OIP-1.jpg

Igisirikare cya Nigeria cyishe abarwanyi 35 b’abajihadist

Ingabo za Nigeria zemeje ko zishe abarwanyi 35 b’imitwe ya Jihadist mu bitero by’indege byakorewe hafi y’umupaka wo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba uhana imbibi na Cameroun.

Mu itangazo ryasohowe n’igisirikare cya Nigeria, ryavuze ko ibi bitero byakorewe mu bice bine hagamijwe gukumira umugambi w’aba barwanyi wo kugaba igitero ku ngabo z’igihugu ziri ku butaka.

Nigeria imaze imyaka irenga icumi ihanganye n’imitwe ya Jihadist, ndetse n’amabandi akora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, amakimbirane ashingiye ku madini n’ibikorwa byo gushimuta abantu hagamijwe inyungu z’ifaranga.

Aya makuru yanagarutsweho n’itsinda ry’Abanyanigeria barimo abahoze ari ba minisitiri, abaharanira impinduramatwara n’abacuruzi, aho banibukije raporo ya Amnesty International yasohotse muri Gicurasi. Iyo raporo igaragaza ko nibura abantu 10,217 bamaze kwicwa kuva Perezida Bola Tinubu yatangira kuyobora igihugu imyaka ibiri ishize.

Mu cyumweru gishize, ingabo za Nigeria zatangaje ko zishe abarwanyi hafi 600 mu mezi umunani ashize muri ako karere. Na ho igisirikare cy’indege cy’iki gihugu cyemeje ko kizakomeza guha ubufasha ingabo ziri ku butaka, binyuze mu kugaba ibitero bigamije gusenya ibirindiro by’aba Jihadist mu majyaruguru ashyira uburasirazuba.

Nk’uko Umuryango w’Abibumbye ubivuga, abantu barenga 35,000 bamaze kwicwa naho abarenga miliyoni 2 bamaze kwimurwa n’iyi ntambara.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeye kugurisha intwaro zifite agaciro ka miliyoni 346 z’amadolari ($346m, £256m) muri Nigeria, mu rwego rwo kuyifasha guhosha imvururu.

Ikigo cy’ubushakashatsi mu by’umutekano Institute for Security Studies cyatangaje ko nibura ibitero 15 by’imitwe ya Jihadist byamaze kwibasira uduce turi hafi y’imipaka Nigeria ihana na Cameroun ndetse na Niger muri uyu mwaka.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads