OIP-1.jpg

Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yerekeje muri Nigeria

Kuri uyu wa kabiri Nzeri 2025, nibwo Ikipe y’Igihugu “Amavubi” yahagurutse ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe yerekeza Oyo State muri Nigeria, aho izakirirwa na Super Eagles mu mukino w’umunsi wa karindwi wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026, uzakinwa ku wa 6 Nzeri 2025.

Delegasiyo yerekeje muri Nigeria igizwe n’abantu 44 bayobowe na Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice.

Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice ari mu bajyanye n’ikipe

Ku ruhande rw’abakinnyi, umutoza mukuru w’Amavubi, Adel Amrouche yajyanye abakinnyi 24 batarimo Kayibanda Claude Smith ukina muri Luton Town yo mu Bwongereza, Mukudju Christian ukinira Elite Football Club na Niyo David usanzwe ari umukinnyi wa Kiyovu Sports.

Umwe mu bakinnyi basizwe n’umutoza ariko batavuzweho rumwe barimo Kayibanda Claude Smith, w’imyaka 19 ukina mu kibuga hagati akaba mu ikipe ya Lutton Town gusa ubu watijwe muri Bedford Town.

Smith ni ubwa mbere yari ahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi, bitewe n’ubuhanga agaragaza mu ikipe asanzwe akinamo. Umutoza yari yamuhamagaye mu rwego rwo gutangira kumenyerezwa inshingano zo gukunda no gukorera igihugu z’abakuru, gusa bitunguranye ntiyaboneka ku rutonde rw’abazifashishwa muri iyi mikino, aho u Rwanda rugiye gucakirana n’ikipe y’igihugu ya Nigeria na Zimbabwe. Umutoza Adel Amrouche yasize Kayibanda Claude Smith ukina mu ikipe ya Bedford Town.

U Rwanda ruri mu itsinda C aho ruhanganye na South Africa, Benin, Nigeria, Lesotho na Zimbabwe. Ni itsinda riyobowe na South Africa n’amanota 13, rukurikiwe n’u Rwanda na Benin binganya amanota 8, hakaza Nigeria ifite amanota 7, naho Lesotho 6 na Zimbabwe iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 4.

Kuwa 25 Kanama nibwo umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yari yahamagaye abakinnyi 27 bavuyemo 24 bahagurutse i Kigali uyu munsi.

Urutonde rw’abakinnyi bose berekeje muri Nigeria

Umwanditsi: Ngendahimana Daniel

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads