OIP-1.jpg

DR Congo: Ebola yongeye kubura umutwe aho imaze guhitana 15

Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko hongeye kugaragara icyorezo cya Ebola, nyuma y’uko ibaruye abantu 15 bishwe na yo n’abandi 28 iri gukekwaho mu duce twa Bulape na Mweka mu ntara ya Kasai mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’iki gihugu.

Iyi minisiteri yatangaje ko uwa mbere wayibonyweho ari umugore w’imyaka 34 wari utwite, washyizwe mu bitaro tariki 20 z’ukwezi gushize i Bulape afite ibimeyetso by’umuriro ukabije, kuva amaraso mu bice binyuranye, no kuruka cyane.

BBC News dukesha iyi nkuru ivuga ko uwo mugore yapfuye hashize iminsi itanu ajyanwe mu bitaro nyuma y’ihagarara ry’uduce twinshi tw’ingingo z’umubiri we.

Kugeza ubu hari abarwayi batandatu bafite ibimenyetso nk’ibye barimo gukurikiranwa.

Minisiteri y’Ubuzima muri Congo yavuze ko ubwoko bw’iyi virus bwabonetse ari ubwahawe izina rya Zaire, itaboneka kenshi ariko yica cyane.

Muri 15 bamaze gupfa, bane bari abakozi bo kwa muganga barimo umuforomokazi n’umutekinisiye muri ‘laboratoire’.

Ibi bibaye inshuro ya 16 iki cyorezo cyica cyane cyadutse muri iki gihugu kiri mu binini muri Afurika, cyane ko ubwa mbere cyahagaragaye mu 1976.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko itsinda ryo gutabara byihuse mu gihugu hamwe na OMS bohereje abakozi n’ibikoresho muri kariya karere gufasha kuvura, gukurikirana, no kurinda ko iki cyorezo gikwirakwira.

Umuyobozi wa OMS mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Dr Mohamed Janabi yagize ati: “Turimo gukorana umuhate kandi vuba kugira ngo duhagarike ikwirakwira ry’iyi virus.”

Janabi avuga ko barimo gukorera kandi ku bunararibonye Congo ifite mu guhangana n’ibyorezo bya virus kugira ngo bayihagarike bikiri mu maguro mashya.

ubu.

Icyorezo cya Ebola cyaherukaga kwibasira Congo muri Mata 2022 ubwo cyabonekaga mu ntara ya Equateur aho cyishe abantu batandatu.

Ni mugihe, Ebola yabonetse hagati ya 2018 na 2020 ariyo yahitanye abantu benshi, bagera ku 2000.

Virus ya Ebola bikekwa ko yaturutse mu uducurama hafi y’uruzi rwa Congo. Abantu bayandura iyo bakoze ku matembabuzi y’abafite iyo virus ya Ebola.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads