OIP-1.jpg

ICK yasinye amasezerano y’imikoranire na Sendika Ingabo

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Werurwe 2025, Ishuri rikuru Gaturika rya Kabgayi (ICK) ryasinyanye amasezerano y’imikoranire na Sendika Ingabo.

Aya masezerano agamije gufatanya mu bikorwa birimo ubushakashatsi, kumenyekanisha ibikorwa bya Sendika Ingabo binyuze mu kinyamakuru cya ICK News ndetse no kuba abanyeshuri ba ICK bajya bakorera imenyerezamwuga muri uru rugaga.

Ni amasezerano yashyizweho umukono n’umuyobozi mukuru wa ICK, Padiri Prof. Fidèle Dushimimana ndetse n’umuyobozi wa Sendika Ingabo Madamu Césarie Kantarama.

Umuyobozi wa Sendika Ingabo, Madamu Césarie Kantarama yabwiye ICK News ko kuba ICK ari Kaminuza isanzwe ikora ubushakashatsi, bazafatanya mu gukora ubushakashatsi bushingiye ku buhinzi.

Yagize ati: “mu nshingano za ICK nka kaminuza harimo ubushakashatsi, Sendika Ingabo natwe turi umuryango w’abahinzi, kandi tugamije kuwuteza imbere, ntabwo rero wateza imbere umwuga wawe wibagiwe ubushakashatsi. Rero ubushakashatsi tuzafatanya na ICK buzadufasha guteza imbere ubuhinzi bwacu.”

Madamu Kantarama yakomeje avuga ko kuba atari ubwa mbere bakoranye na ICK kandi bakaba ari n’abaturanyi, biri mu mpamvu bahisemo gukorana nayo. Ati: “Ijya kurisha ihera ku rugo. ICK dusanzwe dukorana neza kandi turi mu karere kamwe rero kugera ku ntego twihaye bizatworohera binyuze muri ubu bufatanye.”

Madamu Kantarama yasobanuye ko kandi ICK izabunganira mu kubaka ubushobozi bw’abahinzi kugirango bahinge kinyamwuga ndetse no gushaka ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa imishinga izakorwa ku bufutanye bw’ibigo byombi.

ICK kandi izafasha Sendika Ingabo mu kumenyekanisha ibyo uru rugaga rukora binyuze mu kinyamakuru cya ICK News nk’uko bisobanurwa na Madam Kantarama. Ati: “muri gahunda zacu zose tuba dukeneye kumenyekanisha ibyo dukora, gukangurira abahinzi ibyo gukora cyangwa se no kubaha ubundi butumwa bugamije guteza imbere ubuhinzi bwabo. Rero tuzafatanya cyane na ICK muri iyo gahunda.”

Ku ruhande rwa ICK, aya masezerano azafasha mu kurushaho gukora ubushakashatsi binyuze mu kigo cy’ubushakashatsi cya ICK aricyo Business incubation Center (BIKA) mu rurimi rw’icyongereza nkuko Padiri Prof. Fidèle Dushimimana abisobanura.

Ati: “dufite icyigo cya BIKA gikora ubushakashatsi bufitanye isano cyane no guteza imbere ubuhinzi, turumva ko icyo kigo cyacu kizagira byinshi cyungukira mu gukorana n’Ingabo kubera ko iyi Sendika ikora muri icyo gice cy’ubuhinzi.”

Uretse ibyo kandi Padiri Dushimimana avuga ko muri iyo mikoranire na Sendika Ingabo, hari abanyeshuri ba ICK bazajya babona imenyerezamwuga muri  uru rugaga.

Amasezerano yasinywe ku wa mbere hagati ya ICK na Sendika Ingabo azamara imyaka itatu ariko ashobora kuzongerwa mu gihe azaba agaragaza umusaruro ku mpande zombi.

Mu bigize amasezerano harimo ko impande zombi zizajya zumvikana ku bikorwa bizakorwa bafatanyije, ibyo bikorwa bigategurirwa hamwe ndetse bakagena n’uburyo bizajya bikurikiranwa. Aba bayobozi bombi bavuze ko ibyo bikorwa byo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano bizajya bikorwa mu gihe cy’amezi atandatu.

Sendika Ingabo yasinyanye amasezerano y’imikoranire na ICK, ni umuryango w’abahinzi washinzwe mu mwaka 1992 ariko uhabwa ubuzima gatozi mu 2005. Mu nshingano nyamukuru z’uyu muryango harimo gukorera ubuvugizi no guhagararira abahinzi mu nzego zitandukanye, gukora ubuhinzi bw’umwuga no kubaka Ingabo ukaba umuryango ushobora kurangiza intego wihaye yo kubaka amakoperative y’abanyamuryango.

Sendika Ingabo kandi ni umunyamuryango w’ihuriro ry’amabamuryango b’abahinzi bo muri Afurika y’Iburasirazuba (East Africa Farmers Federation) ndetse ikaba n’umunyamuryango w’ihuriro ry’abanyamuryango b’abahinzi ku Isi (World Farmers Organization) kandi ikaba iherutse no kwinjira mu rugaga rw’abikorera PSF.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads