Abayobozi n’abanyeshuri bamwe mu mashuri yo mu Karere ka Gasabo bavuga ko bishimiye uburyo bushya bwo kugaburira abanyeshuri, aho amafunguro ategurirwa ahantu hihariye hatari ku ishuri mu rwego rwo kunoza isuku no gutanga indyo yuzuye.
Ubu buryo bwatangiranye n’umwaka w’amashuri 2025/2026, bwashyizweho na Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’ikigo cyigenga cya Solid’Africa, gisanzwe gifite uburambe mu gutegura no kugeza amafunguro ku bigo binini no mu bitaro bikomeye mu gihugu.
Ku ikubitiro, iyi gahunda yatangiriye muri amwe mu mashuri abanza n’ayisumbuye adacumbikira abanyeshuri aherereye muri Gasabo. Ayo mashuri ni: EP Nyagahinga, GS Kagugu, GS Ruhanga, EP na Adventist Rusororo.
Amakuru ICK News yahamirijwe n’abamwe mu bayobozi b’amashuri, ni uko muri iyi gahunda, ibiryo bitegurirwa mu gikoni cya Solid’Africa bikajyanwa ku mashuri mbere y’amasaha yo kurya. Bavuga ko buri munsi, amafunguro agezwa ku mashuri mu masaha ya saa 10:30 za mu gitondo, kugira ngo abanyeshuri bayafate saa sita zuzuye.

Amafunguro ategurirwa mu gikoni cya Solid’Africa akazanwa ku bigo by’amashuri
Mu mafunguro abategurirwa harimo indyo zitari zisanzwe ku mashuri menshi, cyane ko ubu bagaburirwa ibirimo indagara, isombe,umuceri, karoti, n’ibindi byose bigamije kongerera abana intungamubiri no kurwanya imirire mibi.
Mpongerabagenzi Etienne, uyobora ishuri ribanza rya Nyagahinga, rimwe mu yatangirijwemo iyi gahunda, yabwiye ICK News ko ubwo buryo ari intambwe ikomeye izabafasha kuzamura ireme ry’uburezi.
Yagize ati:”Mu by’ukuri twavuga ko ari nk’umutwaro badukuyeho. Nubwo Leta yari imaze imyaka ibiri ari yo ihahira ibigo, hari ibyo twasabwaga nk’ishuri birimo guhaha imboga n’inkwi. Ubu rero byose bikorwa n’abo bafatanyabikorwa, natwe tukita ku masomo gusa.”
Yongeyeho ko kugeza ubu nta mbogamizi barabona muri iyi gahunda, ahubwo avuga ko amafunguro abanyeshuri bayabonera ku gihe, bityo bigatuma amasomo atangwa nyuma ya saa sita na yo atangirwa ku gihe.
Uyu muyobozi kandi yashimangiye ko ubu buryo bushya butazamuye amafaranga y’ifunguro ababyeyi bishyura.
Ati: “Bakomeje kwishyura amafaranga 975 Frw ku mwana ku gihembwe nk’uko byari bisanzwe.”
Abanyeshuri bagaragaza ko bishimiye izi mpinduka z’uburyo bagaburirwa, cyane ko bashima uburyo amafunguro ategurwa.
Ingabire Giselle wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, yagize ati: “Ubu turya neza kandi ku gihe. Ibyo dufata bisa n’ibyo dufata iwacu. Rimwe na rimwe mbere, twaryaga ibidahiye neza cyangwa bigatinda gushya, bikaba byanadukereza gutangira amasomo ya nyuma ya saa sita.”
Ku ruhande rw’ababyeyi barerera muri aya mashuri, bemeza ko ibiryo bigaburirwa abana babo, bifite isuku kandi bikungahaye ku ntungamubiri.
Mukeshimana Marie Grace, ni umwe muri abo babyeyi, urerera ku ishuri ribanza rya EP Adventist Rusororo, avuga ko yajyaga ababazwa n’ibyo yabonaga abana bagaburirwaga, ariko ubu ngo yiteze ko atazongera kujya ahora kwa muganga avuza umwana we inzoka zo mu nda.
Solid’Africa ni umuryango udaharanira inyungu watangiye ugamije kurwanya ibibazo by’imirire mibi, by’umwihariko mu bitaro bya Leta, gusa kuri ubu ukaba waratangiye no gufasha kugaburira abanyeshuri ku mashuri.
Umwanditsi: Umutoniwase Alice













