Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko ibiciro ku masoko mu Rwanda byazamutseho 7,3% muri Nzeri 2025 ugereranyije na Nzeri 2024. Iri zamuka ryiyongereye ugereranyije n’ukwezi kwabanje, Kanama 2025, aho ryari ku kigero cya 7,1%.
NISR ivuga ko iri zamuka ry’ibiciro ryatewe cyane cyane n’izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa birimo ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 4,2%, ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 15%, ibyiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibicanwa, byazamutseho 4,1%.
Hari kandi serivisi zijyanye n’ubuvuzi zagaragaje izamuka rikabije rya 71,1%, ubwikorezi bwo bwazamutseho 8,6%, mu gihe amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 17,7%.
NISR yanagaragaje ko ugereranyije ibiciro bya Nzeri 2025 n’ibyo muri Nzeri 2024, ibiciro by’ibicuruzwa bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byazamutseho 8,9%.
Ugereranyije n’ukwezi kwabanje, ni ukuvuga Kanama 2025, ibiciro byiyongereyeho 1,4%, ahanini bishingiye ku bikurikira ku bbiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 1,3%. Ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibicanwa byiyongereyeho 1,9% n’ibijyanye n’uburezi bwazamutseho 11,5%.
Iri zamuka ry’ibiciro rishobora kugira ingaruka ku bushobozi bw’abaturage bwo kubona ibicuruzwa n’ibikoresho by’ibanze, cyane cyane ku miryango ifite ubushobozi buke bwo guhaha.











