OIP-1.jpg

ICK yahawe uburenganzira bwo kwigisha amasomo ya CPA na CAT

Ishuri Rikuru Gatorika rya Kabgayi (ICK) ryahawe icyemezo kiryemerera kwigisha mu buryo bw’agateganyo amasomo y’igihe gito azwi nka CPA ndetse na CAT.

Ni icyemezo bahawe n’ikigo cya Leta kigenzura umwuga w’ibaruramari mu Rwanda,ICPAR, nkuko byahamijwe n’umuyobozi mukuru wa ICK Padiri Prof. Fidèle Dushimimana.

Padiri Prof. Dushimimana yasobanuye ko impamvu yateye ICK gusaba kwigisha aya masomo, ari mu buryo bwo gufasha abanyeshuri biga icungamutungo n’ibaruramari kugira ubumenyi bukenerwa ku isoko ry’umurimo, kugirango buzabafashe kuvamo ababaruramari b’umwuga.

Yagize ati: “Twifuje ko natwe twaba hamwe mu hatangirwa aya masomo kugirango dufashe abanyeshuri bacu biga icungamutungo n’ibaruramari kugira amahirwe yo kuyigira hafi bitabaye ngombwa ko bajya kuyashakira kure.”

Yanongeyeho ko kandi banashakaga gufasha abandi bifuza kwiga aya masomo baturuka mu turere duturanye na ICK kuba bayigira hafi.

Padiri kandi avuga ko ubwo bahabwaga uburenganzira na HEC bwo kwigisha icungamutungo n’ibaruramari, yanabagiriye inama yo kwigisha amasomo ya CPA na CAT mu rwego rwo gufasha abarangije kwiga koroherwa kubona akazi.

Padiri Prof. Fidèle Dushimimana, Umuyobozi mukuru wa ICK yahamije ko ICK yemerewe kwigisha amasomo ya CPA na CAT

Dr. Dusingize Marie Paul, Umuyobozi w’Ishami ry’imibanire y’Abantu, Ubukungu, Icungamutungo n’Ibaruramari muri ICK, mu kiganiro na ICK News yavuze ko icyemezo bahawe cyiri mu kiciro cya ‘Bronze’.

Dr. Dusingize avuga ko iki kiciro aricyo ICPAR iheraho yemerera ikigo gutangiraho amasomo ya CPA na CAT ariko ko bitewe nuko ICK izagenda itanga aya masomo ariko Izagenda ihabwa n’ibindi by’iciro;

Ati: “Bronze ni ikiciro cy’ibanze, rero utanga icyemezo ntabwo ahita aguha icyaburundu, kubera ko aribwo tuzaba dutangiye, tuzaba dufite abanyeshuri bacye n’ababigisha bacye ariko uko tuzagenda tuzamuka, tukagira abanyeshuri benshi n’ababigisha benshi, tuzava kuri bronze tugere ku bindi byiciro.”

Kugeza ubu, ibisabwa by’ibanze byose ngo amasomo abe yatangira kwigishwa birahari nkuko Dr. Dusingize yakomeje abibwira ICK news.

Dr. Dusingize kandi yakomoje kubifuza kwiga aya masomo ibyo baba bujuje. Ati: “Ibisabwa na ICPAR ku bantu bifuza kwiga CPA na CAT birimo kuba umuntu yararangije amashuri y’isumbuye, ariko yaratsinze amasomo abiri y’ingenzi, cyangwa se yaragejeje ku manota asabwa ku ijana (muri iki gihe). Hari kandi abafite impamyabumenyi za kaminuza mu mashami atandukanye bifuza gukora kinyamwuga umwuga w’ibaruramari ndetse n’abantu bafite impamyabumenyi mu ibaruramari cyangwa andi mashami ajyanye nabyo.

Akomeza avuga ko kandi aya masomo areba n’abantu bamaze imyaka nibura 6 bakora akazi k’ibaruramari ariko atari byo bize ndetse n’abamaze imyaka 10 bakora muri uyu mwuga.”

Dr. Dusingize ahamiriza abashidikanya ku kamaro k’impamyabushobozi abize aya masomo baba bafite, akavuga ko mu minsi iri imbere, abazajya babona akazi muri uyu mwuga, ari abazajya baba bayifite.

Ati: “Uyu munsi, aho iterembere ry’umwaga w’ububaruramari riri kugana ndetse naho iry’igihugu muri rusange riri kugana, mu minsi iri imbere iyi mpamyabushobozi izaba ari ngombwa kugira ngo umuntu yemererwe gukora akazi k’ibaruramari ahari ho hose, kabone niyo waba warize icungamari cyangwa icungamutungo.”

Yamaze impungenge abibwira ko kwiga aya masomo muri ICK bizaba bihenze, ababwira ko nubwo byahenda kose utabigereranya n’akamaro kayo. Gusa yakomeje avuga ko ICK izagerageza gushyiraho ibiciro byoroheje ugereranyije n’ibyahandi batanga aya masomo.

Ati: “Tuzagerageza gushyiraho ibiciro byorohoje, tubisanisha n’ibiciro bisanzwe ku bindi twigisha, kuko n’ubundi bisanzwe ko ICK ifite ibiciro bito ugereranyije n’andi ma kaminuza.”

Dr. Dusingize avuga ko bitewe nuko ICK ihereye rwa gati mu gihugu, bizatuma abazifuza kwiga CPA na CAT bizaborohera aho bazaba baturutse hose, bityo ko “izaba ivunnye amaguru abazayigana.”

Yongeyeho ko akarusho ICK izaba ifite ugereranyije n’ahandi, ari uko nkuko ICK isanzwe izwiho uburezi bwiza, ntagushidikanya ko abazigira aya masamo aha, bazaba ari intyoza zikenewe ku isoko ry’umurimo.

CPA na CAT ni amasomo y’igihe gito ahabwa abifuza gukora umwuga w’ibaruramari mu buryo bwa kinyamwuga. Aya masomo afasha abayiga kugira ubumenyi (practical skills) bucyenewe muri uyu mwuga.

Nubwo aya masomo atangwa n’ibigo byabiherewe uburenganzira ariko, ibizamini ku banyeshuri bitangwa n’Ikigo k’Igihugu Kigenzura Umwuga w’Ibaruramari, ICPAR. Ikindi kandi impamyabushobozi itangwa ku barangije aya masomo iba yemewe ku ruhando mpuzamahanga.

Itariki aya masomo azatangira gutangirwa muri ICK ntiratangazwa ku mugaragaro ariko ubuyobozi bw’ikigo buvuga ko amasomo azatangira mu gihe cya vuba, kandi ko iyo tariki bazayitangaza mu minsi iri imbere.

Uwaba ashaka kugira ibyo asobanuza birambuye kuri iyi gahunda yo kwigisha amasomo ya CPA na CAT muri ICK, yahamagara kuri telefone: 0784101080

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads