OIP-1.jpg

ICK yashyize ku isoko ry’umurimo abasaga igihumbi

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Ukuboza 2024, Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) ryatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 1137 barirangirijemo.

Ibi birori byari bibaye ku nshuro ya 14 byari bifite umwihariko kuko ari bwo bwa mbere ICK yari igize umubare munini w’abahabwa impamyabumenyi mu mya 22 ICK imaze ishinzwe.

Ibyo kuba umubare w’abahawe impamyabumenyi ari munini bigaragaza ko ICK ikomeza gutera intambwe igana imbere.

Ibi byagarutsweho na Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi akaba n’Umuyobozi w’Ikirenga wa ICK.

Ati “Ni ibyo kwishimira kuko ni ubwa mbere mu mateka habaye umubare w’abanyeshuri benshi basoje amasomo, kuko n’igihe twakusanyirizaga hamwe imyaka irenze umwe, ntitwigeze tugira umubare ungana n’uwo twagize uyu munsi.”

Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi akaba n’Umuyobozi w’Ikirenga wa ICK

Musenyeri Balthazar avuga kandi ko ari ibyo gushimira Imana kuba umubare w’abanyeshuri biga muri ICK n’amashami ahigishirizwa bikomeje kwiyongera uko bukeye n’uko bwije.

Ati “Ubusanzwe umubare w’abanyeshuri ntiwajyaga urenga 1,300 ariko ubu bamaze kugera ku basaga ibihumbi bine. Twishimira kandi ko umubare w’amashami ugenda urushaho kwiyongera,  cyane ko mu mwaka 2023-2024 twafunguye Ishami ry’ubuzima ririmo Ubuforomo n’Ububyaza. Nacyo ni ikintu cyo kwishimira.”

Ubutumwa ku barangije kaminuza

Ibirori byabereye muri Sitade y’Akarere ka Muhanga

Mu butumwa yageneye abahawe impamyabumenyi, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yabasabye kugendera ku bintu bitatu by’ingenzi bizabafasha mu buzima bakomerejemo.

Ibyo bintu ni; Ukumvira umutimanama, ubufatanye no gushyira Imana mu byo bakora byose.

Musenyeri Balthazar ati “Muzumvire umutimanama; ni ryajwi rivugira mu mutima wacu, ritubwira gukora icyiza, ugahora uharanira icyiza, ukanoza ibyo ukora kandi ugahora utera imbere, ikiza ugezeho ukumva ko kidahagije. Ikindi kizabafasha ni ubufatanye kuko nabwo ni ingenzi, iyo umwe azanye ubushobozi bwe n’iyo bwaba buke akabuhuza n’ubw’undi bibyara ikintu gikomeye. Icya gatatu nk’umuntu wubaha lmana kandi wamamaza ukwemera nabasaba, ni ugushyira lmana mubyo bakora byose.”

Mu myaka 3, ICK izahimbaza Yubile

Mu rwego rwo gutangira kwitegura Yubile y’Imyaka 25 ya ICK iteganyijwe mu myaka itatu iri imbere, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yasabye abayobozi ba ICK gutangira gutekereza kuri iyo yubile.

Ati “Ni ukubasaba bagategura igikorwa kizaherekeza iyi myaka itatu yo kwitegura, ku buryo hatazishimirwa ibi tuvuze gusa ahubwo hagakorwa n’ikindi kintu tuzaba twishimira uwo munsi.”

Musenyeri Balthazar akomeza agira ati “Ni umukoro ngira ngo dutahane ari abarezi, ababyeyi, inshuti n’abafatanyabikorwa, kugira ngo iyi myaka itatu iri imbere idutegurira yubile tuzayikoreshe dutekereza igikorwa kizaba ikirango cya yubile ya ICK muri ICK.”

Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yasoje ubutumwa bwe ashimira Imana n’abagira uruhare mu iterambere rya ICK mu byiciro binyuranye; abarezi, ababyeyi, abafatanyabikorwa n’abandi.

Ati “Ndagira ngo nshimire kandi abo dufatanya kurera no gutanga ubumenyi muri ICK. Ndashimira Leta y’u Rwanda, abayobozi n’abarezi, ababyeyi, abakozi, abaterankunga, n’abanyeshuri bahitamo kuza kuvoma ubumenyi muri ICK.”

Akomeza agira ati “By’umwihariko, ndashimira, Minisiteri y’uburezi ku rwego rwayo rushinzwe Amashuri makuru na Kaminuza (HEC), na Minisiteri y’Ubuzima kuko yashyigikiye ishami ryacu ry’ubuzima ndetse ikanaritera inkunga.”

Mu rwego rwo gukomeza gufasha iby’iciro binyuranye by’abashaka kugana ICK, iri shuri riritegura kuba ryafungura udushami tw’amasiyansi mu burezi n’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Ishami ry’Uburezi (Master’s). Iyi mishinga yose kuri ubu yamaze kugezwa mu maboko y’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC).

Musenyeri Balthazar avuga ko bitazagarukira ku Ishami ry’Uburezi gusa ahubwo ko ari intango isembura n’ibindi bitekerezo bya ‘Master’s’ mu yandi mashami. Ati “Nk’uko uhagarariye abarangirije hano yabisabye, rwose ubuyobozi bwa ICK burabitekereza.”

Mu banyeshuri 1137 bahawe impamyabumenyi, 997 barangije mu Ishami ry’Uburezi, 25 mu Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho, 64 mu Ishami ry’Imibanire y’abantu, ubukungu, ibaruramari n’icungamutungo, mu gihe 51 barangije mu Ishami ry’Ubumenyi mu Iterambere.

Abanyeshuri 1137 bahawe Impamyabumenyi, baje biyongera ku banyeshuri ibihumbi 4886 bari bamaze gushyirwa ku isoko ry’umurimo na ICK. Bose hamwe ubu bagera ku bihumbi 6026.

Itorero ry’abanyeshuri biga muri ICK ryishimiwe cyane n’abitabiriye ibirori
Fanfare ya Seminari nto ya Kabgayi yasusurukije abitabiriye ibirori
Mu banyeshuri bahize abandi, harimo ufite ubumuga bwo kutabona
Abanyeshuri bo mu bindi bihugu bari mu bahize abandi kuri iyi nshuri ya 14, uyu ni Duncan Muhangi ukomoka muri Uganda ubwo yashyikirizwaga igihembo cy’uwabaye uwa mbere mu Gashami k’inozabubanyi

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads