OIP-1.jpg

ICK: Abanyeshuri beretswe amahirwe ari ku isoko ry’umurimo

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 21 Werurwe 2025, Abakozi muri Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA) beretse abanyeshuri biga mu mwaka wa nyuma ndetse n’abandi barangije amaso yabo mu Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) amahirwe ari ku isoko ry’umurimo ndetse banabahugura ku buryo bwo gusaba akazi binyuze muri MIFOTRA.

Dusabe Jonathan ushizwe politiki y’umurimo muri MIFOTRA yabwiye ICK News ko intego nyamukuru y’iki gikorwa ari ukuganira n’abanyeshuri ndetse n’abarangije kugira ngo babagezeho amahirwe urubyiruko rufite ndetse n’ibikurikizwa mu gusaba akazi.

Yagize ati: “Icyatuzanye muri ICK ni ukuganira n’abanyeshuri cyane cyane abari mu myaka yo kurangiza ndetse n’abarangije kugira ngo tubagezeho amahirwe ahari areba urubyiruko mu bijyanye no kuba bakwihangira imirimo bakaba ba rwiyemezamirimo bityo nabo bakazatanga imirimo ku bandi.”

Dusabe Jonathan, Umukozi ushizwe politiki y’umurimo muri MIFOTRA

Yongeyeho ko kandi wari n’umwanya wo kubahugura ku buryo bukoreshwa bwo gusaba akazi ka Leta binyuze muri Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo. Ati: “Twaje no kuberaka ibikurikizwa kugira ngo umuntu abe yabona akazi muri Leta.”

Dusabe yashimangiye ko uburyo bwo gusaba akazi binyuze muri MIFOTRA bunoze, bityo ko nta mbogamizi ababukoresha bakwiriye kugira, ahubwo yibutsa abantu ko babanza gusabwa gufungura konti kuri urwo rubuga mbere y’uko batangira intambwe zo gusabiraho akazi.

Muri ubu buryo bwo gusabira akazi kuri MIFOTRA, abanyeshuri kimwe n’abarangije, basobanuriwe ibizamini bikorwa kugira ngo usaba akazi agahabwa.

Usibye ibizamini byari bisanzweho byo kwandika ndetse no kuvuga, aba bakozi muri MIFOTRA basobanuye ko hongeweho irindi suzuma rikorwa mbere y’uko utangira ibindi bizamini.

Iki kizami cyitwa ‘Psychometric test’ mu rurimi rw’icyongereza kigamije gusuzuma ubushobozi bw’usaba akazi nk’uko bisobanurwa na Intwali Parfait Jimmy ushinzwe guteza imbere inzego za Leta muri MIFOTRA.

Intwali Parfait Jimmy, Umukozi muri MIFOTRA ushinzwe guteza imbere inzego za Leta

Intwali yakomeje asobanura impamvu y’iki kizamini gishya n’akamaro kacyo.

Ati: “Iki kizamini gishya kizafasha mu gusuzuma ubushobozi bw’umuntu butari busanzwe busuzumirwa mu myandikire no mu kizamini cyo kuvuga, kubera ko hari hasanzwe hariho ikibazo cyo kumenya ubushobozi umuntu afite bigendanye n’ubwabaga bwifuzwa kuri uwo mwanya.”

Abitabiriye iki kiganiro bagaragaje ko bacyungukiyemo byinshi birimo kugirwa inama y’ibyo bakora bikoreye bagatera imbere.

Me. Murego Jerome wigisha mu ishuri mpuzamahanga Le Pousin, yagize ati: “Twe nk’urubyiruko batugiriye inama y’uko twakora ibiduteza imbere cyane cyane mu kwihangira imirimo kandi tugafasha n’abatagafite ku kabona.”

Me. Murego Jerome, umwe mu bitabiriye ikiganiro

Usibye ibyo kandi Murego yanavuze ko atari azi neza uburyo bwo gusaba akazi mu nzego za leta ariko ko ubu yabimenye ku buryo akeneye kugasaba, yabikora bitamugoye. Ati: “Maze imyaka myinshi nkorera ikigo cy’igenga, ariko ubu menye uburyo nasaba n’akazi ka Leta mu buryo bworoshye.”

Muri iki kiganiro kandi abanyeshuri ndetse n’abarangije kwiga beretswe n’uburyo bwo gusaba kwimenyereza umwuga mu gihe bagitegerje kubona akazi gahoraho.

Aba bakozi muri MIFOTRA basobanuye ko ubu buryo bwashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda hagamijwe gucyemura imbogamizi abarangiza kwiga bahuraga nazo zo kubwirwa ko badafite ubunararibonye mu kazi.

Philippe Habiyaremye wiga mu mwaka wa Gatatu w’icungamutungo ati: “Badusangije amakuru y’ingirakamaro kuri twe twitegura kurangiza amashuri ku buryo dusobanukiwe ibi kurikizwa kugira ngo ube umukandida wo gusaba akazi ka Leta, ndetse banatuganiriza ku buryo wakishakamo ibitekerezo byo kwihangira umurimo.”

Philippe Habiyaremye, Umunyeshuri mu mwaka wa Gatatu w’Icungamutungo

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads