Umuraperi w’umunya-Canada, Drake, yemeje ko agiye kujurira icyemezo cy’Urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rwatesheje agaciro ikirego yari yaratanze arega umuraperi Kendrick Lamar n’inzu itunganya umuziki ya Universal Music Group, ku ndirimbo “Not Like Us.”
Drake yashinjaga Lamar kumusebya mu buryo bukomeye, cyane cyane mu gice cy’indirimbo aho amwita “paedophile” (usambanya abana), ndetse agashinja na Universal Music Group, inzu asanzwe akorana na yo, kugira uruhare mu gukwirakwiza iyo ndirimbo no kuyimenyekanisha ku rwego mpuzamahanga.
Gusa ku wa Kane, Umucamanza Jeannette Vargas yatesheje agaciro ibyo birego, avuga ko amagambo ari muri iyo ndirimbo atagamije gusebanya, ahubwo ko ari amagambo akunze gukoreshwa mu njyana ya rap, aho usanga irangwa no gutanga ibitekerezo mu buryo bukomeye. Yavuze ko ibyo bigize uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo no guhanga ibihangano, bityo ko bidashobora gufatwa nk’icyaha.
Icyemezo cy’urukiko cyatumye indirimbo “Not Like Us” ikomeza kuguma ku masoko acururizwaho umuziki nta nkomyi.
Umuvugizi wa Drake yatangaje ko bagiye kujura kuri icyo cyemezo, yemeza ko biteze ko Urukiko Rukuru ruzagisuzuma mu buryo burambuye.
Yagize ati: “Tugiye kujurira icyemezo cyafashwe uyu munsi kandi dutegereje ko Urukiko Rukuru ruzagisuzuma.”
Indirimbo “Not Like Us” yasohotse ku ya 4 Gicurasi 2024, ikaba yaraciye agahigo ko kuba indirimbo yakunzwe cyane ku munsi umwe ku rubuga rucururizwaho indirimbo rwa Spotify muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yabaye iya mbere ku rutonde rwa Billboard Hot 100, inatsindira igihembo cya BET Award for Best Hip-Hop Track 2024, ndetse iri no mu ndirimbo zihataniye ibihembo bya Grammy 2025, by’umwihariko mu byiciro birimo Best Rap Performance na Song of the Year.