Hatangajwe impinduka ku mikino izabera kuri Stade Kigali Pelé

Rwanda Premier League yamenyesheje abakunzi b’umupira w’amaguru ko habayeho impinduka ku masaha y’imikino ibiri yariteganyijwe kubera kuri Stade Kigali Pelé mu minsi iri imbere.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’uru rwego rutegura shampiyona y’u Rwanda, rigaragaza ko ku wa 4 Gashyantare 2026 hateganyijwe umukino uzahuza Gasogi United na APR FC, mu gihe ku wa 5 Gashyantare 2026 hazakinwa umukino ukomeye uzahuza AS Kigali na Rayon Sports.

Iyo mikino yombi izatangira saa cyenda z’igicamunsi (15:00) aho kuba saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00) nk’uko byari byaratangajwe mbere.

izi mpinduka zakozwe mu rwego rwo gukemura ibibazo by’amatara acanira Stade Kigali Pelé, hirindwa icyahungabanya imigendekere myiza y’imikino yombi

Iyo mikino yombi yambere yo kwishyura muri shampiyona y’ikiciro cya mbere izaba ari yo ku munsi wa 18.