Mu butumwa yatangiye mu Muhango wo gutangiza Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jonoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yashimiye ibihugu byabaye hafi u Rwanda mu rugendo rwo kongera kwiyubaka nyuma y’icuraburindi rwanyuzemo.
Uyu muhango wabaye none, tariki ya 7 Mata 2024, wari witabiriwe n’abanyacyubahiro benshi barimo Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, abahoze ari Abakuru b’Ibihugu, abayobozi bahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga inyuranye.
Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yashimiye uruhare rw’abarokotse ndetse n’ inshuti z’u Rwanda mu rugendo rwo guhagarika Jenoside no kwiyubaka.
Atangira iri jambo yavuze ko abarokotse babaye intwari mu myaka 30 ishize bagakora ibidashoboka ariko mu nyungu zi’igihugu.
Yagize ati “Ku barokotse, bari muri twe, tubarimo umwenda, Twabasabye gukora ibidashoboka, mukikorera umutwaro w’ubumwe n’ubwiyunge ku bitugu byanyu, kandi mwakomeje kubikora gutyo mukora ibigoranye ku nyungu z’igihugu cyacu, buri munsi kandi turabashimira.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ku bihugu byagize uruhare mu kongera kw’iyubaka kw’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe nta wundi washakaga kuruba hafi.

Yagize ati “Ntanze nk’urugero, Uganda, yikoreye umutwaro w’ibibazo by’imbere mu Rwanda mu myaka myinshi, kandi yamaze igihe kinini inengwa ku bwabyo.”
Yashimye ibindi bihugu nka Ethiopia, atanga urugero rw’uburyo Minisitiri w’Intebe uriho uyu munsi, Abiy Ahmed ari umwe mu bari mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Rwanda akiri muto.
Yakomeje ati “Hari Kenya, u Burundi na Repubulika ya Demukarasi ya Congo bakiriye impunzi nyinshi z’Abanyarwanda, babaha ubuturo. Tanzania na yo yagize uruhare rukomeye mu bihe bigoye rurimo no kwakira ibiganiro bya Arusha. By’umwihariko ndashimira Nyakwigendera Perezida Julius Nyerere.”
Perezida Kagame akomeza avuga ko Repubulika ya Congo Yabaye umufatanyabikorwa w’ingenzi mu rugendo rwo kongera kubaka u Rwanda.
Perezida Kagame kandi yanashimiye igihugu cya Senegal ku musanzu ahanini watanzwe na Nyakwigendera Capt Mbaye Diagne wabaye intwari ndetse agatakaza ubuzima bwe ubwo yageragezaga kurokora umubare munini w’abahigwaga.
Ibihugu bya Nigeria na Repubulika ya Czech nabyo byashimiwe ku kuba abahagarariye ibyo ibihugu baremereje mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ko ibyabaga mu Rwanda ari jenoside, ntibemere gucecekeshwa ahubwo bahamagarira amahanga kwemera ukuri kw’ibyari biri kuba.
Perezida Kagame yashimiye Afurika y’Epfo yishyuye abaganga bo muri Cuba batanga umusanzu mu kubaka urwego rw’ubuzima rwari rwarasenyutse. Perezida Kagame ati “Si ibyo gusa kuko banafunguriye amarembo abana b’u Rwanda bajya kuminuzayo, aho bishyuraga igiciro nk’icy’abanyagihugu babo.”
Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byatangijwe kuri uyu wa 7 Mata, bizamara iminsi 100 hakorwa ibikorwa bitandukanye bijyanye no guha icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.













