Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Dr. Bahati Bernard, yatangaje ko imyiteguro y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ayisumbuye igeze kure.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, Dr. Bahati yavuze ko ibizamini bya Leta bitangwa ku banyeshuri barangije amashuri abanza, abasoje icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, n’abasoje amashuri yisumbuye.
Avuga ko Ibi bizamini bigabanyijemo ibyiciro bibiri aribyo: ibizamini byanditse n’ibizamini ngiro (amasuzuma ngiro).
Dr. Bahati yakomeje avuga ko amasuzuma ngiro yatangiye gukorwa.
Yagize ati “Amasuzuma ngiro yatangiye gukorwa, akorwa n’abanyeshuri biga imyuga n’ubumenyingiro, abiga uburezi, abafasha b’abaforomo n’abiga Ibaruramari. Ibi bizamini byatangiye tariki 19 Gicurasi bikazasozwa tariki 6 Kamena 2025.”
Ku bijyanye n’ingengabihe y’ibizamini byanditse, ibizamini bisoza amashuri abanza bizatangira kuwa 30 Kamena bisozwe kuwa 3 Nyakanga.
Ibizimanini bisoza icyiciro rusange n’ayisumbuye bizahita bikurikiraho nyuma y’Icyumweru, aho bizatangira kuwa 9 Nyakanga bisozwe kuwa 18 Nyakanga 2025.”
Yongeyeho ko abanyeshuri, ibigo n’ababyeyi bamaze kwitegura.
Ati“Abanyeshuri bariteguye, ibigo birateguye, ababyeyi barabizi, kandi abanyeshuri bose bamaze kwiyandikisha.”
Aha kandi, umuyobozi wa NEZA yagarutse ku ruhare rw’ibigo bigira mu mitegurire y’ibizamini, aho agira ati “Ibigo bifite uruhare runini, cyane cyane muri gahunda nzamura bushobozi, iyi gahunda yagaragaje umusaruro ku bana biga mu mashuri abanza. Ibigo kandi binagira uruhare mu kwandika abakandida no kwakira ibizamini, ndetse n’abarimu bakadufasha kubikoresha.”
Dr. Bahati yasabye abanyeshuri, abarezi n’ababyeyi gukomeza kwitegura neza.
Ati“Abana bajya gukora ibizamini bafite igihunga, ariko ntibikwiye. Ikizamini ni isuzuma nk’irindi. Ababyeyi barasabwa kubafasha kubyitegura, kubazindura kare no kubafasha gusubiramo amasomo. Ibigo na byo bikomeze imyiteguro kugira ngo ibizamini bizagende neza.”
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri basaga 471,009 bavuye mu mashuri abanza, icyiciro rusange n’icya kabiri cy’ayisumbuye, aribo biyandikishije gukora ibizamini bya Leta mu mwaka wa 2025.
NESA yatangaje ko mu mwaka w’amashuri wa 2023-2024 habayeho igabanuka ry’abatsinze ibizamini by’igihugu ugereranyije n’imyaka yabanje.
Muri rusange, abatsinze mu mashuri rusange bari 67.5% ugereranyije na 95% mu mwaka wabanje.
Mu mashuri y’imyuga (TVET), abatsinze bari 96.1% ugereranyije na 97.65%, naho mu mashami y’uburezi bw’umwuga (Professional Education) abatsinze bari 98.1% bavuye kuri 99.7%. Muri TTCs (amashuri y’inderabarezi), abatsinze bari 78.6%.













