti ya 3G cyangwa 4G, abagera kuri 58% gusa ari bo bayikoresha mu buryo bufatika, kubera imbogamizi zijyanye n’igiciro cyisumbuye ndetse no kutagira ubumenyi bwo gukoresha iryo koranabuhanga.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads