OIP-1.jpg

ICK: Abanyeshuri biga Amateka n’Ubumenyi bw’Isi basabwe gusigasira umurage w’u Rwanda

Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuzirikana Umurage uri mu majwi n’amashusho, usanzwe uba ku wa 27 Nzeri buri mwaka. bamwe mu bakozi b’Inteko y’Umuco, by’umwihariko abakorera mu Ishami ry’Inshyinguranyandiko z’Igihugu, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Ukwakira 2025 basuye Ishuri Rikuru Gatolika ya Kabgayi (ICK). Ni urugendo rwari rugamije gukangurira urubyiruko kumenya amateka no gusigasira umurage w’u Rwanda.

Mu kiganiro cyahawe abanyeshuri biga mu Ishami ry’Uburezi, mu gashami k’Amateka n’Ubumenyi bw’Isi (History and Geography), basobanuriwe akamaro k’Umurage ubitswe mu Inshyinguranyandiko z’Igihugu nk’ivomo ry’amakuru yizewe mu bushakashatsi.

Uwineza Marie Claude, Umuyobozi ushinzwe Serivisi y’Inshyinguranyandiko z’Igihugu mu Inteko y’Umuco, yasabye urubyiruko kumenya amateka y’igihugu cyabo, kuko ari ishingiro ry’ejo hazaza.
Yagize ati: Turashishikariza urubyiruko kumenya amateka y’igihugu cyacu. Kuko hari nk’umugani bajya bavuga ugira uti « Utaganiriye na se, ntamenya icyo sekuru yasize avuze ».

Uwineza Marie Claude, Umuyobozi ushinzwe Serivisi y’Inshyinguranyandiko z’Igihugu mu Inteko y’Umuco

Ni muri urwo rwego kumenya ibyabaye kera bituma tumenya aho tuvuye, bityo bikadufasha gutegura ejo hazaza heza.”

Yakomeje asaba abanyeshuri ba ICK kujya bafata umwanya wo gusura uduce ndangamuco tw’igihugu kugira ngo barusheho gusobanukirwa amateka n’umuco nyarwanda.

Abanyeshuri biyemeje kubishyira mu bikorwa

Abanyeshuri bitabiriye iki gikorwa bashimye aba bashyitsi bavuga ko babafashije kubona ishusho nyayo y’uko ubushakashatsi butagomba gushingira gusa ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo bugomba gushingira ku makuru yizewe.

Mbonimpa Cyprien, umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatatu mu ishami ry’Amateka n’Ubumenyi bw’Isi, yagize ati :Urubyiruko rw’iki gihe rwabaswe n’imbuga nkoranyambaga, aho gusoma ibitabo. Njye ndasaba bagenzi banjye gufata umwanya bakajya gusura Inteko y’Umuco no gusoma ibitabo by’amateka, kuko ari byo bidufasha gusobanukirwa n’imiterere y’igihugu cyacu.”

Mbonimpa Cyprien

Undi witwa Muvandimwe Joseph, wiga mu mwaka wa kabiri muri iri shami, nawe yunzemo ati:
Nk’abiga uburezi, twiyemeje gushishikariza bagenzi bacu kumenya amateka no gukunda umuco nyarwanda. Ibyo bizadufasha kubaka ubumwe no kwirinda gusubira mu mateka mabi igihugu cyacu cyanyuzemo.”

Muvandimwe Joseph

Uretse ikiganiro cyatanzwe, abanyeshuri n’abashyitsi baganiriye ku micungire n’imikoresherezwe myiza y’inyandiko, hagamijwe gusigasira umurage w’igihugu.

Inteko y’Umuco itangaza ko mbere y’uko batangira ibiganiro byo kwegera urubyiruko barusanze mu ma mashuri makuru na za kaminuza, abasuraga inzu ndangamuco zitandukanye zo mu gihugu bari ku kigero cya 10 % gusa, ubu umubare warazamutse ugeze kuri 30 %.

Bamwe mu banyeshuri ba ICK bari kumwe n’umushyitsi

Kwizihiza uyu munsi wahariwe kurizikana umurage uri mu majwi n’amashusho bisanze mu Ishyinguranyandiko ry’u Rwanda [National Archives] hashyinguyemo indirimbo n’imbyino gakondo zirenga 4000.

Amajwi yazo yafashwe n’Abakoloni mu myaka ya 1900 bayatwara mu bihugu byabo, ariko kuri ubu akaba agenda atarurwa buhoro buhoro. 

Kugeza ubu 90% by’umurage w’u Rwanda biracyari mu bihugu by’amahanga by’umwihariko mu Bubiligi nkuko Amb. Robert Masozera uyobora Intebe y’Inteko aherutse kubitangaza.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads