Umuririmbyi w’Umunya-Uganda Eddy Kenzo yemeje ko atazegura ku buyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Abahanzi ba Uganda (National Musicians Federation – UNMF), nyuma y’uko amajwi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yumvikana avuga ko agiye kureka uwo mwanya kubera imikorere idahwitse iri muri iryo shyirahamwe.
Uyu muhanzi yavuze ko nyuma yo gutangaza ko ashobora kwegura, yakiriye impuruza nynshi zituruka mu banyamuryango ba UNMF ndetse no mu nzego zo hejuru, zimusaba gutegereza no kwihagana, zizeza ko ibibazo bizakemuka.
Mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro umwe wa YouTube ubwo yari mu bikorwa byo kwamamaza mu Karere ka Acholi, Kenzo yavuze ko hateguwe inama idasanzwe kuri murandasi, aho bumvikanye ko adakwiye kwegura.
Yagize ati: “Navuganye n’abanyamuryango mu nama yabaye kuri murandasi. Bambwiye ko ngomba gutekereza nkabona gufata icyemezo. Nahawe n’impuruza zitiruka mu nzego zo hejuru zidufasha, bambwira ko ibintu bizagenda neza. Ndahari kandi tugiye gukomeza akazi.”
Kenzo yagaragaje ko ijwi rye ryasakaye atari ryo rigomba gutuma abantu bacika intege, kuko ryari rigenewe itsinda bakorana muri federasiyo gusa, ariko umwe mu bantu bakorana arishyira hanze.
Ati: “Ni byiza ko ryasohotse, byatumye menya ko dufite inyeshyamba mu itsinda. Nari ndi kuganira n’abanyamuryango, ariko nk’uko mubizi ni itsinda rinini, burya ntihabura abaducamo kabiri badakurikiza umurongo.”
Uyu mwanzuro mushya waje nyuma y’iminsi igoye ku buyobozi bwa UNMF, aho Kenzo yari yashinje Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango kwivanga mu miyoborere y’ishyirahamwe, kwitwara mu buryo bwa politiki no kudakurikiza uburyo bwari bwateganyijwe bwo gutanga inkunga.
N’ubwo yari amaze gutangaza ko ashobora kureka inshingano, ubu Eddy Kenzo yagaragaje ko yiteguye gukomeza urugendo rwo guteza imbere umuziki w’igihugu cye biciye muri UNMF.













