OIP-1.jpg

Gisagara–Kigembe: Abaturage barambiwe guturana na robine zitagira amazi

Bamwe mu batuye mu Karere ka Gisagara, by’umwihariko mu Murenge wa Kigembe, baragaragaza ko batishimiye imiyoboro y’amazi bubakiwe ariko ikaba idakora, cyane ko bavuga ko begerejwe amazi mu buryo bwa “baringa” kuko atigeze akoreshwa nk’uko byari byitezwe.

Aba baturage bavuga ko iyo miyoboro y’amazi yubatswe hafi y’imihanda n’ingo zabo, ariko kugeza n’ubu ntacyo ibamariye kuko amazi yahageze igihe gito agahita abura burundu.

Iyo uganiriye nabo, bakubwira ko bongeye kujya bakora ingendo ndende bajya gushaka amazi nk’uko byahoze mbere, nyamara bari bibwiye ko icyo kibazo kibaye amateka ubwo iyo miyoboro yafungurwaga. Ibi bituma abo baturage bavuga ko aho batuye byabaye nko kuba hafi y’ikimenyetso cy’iterambere ariko mu byukuri ataribyo.

Niyomubasha Jean Claude, umwe mu rubyiruko rutuye mu kagari ka Nyabikenke muri uyu murenge, avuga ko ikibazo cy’amazi kimaze imyaka myinshi kandi ko gikomeje kubabangamira kubera ko ubu bigoye.

Yagize ati: “Hashize imyaka irenga ine twubakiwe imiyoboro y’amazi, ariko mu myaka yose irenga itatu n’igice, ntabwo turongera kubona amazi. Kugeza ubu, ijerekani y’amazi twaguraga amafaranga 20, ubu tuyibonera ku mafaranga 200 cyangwa arenze kuko tuyakura kure cyane.”

Akomeza asaba ko ubuyobozi bwabafasha iyo miyoboro ikongera igashyirwamo amazi, nk’uko byari bimeze icyubakwa.

Amavomo y’amazi agaragaza ko ntanigitonyanga cyayo kihaheruka

Ati: “Dukeneye amazi hafi. Kuba dufite amavomo aturi hafi ariko atagira amazi, biratubabaza. Ubuyobozi nibudufashe twongere tubone amavomo twubakiwe akora ibyo yagenewe.”

Nyiransabimana Gérardine, umuturage utuye mu kagari ka Rubona we avuga ko bibabaje kubona aho bubakiwe amavomo harumye ahandi hakaza ibihuru.

Ati: “Ni byo koko twegerejwe amazi turanabyishimira, ariko icyatubabaje ni uko ayo mazi tutayarambanye. Aho amavomo yubatse ubu huzuye ibihuru, ahandi harumye ntiwamenye ko higezemo amazi.”

Yongeyeho ko kwitwa ko bahawe amazi ariko ntayo bafite ari ibintu bibabaje. Ati: “Icyo dukeneye ni amazi ya nyayo, si aya baringa.”

Nyirakamana Beatha, nawe yagaragaje agahinda aterwa no kuba igisubizo cyo kubona amazi bari babonye kitaramaze kabiri.

Ati: “Twabonaga ko ayo mazi aje kudukiza ibibazo twari dufite, ariko ntitwayavomye n’amezi atandatu. Ubu twongeye gusubira muri ibyo bibazo nka mbere.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigembe, Muhire David Ntiyamira, uhamya ko iki kibazo cy’amazi gihari by’umwihariko mu tugari twa Nyabikenke, Rubona na Gatovu, cyatewe niyangirika ry’imiyobora yaturukaga mu karere ka Nyaruguru, bafatiragaho amazi.

Ati: “Umuyoboro waturukaga i Nyabimata muri Nyaruguru ni wo watuzaniraga amazi, ariko bitewe n’ahantu unyura cyane cyane mu bishanga, amatiyo agahora kenshi yangirika kandi n’abayakenera bagahora biyongera.”

Yakomeje yizeza abaturage ko hari umushinga uri gutegurwa uzakemura icyo kibazo, nubwo atagaragaza igihe uzarangirira.

At: “Ubuyobozi bw’akarere buri gutegura umushinga wihariye wo kuzana amazi muri ako gace, kandi amasoko niho azacukurwa.”

Uyu muyobozi yongeyeho ko igice k’ingengo y’imari izifashishwa muri uwo mushinga cyamaze koboneka. Ati: “Iki kibazo kiri munzira yo gukemuka mu buryo burambye.”

Imibare igaragaza ko aka karere ka Gisagara, kageze ku gipimo cya 88.8% mu kwegereza amazi meza abaturage. Ni mugihe kuri m350 zikenewe muri aka karere, izigera kuri 240 arizo ziboneka zingana na 68.5%, bitewe n’uko hari imiyoboro yagiye yubakwa ariko ikaba idakora irimo n’uyu abaturage bagaragaje.

Umwanditsi: Byiringiro Patrick

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads