OIP-1.jpg

ICK yatsindiwe i Nyagatare na EAUR mu mukino wo gushimangira ubucuti

Ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeri 2025, Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) ryasuye East African University Rwanda (EAUR) i Nyagatare, mu mukino wa gishuti wo kongera ubusabane hagati y’abanyeshuri b’izi kaminuza, urangira ICK itsindiweyo ibitego 2 kuri 1.

Uyu mukino wabereye kuri Sitade y’Akarere ka Nyagatare watangiye saa 11:20, urangwa n’ishyaka ku mpande zombi, ariko by’umwihariko ku ruhande rwa ICK yashakaga kwihimura nyuma y’uko yatsindiwe i Muhanga uukino ubanza.

ICK ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 13, ku gitego cyatsinzwe na Iradukunda Ellie nyuma yo guhabwa umupira na Ndimubano Adolphe. EAUR yahise yishyura ku munota wa 16, ku gitego cyatsinzwe na Nkindi Valens. Ku munota wa 30, Ishimwe James yatsinze igitego cya kabiri cya EAUR, maze igice cya mbere kirangira ari 2-1.

Umukino warangiye ICK itsinzwe na EAUR ibitego 2-1

Mu gice cya kabiri, ICK yarushije ikipe yari iwayo mu bijyanye no guhererekanya umupira, ibyatumye ibona amahirwe menshi ariko ntiyabasha kuyabyaza umusaruro. EAUR yacungiraga ku mpira abakinnyi ba ICK batakazaga, ariko nta kindi gitego cyabonetse kugeza umukino urangira.

Kapiteni wa EAUR, Mutangana Faustin, yavuze ko biteguye uyu mukino igihe gihagije, bityo ko aribyo byabafashije kuwutsinda. Ati: “Twari tumaze igihe twitegura tubifashwamo n’abayobozi bacu, twagize igihe gihagije cyo gukora imyitozo niyo mpamvu twabonye itsinzi”.

Ku rundi ruhande, kapiteni wa ICK, Ndayishimiye Eric, yavuze ko nubwo batsinzwe ariko bakinnye neza ahubwo babura amahirwe.

Yongeyeho ko igitego cya mbere batsinzwe kitari gikwiye kwemerwa n’umusifuzi ariko ko nanone bitaba urwitwazo rwo gutsindwa.

Yagize ati: “Igitego twatsinzwe bwa mbere hari habayeho kuwukora, ariko ntitwavuguruza umusifuzi.” Yasabye kandi abayobozi gukomeza kubashyigikira, abizeza ko mu yindi mikino bazitwara neza.

Bisangwa Léonce, Minisitiri wa Siporo muri komite y’abanyeshuri ya ICK (AGE-ICK), yashimye ubuyobozi bwabafashije gutegura urugendo, anavuga ko bagiye gukaza imyitozo ngo ubutaha bazatsinde.

Ati: “Dufite ikipe nziza icyabuze ni amahirwe. Tugiye gukora imyitozo ihagije kandi nijeje abakunzi ba ICK ko ubutaha tuzatsinda”.

Nyuma y’umukino, habayeho gusabana no kungurana ibitekerezo hagati y’impande zombi.

Mugabo David, uhagarariye abanyeshuri ba EAUR, yagize ati: “ibi bikorwa bifasha kubaka umubano urambye, si siporo gusa ahubwo no mu buzima busanzwe.”

Kanangire Pierre, uhagarariye abanyeshuri ba ICK, yashimye uruhare rw’abayobozi n’abanyeshuri muri iki gikorwa ati: “twaje dushaka gutsinda ariko icyo kwishimira ni uko twahujwe n’igikorwa kibungabunga ubuzima kandi cyagenze neza.”

Umuyobozi w’abanyeshuri muri ICK, Nshimiyimana Aaron, yashimiye abatumye ibi byose bigerwaho, by’umwihariko ashimira EAUR uburyo yabakiriye neza, ati: “si ibintu byoroshye kuva i Muhanga ukagera i Nyagatare, ubuyobozi bwa EAUR babigize akarusho kuko batwakiriye neza. ”

DR Moses Baiikilize, umuyobozi nshingwabikorwa wa EAUR, yibukije abitabiriye agaciro ko siporo mu gutegura ejo hazaza heza. Yagize ati: “siporo ni isoko y’impano, hari uburemere mu gukina n’umutima kuko abantu barabareba.”

Nduwayezu Jean Claude, ushinzwe itangazamakuru muri EAUR, mu izina ry’ubuyobozi bw’iyi kaminuza, yashimye ICK ku bwo kwemera urugendo rurerure, avuga ko “iyi mikoranire igomba kurenga umupira w’amaguru, tukongera Basketball, Volleyball n’indi mikino.”

Nduwayezu Jean Claude, ushinzwe kwamamaza muri EAUR, yavuze mu ijwi ry’umuyobozi mukuru w’iyi kaminuza ko bishimiye cyane kwakira ICK, anashimangira ko ubufatanye hagati y’aya mashuri buzagumana umurongo mwiza.

Yagize ati: “Twarabiteguye none byagezweho, wari umuhate ukomeye kuko ni bake babishobora. Hari kaminuza duturanye tutarakina, ariko mwebwe mwaturutse kure mwaje. Ibi rero si ibyo mu kibuga gusa, ahubwo bituma tunamenyana.”

Yakomeje agira ati: “Hari ibyo twigisha mutigisha, hari n’ibyo mwigisha twe tutigisha. Ibyo rero byatuma hari abaza kwiga kuri kaminuza yanyu cyangwa iwacu bitewe n’ibyo bahasanga.”

Yongeyeho ko yifuza ko ubutaha hazakinwa n’indi mikino bikarenga umupira w’amaguru gusa. Ati: “Ndifuza ko ubutaha twazanakina Basketball na Volleyball kandi ibitsina byombi.”

11 ba ICK babanje mu kibuga

11 ba EAUR babanje mu kibuga

Abakinnyi ba ICK bari ku ntebe y’abasimbura

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads