Mu myaka yashize, imyigire y’umwana wo mu muryango utishoboye, yari igoranye. Abana benshi bagombaga kujya ku ishuri batariye, abandi bagata ishuri kubera inzara, mu gihe ababyeyi baharaniraga uko babona icyo kubaha ariko bikabagora.
Gahunda y’ifunguro ku ishuri (School Feeding Program) yashyizweho igamije gufasha abana kubona indyo yuzuye, kongera ubushake bwo kwiga, ndetse no kurwanya imirire mibi.
Tariki ya 07 Werurwe 2025, ubwo hizihizwaga umunsi wahariwe gufatira ifunguro ku ishuri, Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yavuze ko abana bahuraga n’imbogamizi zirimo gutura kure y’amashuri, bagataha bagiye kurya bagakererwa bigatuma badakurikirana amasomo yabo neza.
Yavuze ko kuva iyi gahunda yatangira muri 2014, abanyeshuri batagihura n’izo mbogamizi ndetse ko ahubwo n’abari barataye ishuri kubera iyo mpamvu barigarutsemo.
Ati “Iyi gahunda itangira hari abana benshi bari barataye ishuri ariko twabonye bagaruka mu ishuri, ubwo rero binadufasha kugira ngo n’abo bana basubire mu ishuri bashobore kwiga.”
Akomeza avuga ko iyi gahunda yafashije no mu gutuma abana baza gutangirira ku gihe, kuko ababyeyi mbere babatangizaga batinze kubera gutinya ko bakwicwa n’inzara ku ishuri.
Muri iyi nkuru Ick News yaganiriye n’abanyeshuri basobanura ubuzima bwabo mbere y’uko iyi gahunda ishyirwaho na nyuma yo gushyirwaho, banagaragaza impinduka yabazaniye.
Jyambere Vincent wiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye mu gashami k’Ubugenge, Ubutabire n’Ibinyabuzima (PCB) kuri G.S Gitarama yagize ati “Mbere y’uko baduha ifunguro ku ishuri, kwiga byari ibintu bigoye cyane kuri njye. Nabyukaga mu gitondo ntariye, mama akambwira ngo njye ku ishuri. Nkigera ku ishuri numvaga nta mbaraga mfite, nkicara gusa mu ntebe. Umwarimu yarasobanuraga ariko sinumve.”
Yakomeje agira ati:”Byageraga saa yine, nkumva igifu kirankubita, umutwe ukandya, rimwe na rimwe nkumva ndasinziriye mu ishuri. Hari igihe nasabye uruhushya ngo njye kuruhuka, ariko sinari ndwaye ahubwo nashakaga kuryama kuko nari nshonje cyane. Rimwe na rimwe nasibaga ishuri kuko numvaga nta bushobozi bwo kwihangana mfite.”
Ibi bibazo, byatumye Jyambere abona amanota mabi.
Ati “Mbere nari mfite inzozi zo kuzaba umuganga, ariko uko nagendaga ndushaho gutsindwa, natangiye kumva ko bitashoboka. Numvaga nta cyizere mfite, kuko sinashoboraga kwiga neza kubera inzara aho nabonaga amanota mirongo ine ku ijana, bituma numva ko inzozi zange zidashobora kuba impamo.”
Icyakora avuga ko nyuma y’aho ifunguro ryo ku ishuri ryashyiriweho ubuzima bwahindutse.
Ati:”Iyo nibutse ubuzima nari mbayemo mbere y’ifunguro ku ishuri, numva ari nk’inzozi mbi, gusa sinari nzi ko bizarangira. Mbere najyaga ku ishuri, ibitekerezo bikambana byinshi, amasaha yose numvaga ntameze neza. Ubu rwose si uko bikimeze ahubwo ndya ku ishuri nkumva ibyo ndiye biranyuze, cyane ko mba nsangira na bagenzi banjye”.
Uyu mwana avuga ko ibi byahinduye uko yitwaraga mu ishuri.
Ati:”Mbere, igihe mwarimu yasobanuraga, numvaga bivunanye. sinashoboraga gusobanukirwa ibyo avuga. Ariko Ubu iyo nicaye mu ishuri mba mfite imbaraga zo gukurikira amasomo. Iyo mwarimu atubajije, ndasubiza nta kibazo. Hari ubwo najyaga mpagarara imbere mu ishuri nkagira isereri kubera umunaniro n’inzara. Ubu rero nta kibazo mfite cyo kubura imbaraga, ifunguro ryo ku ishuri ryarabimfashije, ubu ndatsinda mbona amanota ari hejuru ya 70% no kuzamura.”
