Ikipe y’abahungu ya Basketball y’Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) yateye mpaga ikipe ya Kaminuza ya Gitwe mu mikino ihuza za kaminuza (Rwanda Varsity League) nyuma y’uko iyi Kaminuza yo mu Karere ka Ruhango itagaragaye ku kibuga.
Uyu mukino wari kubera muri Kaminuza y’u Rwanda mu Karere ka Huye, mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ntiwabaye bitewe n’uko ICK yageze aho wari kubera ariko ikipe byari gukinana yo ntihagarage, ibyatumye abasifuzi bafata icyemezo cyo gutera mpaga yamanota 20 ku 0 iyi kaminuza.
Nk’uko amategeko y’iyi mikino abiteganya, ikipe itujuje ibyangombwa cyangwa itagaragaje umubare w’abakinnyi wemewe mu gihe cyagenwe ihanishwa guterwa mpaga. Ibi ni byo byabaye kuri uyu mukino, bituma ICK ihabwa intsinzi y’amanota 20 kuri 0 itagombye umukino.
Ikipe ya ICK yari yitabiriye umukino mu mwambaro wabo utukura, yiteguye kandi ifite abakinnyi n’abatoza bujuje ibisabwa. Nubwo batabonye amahirwe yo kwerekana ubushobozi bwabo mu kibuga, iyi ntsinzi yabahesheje amanota y’ingenzi ku rutonde rwa shampiyona ya za kaminuza.

ICK yegukanye itsinzi idakinnye kubera ko Kaminuza ya Gitwe yabuze ku kibuga

