Ubushinjacyaha bwa gisirikare i Kinshasa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bwasabiye umusirikare witwa Sarah Ebabi Ebadjara gufungwa imyaka 10 kubera amashusho yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga yambaye impuzankano ya gisiriakre arimo gusomana n’umugabo barimo kwitegura kubana.
Uyu musirikare wa FARDC, yatawe muri yombi ku wa Gatanu w’icyumeru gishize ashinjwa imyifatire inyuranyije n’amahame ngengamyitwarire y’igisirikare cya Congo.
Sarah Ebabi ari imbere y’urukiko ku wa Kabiri, yavuze ko amashusho yafashwe mu gihe gishize mu buryo bwite muri ‘studio’ y’i Kinshasa kugira ngo we n’umukunzi we basohore ‘Save the Date’ imenyesha ubukwe bwabo buteganyijwe ku wa gatanu w’iki cyumweru.
Ibinyamakuru byo muri Congo bivuga ko Sarah Ebabi yabwiye urukiko rwa gisirikare ko umuntu ufata amashusho muri iyo’studio’ ari we watangaje kuri TikTok amashusho yahererekanyijwe cyane ye n’umugabo we nyamara batabyumvikanyeho.
Ubushinjacyaha bwa gisirikare buvuga ko uyu musirikare muto yarenze ku itegeko ryasohotse mu 2021 ribuza abasirikare kwigaragaza ku mbuga nkoranyambaga bambaye impuzankano zabo mu buryo butesha agaciro ishema n’ikinyabupfura cy’ingabo.
Ebabi yabwiye urukiko ati: “Icyaha ni gatozi, nyakubahwa perezida w’urukiko. Ntabwo ari jye watangaje ayo mashusho.”
Ibinyamakuru byo muri Congo bikomeza bivuga ko ku wa kabiri urukiko rwa gisirikare rwumvise ubuhamya bw’umufotozi w’iyo ‘studio’ bifotorejemo, aho yemeye ko ari we watangaje ayo mashusho y’uyu musirikare n’umukunzi we, kandi ko batari babyumvikanye.
Abunganira Ebabi bavuga ko ibyabaye atari icyaha cy’umusirikare ahubwo ari ukwinjira mu buzima bwe bwite.
Amashusho magufi yatangajwe n’iyo ‘studio’agaragaza uyu musirikare asomana n’umukunzi we ku munwa by’akanya gato mu gihe barimo bafata amashusho bahagaze.
Abanyecongo benshi ku mbuga nkoranyambaga bamaganye ibishinjwa uyu musirikare, mu gihe abandi bavuga ko niba yararenze ku mategeko akwiye kubiryozwa.
Ni mugihe abantu benshi bakomeje gusaba abayobozi b’ingabo ko Sarah Ebabi arekurwa kuko ku bwabo babona nta cyaha yakoze gituma akomeza gufungwa no kuburanishwa.
Mu gihe imbuga nkoranyambaga zigenda zirushaho kwinjira mu buzima bwa buri munsi bw’abantu, muri icyo gihugu baribaza niba abakora umwuga nk’igisirikare baba bafite ubwisanzure kuri izo mbuga.
Nyuma yo kumva impande ziburana n’ubuhamya bw’uwafashe amashusho, ibinyamakuru muri Congo bivuga ko urukiko rwatangaje ko “rubonye umucyo uhagije”, ko kandi rutangaza umwanzuro warwo kuri uyu wa Gatatu.