Si ibi gusa byahindutse kuri Jyambere, ahubwo anavuga ko ubu yabaye umwana uhora ameze neza.
Ati “Ubu ndishimye. Mbere nabaga numva mfite umujinya ntazi iyo uva. Ubu sinongeye kugira icyo kibazo, kuko ifunguro ryamfashije kubaho neza kuko rimwe na rimwe nararaga nshonje ariko ubu niyo mu rugo ntarya nta kibazo kirenze nshobora guhura nacyo, kandi ndizera ko ejo hazaza kuri jye ari heza cyane.”
Uyu mwana yakomeje ashimira cyane abazanye gahunda yo kugaburirwa ku ishuri.
Ati “Ndashimira cyane Leta yashyizeho iyi gahunda. Ubu nshobora kwiga, mfite inzozi zo kuzaba muganga, kandi ndabona ko nzabigeraho.”
Rukundo Jules, nawe ni umunyeshuri wiga muri G.S Gitarama mu mwaka wa gatandatu, kandi na we yari yarahuye n’ibibazo nk’ibya Jyambere.
Aragira ati “Mama yambwiraga ko tugomba kwiga twihanganye, ariko sinzi ukuntu nashoboraga kwiga inzara inyishe. Kenshi numvaga mfite uburwayi, nkagira agahinda, rimwe na rimwe nkumva ntacyo ndicyo. Kenshi nabaga ndi mu ishuri, ariko numva ntariho.”
Yakomeje avuga uko yagize ipfunwe. Ati “Hari igihe numvaga ntagomba kujya ku ishuri. Nabaga mbona abandi bana bo mubakire bafite imbaraga, bakina, biga, njyewe ndi kuruhande nta mbaraga. Ibyo byatumye numva ko kwiga ari iby’abanyamugisha gusa. Kandi njyewe nkumva ntabarimo.”
Rukundo avuga ko ubu ubuzima bwahindutse kuko ifunguro ryamuhaye imbaraga zo gukomeza inzozi ze.
Ati. “Ndabyuka mu gitondo nkumva mfite umuhate wo kujya ku ishuri. Mbere kwiga byari ibintu bingora. Nibukaga igihe nzasoreza amasomo nkumva nta cyizere mfite cy’uko nzayasoza. Ubu mfite ikizere cy’uko nziga Kaminuza nkayisoza ku buryo nta mpamvu yo guhangayika kuko ibyiza biri imbere.”
Ku rundi ruhande, ababyeyi na bo bavuga ko ifunguro ryo ku ishuri ryabatabariye igihe.
Mukamana Vestine, Umubyeyi utuye mu mu Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga akaba ari umubyeyi w’umwana wiga mu mwaka wa gatatu ni umwe mu babonye iyi nyungu.
Agira ati “Umwana wanjye yajyaga ku ishuri atariye kuko ubushobozi bwari buke sinabashaga kumugaburira mu gitondo. Nta kuntu rero yashoboraga kumara amasaha yose yiga atariye. Kenshi byatumaga aribwa n’umutwe ku buryo yagiraga isereri, agataha kare. Iyo yatahaga, wabonaga adafite akanyamuneza kuko yabaga yahuye n’inzara ku ishuri hanyuma yahagera nabwo agasanga ntabyo kurya bihari ibyo byatumaga imyigire ye idindira ndetse n’imitsindire ye iragabanuka.”
Icyakora nyuma yo gushyiraho gahunda y’ifunguro ku ishuri, ibintu byarahindutse.
Ati “Ubu umwana wange ararya ku ishuri, akaba afite imbaraga zo gukurikira amasomo. Iyo ageze mu rugo, usanga nta gahinda afite nk’uko byari bimeze mbere. Iyi gahunda itaraza, nari mfite impungenge ko ashobora kureka ishuri kubera imbaraga nke, ariko ubu ari kwitwara neza yahise akunda ishuri ku buryo n’iyo wamubwira kurireka mwavugana nabi.”
Iteganyamibare rya Minisiteri y’Uburezi ryerekana ko bitewe na gahunda zitandukanye zijyanye no gufasha abanyeshuri kuguma mu ishuri no guhabwa uburezi bufite ireme zirimo n’iyo kugaburira abanyeshuri, muri 2032 u Rwanda ruzaba rufite abanyeshuri miliyoni 5,7.













