OIP-1.jpg

ICK yatangiye kwigisha amasomo ya Master’s mu ishami ryihariye

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Gicurasi 2025, Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) ryanditse amateka yo gutangira kwigisha amasomo y’ikiciro cya gatatu cya Kaminuza mu ishami ry’uburezi (Master of Education sciences), riboneka muri iri shuri gusa mu Rwanda.

Iri shami ryihariye ry’ikiciro cya gatatu cya kaminuza rizafasha kongerera ubumenyi abarezi mu bijyanye n’ubumenyi bwo kwigisha (pedagogy), ubusanzwe bakundaga kubura ku isoko bityo akaba ari igisubizo kigiye kubonekera muri ICK.

Padiri Dr. Prudence Bicamumpaka, Umuyobozi w’ungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri ICK, yabwiye ICK News ko bishimiye ko ICK itangiye gutanga aya masomo.

Padiri Dr. Prudence Bicamumpaka

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ubwitabire bw’abanyeshuri ari bwinshi kuko batari biteze umubare babonye mu ntangiriro.

Ati “Abanyeshuri biyandikishije ari benshi, baradutunguye ariko biranadushimisha cyane kubera ko tutatekerezaga ko tuzageza 50 ariko tuzabarenza, rero ni ikintu cyiza cyo kwishimira.”

Padiri Dr. Bicamumpaka yongeyeho ati: “No mu mpande zose z’igihugu, abantu bishimiye ko iri shami ryatangiye muri ICK kubera ko ritari risanzwe riboneka mu gihugu, bityo rikaba ribaye umwihariko wa ICK.”

Uyu muyobozi kandi yagaragaje ko kuba ICK itangiye gutanga amasomo y’ikiciro cya gatatu cya kaminuza, bigiye kuba intangiriro y’uko iri shuri ryazahindurirwa izina rigahinduka kaminuza.

Ati: “Gutanga ubumenyi bwo ku rwego rwa Master’s bizahindura byinshi mu mikorere ya ICK, kuko igomba no kuzahindura izina ntiyongere kwitwa ishuri rikuru, ahubwo yitwe kaminuza nubwo hari inzira bicamo ariko ababishishinzwe biteguye kwakira ubusabe tuzayigezaho.”

Ubwo hatangazwaga ku mugararagaro ko ICK yemerewe na HEC gutangira kwigisha amasomo mashya arimo n’iry’ikiciro cya gatatu cya kaminuza mu kwezi kwa Mata, Umuyobozi mukuru w’ishuri Padiri Prof. Fidèle Dushimimana yavuze ko ari intangiriro kuko hari gutekerezwa no ku yandi mashami.

Yagize ati: “Nko mu itangazamakuru, turatekereza kuzategura ikiciro cya gatatu cya kaminuza mu itumanaho ‘Mass communication’, turateganya kureba kandi no mu masomo ya ‘business.’”

Abanyeshuri batangiye kwiga ikiciro cya gatatu cya kaminuza mu ishami ry’uburezi (Master of Education sciencies) muri ICK mu mpera z’iki cyumweru bagaragaje imbamutima zabo ndetse n’icyabateye guhitamo kwiga iri shami.

Uwitwa Jean Baptiste Ntambara yagize ati: “Nahisemo kuza kwiga uburezi bitewe n’uko igihugu cyacu kiri kubuteza imbere, niyo mpamvu nange naje kwiga iri shami kugira ngo ntange umusada mu burezi bityo nzabashe no kurerera igihugu mbirimo bya kinyamwuga.”

Jean Baptiste Ntambara

Yakomeje agaragaza icyamuteye guhitamo kwigira muri ICK. Ati: “ICK ni kaminuza imaze kugera ku rwego rushimishije mu bumenyi n’ireme itanga, nicyo kintu cya mbere narebyeho, ariko kandi nanone iri mu mutima w’igihugu ku buryo aho wava hose byoroshye kwigira hano.”

Uwitwa Gashirabake Anastase we avuga ko kuba iri shami ryihariye, biri mu byatumye aza kuryiga muri ICK, yongeyeho ko binamworoheye kuryigira hafi kubera ko asanzwe ari umurezi mu karere ka Muhanga.

Ati: “Kuba ICK itwegereye ikaba yaranazanye iyi porogaramu by’umwihariko mu burezi, ni ibintu byaduteye imbaraga zo kwiga kugira ngo tugire ubumenyi buhagije. Nanze kujya kwiga master’s ahandi kubera ko ibyo nari nkeneye kwiga bitari bihari, rero kuba iri shami ryaje, nasanze ariryo nkeneye kwiga.”

Ku ikubitiro abanyeshuri 33 nibo batangiranye n’iri shami ariko ishuri rirateganya kuzakira abagera kuri 56 kubera ko aribo bamaze gusaba kkwiga nk’uko ubuyozi bwa ICK bubivuga.

Iri shami ry’ikiciro cya gatatu cya kaminuza rizigwa mu gihe cy’imyaka ibiri kandi rizajya ritangwa mu mpera z’icyumweru (weekend) gusa.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads