OIP-1.jpg

Gisagara: Abaturage barasaba isanwa ry’umuhanda Gatovu–Gikore wangiritse bikabije

Bamwe mu baturage batuye mu mirenge ya Kigembe na Kansi yo mu Karere ka Gisagara, baratabaza basaba ko umuhanda Gatovu–Gikore uhuza iyo mirenge wasanwa, nyuma y’uko wangiritse ku buryo ukomeje kubangamira imigenderanire.

Uyu muhanda, ukoreshwa n’abatari bake barimo abahinzi, abanyeshuri, abamotari n’abandi bakenera gukorera ingendo hagati y’iyo mirenge, wagiye wangirika gahoro gahoro ku buryo ubu utagishobora gucamo imodoka, amagare ndetse na moto mu buryo bwiza, by’umwihariko mu gihe cy’imvura.

Uwadusangana Jean Claude, umwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Kigembe, avuga ko imiterere y’uyu muhanda ikomeje kubagiraho ingaruka ku buzima bwa buri munsi.

Ati: “Kwangirika k’uyu muhanda biratubangamiye cyane. Uyu munsi nta modoka ibasha kuhaca, moto n’amagare nabyo usanga abagenzi babivaho bakabisunika. Iyo imvura yaguye ho, umuhanda uba umeze nabi cyane.”

Uyu musore yasabye ko ubuyobozi bwashyiraho uburyo buhamye bwo kuwusana burimo gushyiraho amarigori yo kuyobora amazi, kugira ngo umuhanda wumuke kandi ube nyabagendwa.

Bikorimana Jean Claude, ukora umurimo w’ubuhinzi agaragaza uburyo abanyeshuri banyura muri uwo muhanda bajya kwiga bagorwa no kuwunyuramo iyo ari mu gihe cy’imvura.

Yagize ati: “Umuhanda urimo urwondo rwinshi, amazi aba yiretsemo. Abana bajya ku ishuri bagera yo basa nabi ku buryo ntawambara kabiri umwambaro w’ishuri atarawumesa.

Bunani Olivier, ukora akazi k’ubumotari mu murenge wa Kansi, avuga ko imiterere mibi y’uyu muhanda ituma badakora neza umurimo wabo, ndetse bakajya mu kazi bafite impungenge z’impanuka.

Ati: “Biratubangamira cyane cyane mu gihe cy’imvura. Usanga umuhanda wuzuyemo amazi, hananyerera cyane.” “Hari ubwo ntwara umugenzi, nkagera aho bisaba komva kuri moto nkamusunika kugira ngo tutagwa.”

Yongeraho ko n’ubwo abaturage bawukozemo umuganda inshuro nyinshi, ikibazo cyananiranye kubera ubukana bw’iyangirika, bityo ngo hakenewe ubushobozi bw’ubuyobozi.

Aba baturage bose bahuriza ku cyifuzo kimwe cy’uko ubuyobozi bwakora ibishoboka byose kugira ngo uyu muhanda usanwe mu buryo burambye, bityo ubuhahirane, uburezi n’imigenderanire y’abaturage b’iyo mirenge yombi ntibikomeze guhungabana.

Icyakora ICK News yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara kugira ngo bugire icyo busubiza ku iri iki kibazo cy’umuhanda wangiritse, ariko inshuro zose umunyamakuru wa ICK News yagerageje kuvugisha umuyobozi w’akarere, ntacyo yashatse kukivugaho.

Umwanditsi: Byiringiro Patrick

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads