OIP-1.jpg

ICK yakiriye abashyitsi baturutse muri Ambasade ya Amerika baganira ku mikoranire

Kuri uyu wa Gatanu, Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) ryakiriye itsinda riturutse muri ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, baganira uburyo hashyirwaho imikoranire hagati y’impande zombi.

Iri tsinda ryari riyobowe na Rachel Okunubi, ushinzwe itumanaho n’imibanire (Public Affairs Officer) muri Ambasade ya Amerika i Kigali, ryakiriwe n’Umuyobozi mukuru wa ICK, Padiri Prof. Fidèle Dushimimana, ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru n’abarimu bo muri iri shuri.

Muri uru ruzinduko bahawe ishusho rusange ku mateka ya ICK, ibyo imaze kugeraho n’uruhare rwayo mu iterambere ry’uburezi mu Rwanda. By’umwihariko, basobanuriwe byinshi ku ishami ry’itangazamakuru, ari na ryo ryibanzweho muri uru ruzinduko.

Abashyitsi basobanuriwe ishusho rusange ya ICK

Padiri Prof. Dushimimana yabwiye ICK News ko bishimiye kwakira aba bashyitsi, anibutsa ko ICK isanzwe ifitanye imikoranire n’Ambasade ya Amerika.
Yagize ati: “Iyo twakiriye abashyitsi nk’aba, tuba tubizi neza ko baje bashaka ko tureba ko umubano wacu wakomera n’ibyo dukorana bikaguka.”

Yasobanuye ko iri tsinda ryagenzwaga no kumenya imikorere y’ishami ry’itangazamakuru, cyane cyane uburyo abanyeshuri bigishwa, ndetse niba byanaba ishingiro ry’ubufatanye mu bihe bizaza.
Ati: “Uru ruzinduko rwari nk’urugendoshuri, aho bifuzaga kureba ibyo dukora, gusobanukirwa aho itangazamakuru rihagaze, hanyuma bakazatekereza uburyo twakorana mu gihe kiri imbere.”

Rachel Okunubi, ushinzwe ibikorwa by’itumanaho n’imibanire muri Ambasade ya Amerika i Kigali, yashimye uburyo kaminuza ikomeje kwaguka ndetse yizeza ko Ambasade igiye kongera gushimangira umubano w’igihe kirekire ifitanye na ICK.

Yagize ati: “Uru ruzinduko rwari rugamije gusobanukirwa aho kaminuza igeze, ibikorwa byayo, n’iby’ingenzi by’ibanze kugira ngo bigendane n’imishinga y’Ambasade mu gihe kiri imbere.”

Rachel Okunubi, ushinzwe itumanaho n’imibanire muri Ambasade ya Amerika i Kigali

Yanakanguriye abanyamakuru bakiri bato bo muri ICK News gukomeza kunoza ubumenyi bwabo no gukoresha amahirwe y’uburezi atangwa n’Abanyamerika anyuzwa ku mbuga nkoranyambaga z’iyo Ambasade nka Instagram, Facebook, na X.

Okunubi yanavuze ko ambasade izanakomeza gusura n’ibindi bice by’igihugu mu rwego rwo gusangiza abantu ubundi bufasha binyuze muri gahunda y’Amerika 250, hagamijwe gushimangira umubano hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na za kaminuza zo mu Rwanda.

Mu ruzinduko rwabo, basuye kandi ‘ICK English Resource Center’, yashinzwe n’Ambasade ya Amerika mu 2009, ikaba igamije gufasha abanyeshuri kongera ubumenyi mu rurimi rw’icyongereza.

Iri tsinda kandi ryanasuye ICK Language Resource Center

Abashyitsi basuye aho ICK News itunganyiriza amakuru

Padiri Prof. Fidèle Dushimimana, uyobora ICK ari kumwe na Rachel Okunubi, ushinzwe itumanaho n’imibanire muri Ambasade ya Amerika i Kigali.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads