OIP-1.jpg

ICK yakiriye abanyeshuri bashya, ibasaba kuzitwara neza mu rugendo rwo kwiga

Guhera ku wa 22 Nzeri 2025, Ishuri Rikuru Gaturika rya Kabgayi (ICK) ryatangiye kwakira abanyeshuri biyandikishije mu mashami atandukanye, bazatangira amasomo muri uku kwezi kwa Nzeri, aho bamwe bagaragaje ibyishimo batewe n’uburyo bakiriwe ndetse n’inama bagiriwe zo kwitwara neza muri kaminuza.

Bakiriwe n’abakozi bashinzwe serivisi z’abanyeshuri muri ICK, ndetse n’abanyeshuri bahagarariye abandi (AGE ICK). Usibye kubaha ikaze no kubagira inama, aba banyeshuri banatemberejwe ibice binyuranye by’ishuri.

Abanyeshuri bashya batemberejwe ibice bigize ICK

Bamwe muri abo banyeshuri bashya baganiriye na ICK News bavuze ko bakiriwe neza, bashimira ubuyobozi n’abanyeshuri bagenzi babo bari basanzwe muri iki kigo babafashije kumenya ibijyanye n’ubuzima bwa kaminuza.

Twagirumukiza Sylvestre, uje kwiga Itangazamakuru, yagize ati: “Icyo nakunze cya mbere ni uburyo twakiriwe, batwakiranye ikinyabupfura. Banatubwiye uko tugomba kuzitwara kugira ngo bizadufashe mu masomo yacu, birimo kurangwa n’ikinyabupfura no kwita ku masomo.”

Yongeyeho ko yishimiye kwiga ahantu bafite umuco wo gusenga. Ati: “Numvise nishimiye kuba ahantu hari umutekano, hisanzuye kandi hari umuco wo gusenga.”

Kayitesi Sophie, waje kwiga mu ishami ry’Uburezi, yavuze ko yagize ishusho itandukanye n’iyo yari afite mbere y’uko agera muri ICK.

“Najyaga mfata ICK nk’andi mashuri yose yigenga. Ariko ubwo nahageraga nabonye itandukaniro rinini. Nkinjira nabonye uburyo butangaje bakira abanyeshuri, ndetse batanga serivisi mu buryo bunoze cyane. Hari aho nagiye banyakira neza cyane, bananyereka uburyo bwo gukemura ibibazo byanjye.

Yakomeje agira ati: “Nashimye uburyo AGE ICK nayo ikorana umwete mu gufasha abanyeshuri.”

Igiraneza Olivier, nawe waje kwiga Itangazamakuru, yavuze ko ubuyobozi bwa ICK bwamwakiriye neza kandi bukamufasha kubona ibisubizo ku bibazo yari afite ubwo yasabaga kwiga.

Igiraneza Olivier

Yagize ati: “Nakiriranwe na yombi nkihagera, nahuye n’ubuyobozi budahutaza ubugannye ahubwo bugusobanurira, cyane ko banamfashije gukemura utubazo nahuye natwo igihe nasabaga kwiga, hanyuma badushyira ku murongo.”

Abandi banyeshuri nka Nyampinga Marie Claire na Nsengimana Adrien bagaragaje ko nubwo hari imbogamizi bagiye bahura nazo, ubuyobozi bw’ishuri bwabafashije kuzisobanukirwa no kuzikemura.

Nyampinga ati: “Naje mfite impungenge ku bijyanye n’imyishyurire y’amafaranga, ariko ubwo nahageraga, bambwiye uburyo bigenda numva ndatuje. Byatumye ntangira kwiyumvamo ikigo.”

Naho Nsengimana yavuze ati: “nashimye uburyo babanje kutugezaho amabwiriza agenga abanyeshuri bashya, uyu munsi rero byabaye akarusho kuko banadusobanuriye ibijyanye no kwishyura amafaranga y’ishuri ndetse banatubwira uburyo tugomba kugira imyitwarire myiza kandi tukazabikurikiza.”

Nsengimana Adrien

Mizero Angélique yashimye ko abanyeshuri badafite aho kuba bafashijwe kubona amacumbi. Ati: “kubadafite amacumbi badufashije kuyabona mu buryo bworoshye kandi tuyabonera ku gihe.”

Abayobozi b’ahagarariye abanyeshuri n’abashinzwe serivisi zitandukanye muri ICK, bavuga ko kwita ku banyeshuri bashya ari inshingano y’ingenzi.

Kanangire Pierre, uyobora AGE ICK, yavuze ko inshingano zabo mu gihe cyo kwakira abanyeshuri bashya ari ukubafasha kwinjira mu buzima bwa kaminuza no kubamenyereza imyitwarire iboneye.

“Abanyeshuri bashya tubaha amakuru ajyanye n’imyitwarire, uko bagomba gusaba serivisi, ndetse tukabereka aho bazisabira. Tubajyana mu biro bitandukanye biri mu kigo kugira ngo badahuzagurika bahabuze.”

Kanangire Pierre, Umuyobozi wa AGE ICK

Yakomeje agira ati: “Tubasobanurira n’ibikorwa by’amatsinda n’amahuriro (clubs) atandukanye kugira ngo bazagire uruhare mu buzima bw’ishuri.”

Uwineza Jeanne, ushinzwe serivisi z’abanyeshuri, yavuze ko mbere y’uko amasomo atangira, ICK ibanza gushyira imbere gahunda yo gutegura abanyeshuri mu buryo bwagutse.

“Icyumweru cya mbere kiba kigamije kubafasha kwinjira neza mu buzima bwa kaminuza, kubamenyesha uko amasomo azagenda, uruhare rwa buri wese mu myigire, n’ibindi byose bifasha umunyeshuri guhindura imyumvire iri ku rwego rw’amashuri yisumbuye akajyana n’imyumvire yo ku rwego rwa kaminuza.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko no mu by’ibanze bababwira birimo kubamenyesha ko “mu masomo yabo bagomba guhura na mwarimu 50% indi 50% bakayikoresha mu mabazwa (CATS & Assignments), n’ubushakashatsi bityo bikazabafasha kugera kucyabazanye.”

Uwineza Jeanne, Umuyobozi w’abanyeshuri muri ICK

Muri uyu mwaka w’amashuri wa 2025-2026 ICK irateganya kwakira abanyeshuri barenga 1000 , baziga mu mashami atandukanye arimo Itangazamakuru n’Itumanaho, Uburezi, Imibereho, Ubukungu n’Ubucuruzi, Imibare n’Ubumenyi bwa Mudasobwa, Ubuforomo n’Ububyaza. Ubuyobozi bw’ishuri buvuga ko uyu mubare ushobora kurenga kuko kwiyandikisha bigikomeje kugeza mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri.

Iyandikishe hano: https://t.co/nfHvTEvlpw

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads