OIP-1.jpg

Icumbi nk’iryo mu yisumbuye cyangwa Ghetto – Ubuzima bwa Kaminuza

Abanyeshuri  biga muri Kaminuza  bavuga ko muri iki gihe amahitamo y’aho kuba ari ikintu kigomba kwitonderwa cyane, urebye imibereho y’abatuye mu macumbi rusange, ndetse n’ingorane zigera ku bicumbikira muri twa tuzu duto two muri ‘quartiers’ ziciriritse z’umujyi, izi bahaye akabyiniriro ka ‘Ghetto’.

Abakobwa cyangwa abahungu, buri wese hari icyo ashoboa gusobanura mu bituma yahitamo kujya kuba muri Ghetto, n’iyo yaba yubatse aho ashobora gutambuka bakaba bamumenaho amazi bamaze kogesha ibikoresho byo mu gikoni, kandi nyamara ku ruhande hari amacumbi y’amagorofa ageretse kabiri cyangwa gatatu.

Ishimwe Thierry, umunyeshuri uba mu macumbi rusange i Muhanga, avuga ko mbere akiza kwiga yabanje kuba muri ghetto, ariko bikamugora kubona umwanya wo gusubiramo amasomo, kubera imirimo y’imuhira yiganjemo ibijyanye no gukora isuku, ndetse no guteka.

Ikindi kandi, avuga ko hari igihe biga kuva mu gitondo kugera nimugoroba, yataha agasanga ntabyo kurya afite akagomba kujya kubihaha, bitaba ibyo akajya kurya amandazi n’icyayi muri cantine.

Avuga ko kuba mu macumbi ari byo byiza kubera ko iyo batashye bavuye kwiga basanga babateguriye ibyo kurya kandi bakabibonera kugihe ku buryo n’abasubira ku ishuri biborohera.

Avuga ko kuba baba mu macumbi bitababuza kuba batembera, ikibi ari ugutaha batinze kuko isaha  ya nyuma yo gutaha ari saa tanu z’ijoro( 23:00).

Agira ati “uwo mwanya urahagije rwose ntabwo bitubangamira.”

Iradukunda Kamikazi Kevine  umunyeshuri wiga kaminuza avugako kuba muri Gehtto  ari byiza kubera ko afite mukuru we wize aba mu macumbi  rusange, ku buryo buri kintu cyose yagikorerwaga, ku buryo yarinze arangiza ishuri atazi guteka.

Agira ati “nyamara iyo aza kuba muri ghetto aba yarabimenye kuko yari kubyica umunsi umwe undi munsi akaba yabimenye.”

Kamikazi ngo na we akigera muri ghetto bwa mbere byabanje kumugora kubera ko yavuye iwabo nta kintu na kimwe azi gukora.

Amazu azwi nka ‘ghetto’ acumbikwamo n’abanyeshuri benshi

Avuga ko mu muryango we bavutse basanga bafite abakozi bashinzwe imirimo inyuranye, ku buryo bo nta kintu na busa bakoraga.

Muri Kaminuza, ngo wari kubabera umwanya mwiza wo kwitoza imirimo, kuko mu yisumbuye nabwo bigaga bataha, mu rugo bagakomeza kubamenyera byose, ariko naho bisanga basa nk’abakomerejeho ubuzima bworoshye.

Agira ati “aha muri ghetto nahigiye ibintu byinshi harimo kwimesera n’indi mirimo y’isuku, guteka n’ibindi. Aha niho nakuye umuco wo kwibwiriza umurimo.”

Aha rero, avugako buri munyeshuri wese yaba muri ghetto kandi akahigira byinshi.

Ese muri Ghetto umunyeshuri yahangirikira?

Guhitamo ubwoko bw’icumbi bishobora guturuka ku mibereho yihariye y’umunyeshuri n’ubwoko bw’ubwisanzure akeneye.

Umunyeshuri wiga mu mwaka wa Kabiri muri Kaminuza imwe yo mu Majyepfo, yabwiye ICK News ko agitangira kaminuza yabaga mu rugo abana n’ababyeyi be, ariko gahoro gahoro biza kumunanira, ajya muri Ghetto.

Uyu munyeshuri ngo yari afite inshuti y’umuhungu basohokanaga, hakaba ubwo ataha bwije, ababyeyi be bakamutonganya. Niho byaturutse ko iyo nshuti ye imukodesehereza Ghetto, igira iti “aho kugira ngo uzagirane ibibazo n’ababyeyi.”

Mukamana Maria Chantal umubyeyi ufite umwana wiga Kaminuza, we avuga ko ari byiza kuba umunyeshuri yakwiga ataha mu macumbi y’ikigo, cyane cyane igihe ari umukobwa.

Ku bw’uyu mubyeyi, ngo akenshi usanga umukobwa wagiye kuba muri ghetto “yigiramo imico itandukanye nko gutaha amajoro, kugira irari ry’ibyo adafite, bikaba byamutera kuyoboka inzira zo kwiyandarika kuko nta muntu umubona.”

Abakobwa baba muri Ghetto, bemera ko muri rusange buri wese agomba kumenya ubuzima bwe, akazirikana ko ejo he hari mu biganza bye, ku buryo n’iyo yaba muri Ghetto, bitavuze kwiyandarika.

Nyamara, ngo kuba umunyeshuri yaba acumbikiwe n’ikigo bimufasha kubona amafunguro ku gihe ndetse bikamufasha kuba yasubiramo amasomo neza nta kibazo afite ngo arateka ryari.

Yongeyeho ati “usanga hari n’abanyeshuri baba muri ghetto bagenda bafite ubwoba bw’abajura kuko nta mutekano uhagije w’aho bataha. Ikindi muri ghetto, ushobora gusanga abana bamaze icyumweru badateka.”

Icyakora ngo Ghetto abakobwa akenshi banayikundira ko ibaha ubwisanzure bwo kwitegurira amafunguro, mu gihe mu macumbi “urya ibyateguwe, nta mahitamo uba ufite. Naho haba hameze nko mu mashuri yisumbuye.”

Ku kijyanye n’umutekano hari abanyeshuri babwiye ICK News ko aho batuye, baturanye n’akabari, aho abahembutse babasakuriza. Abasore baturanye mu byumba biri hafi aho nabo, ngo hari ubwo bamariramo umuziki bigatuma bumva bataruhutse neza.

Uyu mubyeyi avuga ko umunyeshuri uri mu macumbi rusange bimufasha kumenya kubana n’abandi.

Ndikumana Jack umubyeyi ufite umwana wiga kaminuza avuga ko kuba muri Gehtto  aribyiza kuberako bituma bamwe mubanyeshuri bamenya kubaho bakora imirimo y’amaboko harimo kumesa, gukora isuku, guteka, ndetse  no kwibwiriza gukora indi mirimo.

Ikindi ngo, umunyeshuri aba abayeho neza nta kimubangamira, akarya icyo ashaka.

Nkundimana agira ati “muri uko gutungwa n’indyo imwe, usanga nk’umunyeshuri w’umukobwa bashobora kumushuka ngo bajye kumugurira ibyo kurya, kuko aba atabiheruka, akabyemera.”

Yongeraho ati “usanga bimugizeho ingaruka zikomeye cyane harimo kuba yaterwa inda itateganyijwe cyangwa abaye umusinzi kubera akantu gato bamuhaye.”

Umwanditsi: Umuhire Eline

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads