OIP-1.jpg

Diyosezi ya Kabgayi irifuza kongera kuba igicumbi cy’umuziki mu Rwanda

Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki ya 3 Gicurasi, Iseminari Nto ya Kabgayi yakoze ku nshuro ya gatatu igitaramo ‘Resurrexit Concert’.

Ni igitaramo cyitabiriwe na Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiksopi wa Kabgayi ari kumwe na Myr Smaragde Mbonyintege uri mu kiruhuko cy’izabukuru , Umuyobozi w’Umurenge wa Nyamababuye, Abasaseridoti bakorera muri serivisi zinyuranye za Diyosezi ya Kabgayi, Chorale Gatolika zizwiho gutanga umuziki uhimbaza Nyagasani, Abahanzi ku giti cyabo, Abaseminari barererwa muri Seminari yitiriwe Mutagatifu Léon ndetse n’Abakiristu Gatolika baturutse mu bice binyuranye by’u Rwanda. 

Mu ijambo ry’ikaze , Padiri Mudaheranwa Iréné, uyobora Iseminari Nto ya Kabgayi yabwiye abitabibiriye iki gitaramo ko kibaye mu gihe hizihizwa isabukuru y’Imyaka 112 ishize iyi Seminari ishinzwe, akaba ari no mu mwaka wa Yubile y’Impurirane.

Yongeyeho ko intego z’iki gitaramo ari ukongera kwakira abanyamuziki barerewe mu Isemaniri nto yitiriwe Mutagatifu Léon ya Kabgayi, guteza imbere umuziki mu Iseminari, no kuwukundisha Abaseminari, kwishimira Pasika ndetse no gusangiza uburyohe bwa muzika abaturiye Isemaniri nto ya Kabgayi.

Imwe mu ngingo yagarutsweho cyane muri iki gitaramo ni umushinga usanzwe ufitwe n’iyi Seminari wo kongera kugira Kabgayi igicumbi cy’umuziki mwiza nk’uko byahoze.

Agaruka kuri uyu mushinga Padiri Rukundo Pater, ushinzwe amasomo akaba anashinzwe iterambere ry’umuziki mu Iseminari Nto ya Kabgayi yasobanuye ko bamaze imyaka itatu bifuza gushyira mu bikorwa uyu mushinga bise “Music Lab”.

Yagize ati “Uyu munsi turi mu mwaka wa gatatu dukora ibi bitaramo, tubitangiza bwa mbere twababwiye uwo mushinga, gusa kugeza ubu ‘Fanfare’ yacu ifite ibikoresho 31, kandi dushaka ko biziyongera.

Yakomeje avuga ko kandi iyi Fanfare y’ishuri ryisunze Mutagatifu Léon imaze kugira abana 30 bafite ibikoresho bigezweho ndetse bambaye neza. Icyakora agaragaza ko ibyo bidahagije kuko bo bifuza kugira abana 60 bameze batyo.

Ati “Twarabaze dusanga kugira ngo uwo mushinga ugerweho mu buryo bwibanze bihagaze agaciro ka 9,860,000 y’amafaranga y’u Rwanda, tukaba tugira ngo abari hano n’abadahari  namwe muduhe inkunga yanyu uko buri wese yifite, nimugaruka muzasange ibikoresho byarikubye kabiri.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude nawe yashimiye umusanzu usanzwe utangwa na Kiliziya Gatolika aboneraho gusaba abaturage n’abikikorera bo muri aka Karere ka Muhanga gukomeza gushyigikira uyu mushingwa w’Isemaniri Nto yitiriwe Mutagatifu Léon ya Kabgayi.

Nshimiyimana Jean Claude/Umuyobozi w’Umurenge wa Nyamabuye

Ikindi Gitifu yagarutseho ni ukubizeza ubufasha nk’Akarere ko mu bindi bitaramo iyi seminari izategura biteguye gufatanya nabo  kuko ari ibitaramo byubaka roho bikenewe na buri muntu wese.

Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa nawe yashimangiye ko ashyigikiye umushinga wo guteza imbere umuziki.

Ashingiye kuri ibyo Musenyeri Ntivuguruzwa yahishuye ko afite indoto z’uko ku musozi wa Kabgayi hazabaho ishuri rihoraho rya muzika, rikora mu buryo bwagutse  ritari irya Seminari cyangwa iry’abahungu gusa.

Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiksopi wa Kabgayi

Ati “Ndifuza ko ku gasozi ka Kabgayi twazagira ‘Academy’ y’umuziki mu buryo bwagutse nk’uko hari ibindi bikorwa byinshi by’iterambere, by’umuco byamye biherekeza amateka y’umurwa wa Kabgayi hazabe rwose n’iryo shuri ry’umuziki rihoraho kugira ngo ibyo byiza, izo mpano abana b’Abanyarwanda batwaye atari gusa Abaseminari cyangwa abagira amahirwe yo kunyura ahandi,  ahubwo rizafashe n’abandi gukuza impano Imana yabahaye.”

Bamwe mu banyeshuri biga muri iyi Seminari baganiriye na ICK News nabo bahamya ko kwiga umuziki bibafasha haba mu myigire yabo ndetse na nyuma yo gusoza amasomo.

Hirwa Ineza Sabin uhagarariye abandi banyeshuri akaba yanahawe ishimwe nk’ufite ubumenyi buhagije bwo gufasha abandi mu muziki, yagize ati “Usanga abandi bana bo mu bindi bigo, biga za siyansi gusa, ariko twebwe hazaho n’akandi karusho kuko hari ubumenyi bw’umuziki umuntu akura hano kuburyo yabwifashisha no mu buzima bwo hanze y’shuri yigisha abandi.”

Hirwa Ineza Sabin

Iki gitaramo cyasusurukijwe na Bright Five Singers, Chorale St Paul Kicukiro, Salomé & Roberto, Immaculee Conception y’i Kabgayi, Choeur International et Ensemble Instrumental de Kigali, Chorale St Pierre Gitarama, ndetse n’Abaririmbyi na Fanfare ba Seminari Nto ya Kabgayi.

Semimari Nto ya Kabgayi yisunze Mutagatifu Léon, yashinzwe mu mwaka wa 1913 na Musenyeri Jean-Joseph Hirth ikaba ifatwa nk’ishuri rya mbere rikuze muyisumbuye yo mu Rwanda.

Ni mu gihe amateka agaragaza ko Fanfare ya Seminari Nto ya Kabgayi ari nayo yabayeho bwa mbere mu Rwanda mu myaka ya 1928-1929.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads