Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) na Lucerna Kabgayi Hotel byasinyanye amasezerano y’imikoranire agamije kumenyekanisha iyi Hoteli ya Diyosezi Gatolika ya Kabgayi.
Aya masezerayo yashyizweho umukono kuri uyu wa Mbere, tariki ya 3 Werurwe 2025, ku ruhande rwa ICK yasinywe na Padiri Prof. Fidèle Dushimimana uyobora ICK mu gihe Padiri Jean Paul Ndikuryayo uyobora Lucerna Kabgayi Hotel ariwe washyizeho umukono ku ruhande rwa hoteli.

Padiri Ndikuryayo avuga ko bishimiye kugirana imikoranire na ICK igamije kumenyekanisha ibikorwa bya Lucerna Kabgayi Hoteli y’inyenyeri eshatu, hifashishijwe ikinyamakuru ‘ICK News’ cya ICK.
Padiri Ndikuryayo ati “Twishimiye kandi twizeye ko ubu bufatanye buzagira umusaruro ku mpande zombi. By’umwihariko dutewe ishema no gukorana n’abantu b’abanyamwuga, bakora ibyo bize kandi biri ku murungo ku buryo twumva ko aya masezerano tugiranye azatugirira akamaro cyane.”

Padiri Ndikuryayo yasobanuye impamvu bahisemo gukorana na ICK News binyuze muri ICK ndetse n’icyo biteze muri iyi mikoranire.
Yagize ati: “ICK news yadusezeranyije kuzadufasha kumenyekanisha ibikorwa byacu. Ni ibikorwa bikubiye mu kwakira abantu n’ubukerarugendo ‘Hospitality and Tourism’. Bivuze ko ari ukumenyekanisha serivisi zose za hotel, harimo gucumbikira abantu, kubaha amafunguro, gutanga serivise z’inama, ibyumba by’inama n’ibirori n’ibijyana nabyo byose. Rero ICK news izadufasha kumenyekanisha ibyo bikorwa byose.”
Yakomeje avuga ko iyi mikoranire izanagirira akamaro gakomeye ICK.
Ati “ICK nka kaminuza nayo izungukira muri iyi mikoranire kubera ko abanyeshuri by’umwihariko abiga ibijyanye n’itangazamakuru, bizabafasha gukora inkuru, kuzitangaza no kurushaho kunguka ubumenyi muri uyu mwuga.”

Ku ruhande rwa ICK, Umuyobozi mukuru wayo, Padiri Prof. Fidèle Dushimimana avuga ko iyi mikoranire na Lucerna Kabgayi Hotel iri mu byo Kaminuza yiyemeje byo gukorana n’inzego zitandukanye ndetse n’ibigo byinshi yaba ibyo mu Rwanda cyangwa mu mahanga mu rwego rwo kurushaho kuzamura ICK. Byongeye kandi ni no mu rwego rwo kurushaho gufasha agace ICK iherereyemo ‘community service’
Padiri Prof. Dushimimana akomeza avuga ko impande zombi zizungukira kuri iyi mikoranire mu buryo bwo kumenyekana kandi by’umwihariko ICK News ikarushaho gutera imbere.
Ati: “Mu gushyira mu bikorwa iyo mikoranire, abanyeshuri bacu bazajya gutara inkuru, bazandike, hanyuma banazitangaze. Ibyo bifasha abanyeshuri bacu gukora kinyamwuga.”
Amasezerano yashyizweho umukono uyu munsi, ni ay’imikoranire hagati ya ICK na Lucerna Kabgayi Hotel mu gihe cy’umwaka. Gusa aba bayobozi batangaje ko ari amasezerano ashobora kuzongerwa mu gihe imikoranire izaba itanga umusaruro.
Lucerna Kabgayi Hotel ni Hoteli yubatswe na Diyosezi ya Kabgayi mu rwego rwo kurushaho gutanga serivisi za hoteli mu Karere ka Muhanga, kari mu turere twunganira umujyi wa Kigali.














