OIP-1.jpg

Davido yinjiye muri ‘Recording Academy’ itegura ibihembo bya Grammy

Icyamamare mu muziki wo muri Nigeria, David Adedeji Adeleke, uzwi ku izina rya Davido yagizwe ku mugaragaro umwe mu ba nyamuryango ba ‘Recording Academy’, itegura ibihembo bikomeye bizwi ku rwego mpuzamahanga nka ‘Grammy Awards’.

Kwinjira muri uyu muryango ni intambwe ikomeye mu rugendo rw’umuziki we, kuko bimuhesha uburenganzira bwo gutora mu matora y’abahatana muri ibi bihembo, ibintu bituma agira uruhare mu gutoranya abanyamuziki bagaragaza ubuhanga mu byiciro bitandukanye.

Ibihembo bya Grammy byatangiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1959, bigamije guhemba no guha icyubahiro abahanzi n’abatunganya indirimbo bagaragaza ubudasa n’ubuhanga mu muziki.

Kuva icyo gihe, ibi bihembo byabaye igicumbi cy’amateka n’icyitegererezo mu ruganda rwa muzika.

Usibye Davido, abandi bahanzi batangajwe ko binjiye mu banyamuryango bashya ba Recording Academy barimo: Ravyn Lenae, Offset, Jessie Reyez, Zac Brown Band, Anne Akiko Meyers, Miles Minnick, Maya Elizabeth,Damien Sneed, Damaris Musica na Stewart Copeland

Aba bose batangajwe n’ubuyobozi bwa Recording Academy binyuze ku rukuta rwabo rwa Instagram kuri uyu wa Kabiri.

Davido uzwi mu njyana ya Afrobeat yinjiye muri Recording Academy nyuma y’uko yitabiriye Grammy Awards mu mwaka wa 2024, aho yari ahatanye mu byiciro bitatu, nubwo ntagihembo yabashije kwegukana.

Mu mashusho yashyize ahagaragara yishimira ko yinjiye muri uwo muryango, Davido yagize ati: “Ni ishema kuri njye kuba umwe mu bagize umuryango wa Recording Academy, kandi negerezanyije amatsiko igihe cyo gutora.”

Davido amaze kumenyekana ku isi hose binyuze mu ndirimbo zakunzwe cyane mu bihe bitandukanye zirimo Fall, If, Assurance, Risky afatanyije na Popcaan, na Unavailable yakoranye na Musa Keys.

Album ze nka Omo Baba Olowo 2012, A Good Time 2019, A Better Time 2020, na Timeless 2023 zamuhesheje izina rikomeye, ibyo kandi bigashimangirwa n’indi aherutse gusohora yitwa 5ive, yasohotse ku itariki ya 18 Mata 2025.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads