OIP-1.jpg

Ibyo wamenya kuri Shampiyona ya Rwanda Premier League 2025-2026 itangira uyu munsi

Guhera kuri uyu wa gatanu tariki 12 Nzeri 2025, haratangira shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru (Rwanda Premier League), aho ikipe ya Gorilla FC iza kwakira ikipe ya AS Muhanga kuri Kigali Pele Stadium Saa 15:00 z’umugoroba.
Iyi shampiyona y’uyu mwaka izaba ifite umwihariko udasanzwe haba mu kibuga ndetse no hanze yacyo  ugereranyije n’izindi zabayeho. Ni muri urwo rwego ICK News yabateguriye zimwe mu mpinduka abakurikirana iyi shampiyona bakwiye kwitega muri uyu mwaka.

Habaye impinduka mu buyobozi bukurikirana iyi shampiyona

Iyi shampiyona igiye gutangira hari impinduka zakozwe  mu bayobozi batandukanye, by’umwihariko abayifite mu nshingano.
Tariki 6 Kanama 2025, uwahoze ari umujyanama mu by’Amategeko mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, Rwanda Premier League.

Tariki 30 Kanama 2025, kandi Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryabonye umuyobozi mushya, Shema Ngoga Fabrice, wasimbuye Munyantwali Alphonse wari usoje manda ye.

Shema Ngoga Fabrice umuyobozi mushya wa Ferwafa

Ni impinduka zashimishije benshi kubera ko Shema Ngoga afite ubunararibonye muri iyi shampiyona kuko yahoze ari umuyobozi wa AS Kigali, ndetse kandi hanashingirwa ku ntego yashyizeho zizafasha kuyobora FERWAFA.

Abasifuzi bazamuriwe umushahara

Bimwe mu bibazo bikunze kugaragara muri shampiyona y’u Rwanda ni ikibazo cy’imisifurire, aho bamwe mu basifuzi bashinjwa gusifura nabi kubera ikibazo cyo kwakira indonke.

Icyakora kuri ubu abasifuzi babwiwe ko agahimbazamusyi bahabwaga ku mikino basifuye kagiye kuva ku bihumbi 47 Frw kakagera ku bihumbi 100 Frw.

Abasifuzi bari mu bashyizwe igorora muri iyi shampiyona nshya

Perezida wa FERWAFA yabemereye ko guhera ku munsi wa gatatu wa shampiyona, abazajya gusifura imikino mu turere turimo Rusizi na Rubavu bazajya bagenda umunsi umwe mbere kugira ngo babashe kuruhuka bihagije, bityo basifure bameze neza.

Ibi bizatuma abasifuzi bakora akazi kabo neza ndetse hirindwe amakosa akomeje kugaragara arimo yashingiraga ku bukene.

Amakipe umunani ya mbere azahembwa

Ubusanzwe muri shampiyona y’u Rwanda, ikipe yegukanye igikombe cya shampiyona ni yo yahembwaga. Ariko nk’uko Perezida wa FERWAFA yabitangaje, amakipe umunani ya mbere azahembwa, aho iya mbere izahembwa miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ikipe ya Rayon sports

Ibi kandi bizakorwa no mu cyiciro cya kabiri no muri shampiyona y’abagore, aho amakipe atandatu ya mbere azajya ahembwa.

Mu bijyanye no guhembwa kandi, Umuyobozi wa Rwanda Premier League yavuze ko umukinnyi w’umukino (Man of the Match) azajya ahembwa.

Abanyamahanga bemerewe kujya mu kibuga biyongereye

Mu myaka ibiri ishize abanyamahanga 6 nibo bari bemerewe kujya mu kibuga, none umubare warazamutse ushyirwa ku munani.
Icyakora mu mwaka utaha amakipe yose azasabwa gukoresha abakinnyi batatu b’Abanyarwanda bafite munsi y’imyaka 20.

Ikipe ya APR FC

Ihangana mu kibuga ku makipe y’ibigugu naryo riri hejuru

Nyuma y’uko isoko ry’igura n’igurisha rifunze, abakunzi ba ruhago barifuza kubona ihangana riri mu makipe yo muri shampiyona.
Amakipe atatu akunze guhangana muri iyi shampiyona afite abatoza bashya.

Police FC yabonye umutoza mushya Ben Moussa wanyuze muri APR FC, ategerejwe na benshi kuko azi uko iki gikombe gitwarwa, bityo akaba ari umwe mu bashobora guteza ihangana ritanga ibyishimo.
APR FC nayo ifite umutoza mushya w’Umunya-Maroc Abderrahim Taleb w’imyaka 61 y’amavuko, nawe ni umwe mu batoza bategerejwe na benshi muri iyi shampiyona kuko aje asimbura abatoza batwaye ibikombe muri iyi kipe y’ubukombe aho ibitse 5 yikurikiranya.

Umunya-Maroc Abderrahim Taleb w’imyaka 61 y’amavuko niwe utoza APR FC

Umutoza wa Rayon Sports, Afhamia Lotfi, yitezweho byinshi cyane kuko abakunzi b’iyi kipe ari we batezeho amakiriro, kuko iyi kipe idaheruka igikombe cya shampiyona. Byongeye, asanzwe amenyereye shampiyona kuko yahoze muri Mukura VS.

Umutoza wa Rayon Sports, Afhamia Lotfi

Abakinnyi bashya ba APR FC barimo Ronald, William na Memel Dao bategerejweho byinshi, Nubwo kugeza ubu mu mikino yo kwitegura shampiyona batagaragaje umusaruro bari bitezweho.

Hari kandi n’abakinnyi ba Rayon Sports barimo rutahizamu Ndikumana na Abedi Bigirimana nabo bahanzwe amaso n’aba-Rayon kugira ngo babahe ibyo babuze mu myaka 6 ishize.

Mu bindi abantu bategereje, ni ukureba urwego rw’amakipe yazamutse avuye mu cyiciro cya kabiri ariyo AS Muhanga na Gicumbi FC. Aya makipe yari amaze imyaka irenga 4 amanutse mu cyiciro cya kabiri, akaba ariyo mpamvu abantu bategereje kureba urwego rwayo.

Ikipe y’akarere ka Muhanga

Igishimishije ni uko abakunzi ba ruhago mu turere twa Muhanga na Gicumbi ndetse no mu nkengero zatwo bagiye kongera kureba amakipe yabo ndetse n’abanyamujyi bakagaruka kuri sitade Amahoro ndetse na Kigali Pele zivuguruye.

Iyi shampiyona itangira kuri uyu wa gatanu tariki 12 Nzeri 2025, izarangira tariki ya 24 Gicurasi 2026.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads