Kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Werurwe 2025, mu karere ka Huye hatangiye amahugurwa y’abiga Itangazamakuru mu Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) no muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), agamije kubongerera ubumenyi bwo gukora inkuru zicukumbuye.
Aya mahugurwa yateguwe n’Ikigo cyo muri Suwede cya ‘Fojo Media Institute’ binyuze mu mushinga ‘Rwanda Media Programme’, agamije kongerera ubumenyi n’ubushobozi abanyeshuri biga itangazamakuru mu Rwanda ku bijyanye no gukora inkuru zicukumbuye.
Ni amahugurwa kandi ari gutangwa na Steve Buist, umunya-Canada ufite impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu cya kaminuza mu Itangazamakuru n’Itumanaho, yakuye muri University of South Africa. Uyu mugabo amaze imyaka ibiri mu kiruhuko k’izabukuru nyuma yo gukora itangazamakuru imyaka isaga 40.

Bwana Steve Buist uri guhugura abanyeshuri ba ICK na UR
Bwana Buist yashimangiriye ICK News ko intego y’aya mahugurwa ari ugufasha abanyamakuru bakiri bato kumenya gukora inkuru zicukumbuye. Yakomeje agaragaza icyo abanyeshuri bazayungukiramo.
Ati: “Muri aya mahugurwa y’iminsi ine, abanyeshuri bazamenya gutara inkuru, kuyitunganya no kuyitondeka bahereye kubitekerezo by’ingenzi.”
Yashimangiye kandi ko mu myaka 40 yamaze mu mwuga w’itangazamakuru ari uko yari arikunze. “Ubundi itangazamakuru ni umuhamagaro kuko ni ugutara amakuru ukayabwira abantu biba byiza rero iyo urikunda, ubumenyi bukaza bwiyongeraho bugatuma ukora kinyamwuga.”
Ku ruhande rw’abanyeshuri bari guhabwa aya mahugurwa, bavuze ko bayitezemo ubumenyi bwinshi.
Ishimwe Yarakoze Seth Kefa wiga mu mwaka wa kabiri w’ltangazamakuru n’Itumanaho muri kaminuza y’u Rwanda yagize ati: “Turi guhugurwa n’umuntu ubimazemo igihe kinini, hari byinshi azi kandi azadusangiza ndetse twatangiye no kubibona ku buryo nizeye ko azarangira menye gukora inkuru zicukumbuye.”
Yongeyeho ati: “Ubusanzwe twari tuzi gukora inkuru zisanzwe ariko twiteze kunguka ubundi bumenyi tukamenya ese inkuru zicukumbuye zikorwa zite cyane ko tuziko ziri munkuru zikomera.”
Naho Bardine Iratuzi wiga mu mwaka wa gatatu w’ltangazamakuru muri ICK, we avuga ko ari amahirwe akomeye guhura n’umuntu ufite ubunararibonye bw’imyaka 40 mu bintu, akaba ariyo mpamvu yiteze umusaruro nyuma yo kurangiza aya mahugurwa.
Ati: “Akenshi abanyeshuri ntabwo twita ku kumenya inkuru zicukumbuye kuko ziba zigoye rimwe na rimwe zishobora no gushyira mu kaga uzikoze, ariko kuba nagize amahirwe yo guhura n’umuntu ubimazemo igihe, ngomba gushira ubwoba nkabyiga nyuma y’aya mahugurwa nkaba nzi ngo izi nkuru zikorwa zite? Hibandwa kuki? Nkazafasha n’abagenzi bange batabashije kugera aha.”
Aya mahugurwa yitabiriwe n’abanyeshuri 20, yatangiye ku wa 31 Werurwe 2025, akazamara iminsi ine kuko biteganijwe ko azarangira ku wa 3 Mata 2025.













