OIP-1.jpg

Gisagara: Abaturage barasaba ko ikiraro gihuza Kigembe na Kansi gisanwa

Abaturage bo mu mirenge ya Kigembe na Kansi mu karere ka Gisagara barasaba ko ikiraro cya Gatovu-Gikore gihuza imirenge ya Kigembe na Kansi cyakorwa vuba, nyuma y’uko kimaze igihe cyarangiritse bikabangamira ubuhahirane n’imigenderanire y’abagituriye.

Iki kiraro giherereye ku mugezi wa Marwa, kikaba ari inzira y’ingenzi ku baturage bo mu mirenge ya Kigembe na Kansi, by’umwihariko mu ngendo z’abanyeshuri, abajya ku isoko n’abandi bakoresha ibinyabiziga. Gusa kuri ubu, abahatuye bavuga ko kimaze igihe cyarangiritse, bityo bakaba bagorwa no kucyambuka cyane cyane mu gihe cy’imvura.

Aba baturage bavuga ko iyo imvura yaguye, umugezi wa Marwa wuzura, bigatuma ikiraro kidashobora kwambukirwaho n’abantu cyangwa ibinyabiziga, kandi ari cyo gihuza ibikorwa by’ubucuruzi, uburezi n’ingendo z’ingenzi hagati y’iyi mirenge.

Hakizimana Gaspard, umuturage wo mu murenge wa Kigembe, akagari ka Gatovu, avuga ko ikibazo kimaze gufata intera ikomeye, by’umwihariko ku bana b’abanyeshuri biga hakurya y’umugezi.

Ati:”Biraduhangayikishije cyane kuko nk’ubu twe dutuye muri Kigembe, ariko abana bacu biga muri Kansi. Iyo imvura yaguye bari ku ishuri ntibabona uko bataha, cyangwa iyo yaguye bari mu rugo bituma basiba ishuri, kuko uyu mugezi uba wuzuye.”

Yongeyeho ati: “Nta mubyeyi ushobora gutuza umwana yagiye ku ishuri mu gihe cy’imvura.”

Mukantwari Marie Louise, wo mu kagari ka Rubona, mu murenge wa Kigembe, avuga ko iki kiraro kitagikora neza, ku buryo nta modoka zibasha kuhanyura.

“Ibinyabiziga ntibibasha kuhanyura. Moto n’amagare bisaba kubisunika, kandi ni umuhanda uhuza imirenge ibiri. Imigenderanire n’uruhererekane rw’ibintu ntibigenda neza nk’uko bikwiye.”

Uyu mubyeyi asanga gusana iki kiraro byihutirwa, kugira ngo ibikorwa by’iterambere hagati y’iyo mirenge bitadindira.

Ni mugihe, Ndayisenga Evariste, utuye mu kagari ka Gikore, muri Kansi, we yemeza ko n’abanyamaguru bagizweho ingaruka zikomeye.

Ati: “Abantu bambukaga bajya guhaha muri Kigembe cyangwa baza muri Kansi, ubu ntibabishobora iyo imvura yaguye. Amazi aba yuzuye hejuru, bikatugora cyane. Nta muntu ushobora gutegura urugendo rumusaba kwambuka uru ruzi mu gihe cy’imvura.”

Avuga ko ubuyobozi bwigeze kubizeza gukemura iki kibazo, ariko kugeza ubu nta kirakorwa.

Yongeyeho ati: “Twifuza ko ubuyobozi budufasha iri teme rigasanwa vuba, tukabasha kugenderanira nta bwoba bwo kuba imvura yagwa umuntu akabura uko ataha cyangwa ajya aho ajya.”

Abaturage bose bahuriza ku gusaba ko iki kiraro cyasanwa bitarambiranye, cyane ko igihe cy’imvura cyegereje- ibyakongera ibyago by’uko uyu mugezi wuzura ugakomeza gukoma mu nkokora urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.

ICK News yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara kugira ngo bugire icyo busubiza ku iri iki kibazo k’ikiraro cyangiritse, ariko inshuro zose umunyamakuru wa ICK News yagerageje kuvugisha umuyobozi w’akarere, ntacyo yashatse kukivugaho.

Umwanditsi: Byiringiro Patrick

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads