OIP-1.jpg

Dore impamvu Ciara yakoranye indirimbo na Diamond Platnumz

Mu kiganiro yagiranye Ringstone Africa Magazine umuririmbyi w’umunyamerika Ciara yagaragaje ishimwe rikomeye kuri Diamond Platnumz, nyuma yo gukorana nawe indirimbo ‘Low’, iri kuri album ye nshya yise ‘CiCi’.

 Ciara yavuze ko Diamond afite ubuhanga buhambaye mu kubyina no gutunganya amashusho.

Ciara yavuze ko yifuzaga kwagura umuziki we mu buryo bushya, agakorana n’abahanzi bava mu yindi migabane.

Yakomeje agira ati:  Diamond afite icyerekezo n’ingufu mu bikorwa bye byose. Nashakaga gukorana n’umuntu ushoboye gutanga amashusho afite ireme kandi ni umwe muri bo.

Uyu mubano wavutse binyuze ku bufatanye bwa Ringstone Africa Magazine, ifasha abahanzi mpuzamahanga guhura n’abo muri Afurika. Ibi byavuyemo gukorana kuri ‘Low’, indirimbo yagiye hanze ku wa 22 Kanama 2025, ikaba iri ku rutonde rw’indirimbo ziri kuri album nshya ya Ciara.

Album ‘CiCi’ ikomeje kwigarurira imitima y’abenshi

Album ‘CiCi’ ni iya munani Ciara asohoye kuva yatangira umuziki. Iriho indirimbo 10 zitandukanye, zirimo CiCi Flow, Move Different, na Reloaded Love. Album yamaze kugera kuri Apple Music, Spotify, YouTube, Audiomack n’izindi, aho indirimbo ‘Low’ imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 2 kuri YouTube.

Ciara umaze imyaka irenga 20 mu muziki ari gutegura indi mishinga irimo gukorana n’abandi bahanzi bo muri Afurika, kuko yubaha uyu mugabane ndetse  afite n’icyizere mu buhanzi.

Uyu muhanzi yamenyekanye mu bihangano nka 1, 2 Step, Like a Boy na Level Up. Yegukanye ibihembo byinshi birimo Grammy, BET Awards, na MTV Awards, ndetse aba umwe mu bagore ba mbere bubatse izina rikomeye mu ruhando rwa R&B na Pop.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads