Kuri uyu wa gatanu tariki 24 Mutarama 2025 mu Ishuri Rikuru Gatulika rya Kabgayi (ICK) hasojwe amahugurwa y’iminsi 5 ku micungire n’imikoreshereze ya za websites “web Management” mu ndimi z’amahanga ni amahugurwa yateguwe na ICK ku bufatanye na Rwanda media Program nk’umuterankunga.
Aya mahugurwa yahawe abanyeshuri 10 biga mu Ishami ry’Itangazamakuru n’abakora ku kinyamakuru ICK News, yatangiye kuwa 20 Mutarama 2025 asozwa kuwa 24 Mutarama.
Aya mahugurwa yari agamije kongerera ubumenyi aba banyeshuri ku micungire ya website hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho rizwi nka ” WordPress” mu rurimi rw’amahanga.
Abahuguwe bemeza ko iki ari igikorwa cyari gikenewe cyane ku banyeshuri biga itangazamakuru, kuko bizabafasha kunoza ikinyamakuru ICK News no gushobora guhangana ku isoko ry’umurimo.
Ikundabayo Pauline, wiga mu mwaka wa gatatu mu ishami ry’itangazamakuru muri ICK avuga ko yungukiyemo byinshi “Aya mahugurwa nari nyitezemo byinshi kandi narabibonye; mbere natekerezaga ko gukora website bisaba gukoresha kode (coding) gusa; bigatuma numva ari ibintu bigoye ntabasha ariko, twasanze hari uburyo bugezweho bwitwa wordpress bwagufasha gutangira website ukanayirangiza mu gihe gito.
Yakomeje asaba abateguye iyi gahunda kwongera igihe aya mahugurwa atangwamo: “Turasaba abateguye aya mahugurwa kongera igihe kuko twize ibintu byinshi mu gihe gito ku buryo iyo igihe kiza kuba kinini byari kuba byiza kurushaho.
Yakomeje avuga ko kandi bifuza ko bazategurirwa ikindi gihe, ati “ubu dusa nkaho twasigaranye umukoro wo gukora ubushakashatsi kandi buriya iyo uri kumwe n’umwarimu birafasha kurushaho.

Mugwaneza Bruce wahuguye aba banyeshuri avuga ko yashimishijwe no gukorana na bo ndetse bamugaragarije ubushake bwo kwiga.
Mugwaneza asaba aba banyeshuri gukomeza urugendo rwo kuba ba “web managers”.
Ati: “Naje ntekereza ko abanyeshuri bose bafite amakuru ku gukoresha no gucunga “website”, ariko nasanze atari ko bimeze, gusa bitewe n’ubushake nabasanganye twasoje buri wese ubona ko amaze kugira ubumenye buhagije bwamufasha mu kazi ka buri munsi.
Uyu mwarimu nawe kandi ahamya ko icyumweru kidahagije ngo umuntu abone ubumenyi buhagije kuri iyi ngingo bityo ko hongerewe igihe aba banyeshuri bagira ubumenyi bwisumbuyeho. Ati“porogaramu umuntu afata mu mwaka kuyifata mu cyumweru kimwe biragoye cyane, bityo hashyirwaho igihe, imfashanyigisho n’igihe gihoraho”.
Abahuguwe bose bahawe impamyabushobozi.













